Abakoresha umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda mu karere ka Nyagatare, baravuga ko guhuza imipaka byoroheje ubuhahiranire n’ubuvandimwe, ariko bamwe mu bakora ubucuruzi bwagutse binubira kuba uyu mupaka udakora amasaha 24/24, bigatinza ibicuruzwa mu nzira. Uyu mupaka wa Kagitumba wubatse ku buryo uzajya unyuraho nibura 70% by’ibicuruzwa bituruka muri Uganda. Abaturiye uyu mupaka […]Irambuye
Gahunda nshya yiswe SMS Application yatangijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ifatanyije na PSF, abacuruzi bakazajya batanga ibitekerezo cyangwa ibibazo ku nzego zishinzwe kubikemura bakoresheje telefoni ngendanwa. RDB ivuga ko iyi gahunda izagabanya cyane umwanya umucuruzi yari gukoresha ajya kureba urwego runaka akeneye. SMS Application ni gahunda ya RPPD (urubuga ruhuza abikorera na Leta), RPPD ikaba […]Irambuye
Akarere ka Rusizi nka kamwe mu turere dukora ku mipaka y’igihugu cy’u Burundi na Congo haracyari ababyeyi basiga abana babo bakiri bato bakajya mu bucuruzi kubitaho bikagorana bityo ntibamenye uko abana biriwe, ari na byo bituma abana benshi bazahazwa no kubura indyo yuzuye, abana 600 bakaba bafite ibimenyetso bya Bwaki (imirire mibi). Kuri iyi gahunda […]Irambuye
Raporo nshya yasohowe n’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko ku isi hose kuva mu mwaka wa 2012 ihumana ry’ikirere rimaze guhitana ubuzima bw’abantu babarirwa muri miliyoni zirindwi. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abantu babarirwa muri miliyari eshatu biganjemo abo ku mugabane wa Afurika bagitekesha bakanacanisha ibikomoka ku biti. Raporo ya UN igaragaza ko buri mwaka ku mugabane wa […]Irambuye
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki 25 Gicurasi 2016, Umutalibani yaturukije igisasu agamije guhitana abakozi bose bakora mu rukiko rwisumbuye, ariko hapfamo abagera ku 10 abandi bane barakomereka. ABC News dukesha iyi nkuru, ivuga ko icyihebe cyaturikije iki gisasu ubwo cyagendaga mu ruvunge rw’abantu bajyaga mu kazi nk’uko bisanzwe. Najib Danish, umuvugizi muri […]Irambuye
Umucamanza wo ku rwego rwa Leta zunze Ubumwe za America yambuye ubwenegihugu bwa America umunyarwanda Gervais Ngombwa watahuweho kubeshya ubuyobozi bwa Amerika ko ari umuvandimwe w’uwari Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, kugira ngo yemererwe kwinjira muri America anabone ubwenegihugu. Abashinjacyaha basabye urukiko muri Mata ko rwakwambura ubwenegihugu umugabo witwa Gervais ‘Ken’Ngombwa nyuma y’uko muri Mutarama 2016 […]Irambuye
Inyeshyamba za Taliban zikorera mu gihugu cya Afghanistan zashyizeho umuyobozi mushya usimbura Mullah Akhtar Mansour wishwe na America mu gitero cy’indege itagira umupilote. Mu itangazo ryasohowe n’aba Taliban, bwa mbere bemeye ko Mansour yishwe, banashyiraho Mawlawi Haibatullah Akhundzada nk’umuyobozi mushya w’izo nyeshyamba. Mansour yiciwe mu gitero cy’indege itagira umupilote yo mu bwoko bwa Drone ya […]Irambuye
Mu gihe u Rwanda rucyugarijwe no kuzamuka kw’abarwara Malaria, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko muri iki gihe cy’ubushyuhe kubera gukamuka kw’imvura Malaria ishobora kwiyongera bityo ngo ingamba zikwiye gufatwa ni ukugira isuku aho abantu batuye no kwivuza kare ku bagize ibyago byo kurwara. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’uburyo ubuzima buhagaze muri iki gihe, Minisitiri w’Ubuzima, […]Irambuye
Perezida wa Sena Bernard Makuza atangiza umwiherero w’iminsi itatu watangiye kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gicurasi, yavuze ko muri iki gihe Abasenateri bazaganira cyane kunshingano bahabwa n’Itegeko Nshinga, bareba uko barushaho kuzuzuza. Muri uyu mwiherero ngo Abasenateri bazaganira ku buryo barushaho kunoza gushyira mu bikorwa inshingano ziri mu ngingo iya 84 y’Itegeko Nshinga, ivuga […]Irambuye
Nyirabayazana yo kwangirika k’uyu muhanda, ngo ni ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu kajagari n’ibiza byibasiye umugezi wa mashyiga. Umuhanda Karongi –Ruhango- Nyanza ni umwe mu y’ibitaka minini (feeder road) ukoreshwa n’abatari bake cyane cyane abatega imodoka mu gace gatuwe ka Birambo na Kirinda ho mu karere ka Karongi. Ubu, imodoka zikoresha uwo muhanda mu buryo […]Irambuye