Digiqole ad

Inzu bavuga ko ari ‘affordable’ natwe ntitwazigondera – Abadepite

 Inzu bavuga ko ari ‘affordable’ natwe ntitwazigondera – Abadepite

Abadepite ngo nta bushobozi babona bwo kwigondera inzu zitwa ko ari ‘affordable’

Mu biganiro nyunguranabitekerezo ku ngengo y’Imari y’imyaka itatu ya Minisiteri y’Ibikorwa remezo, abadepite babajije abayobozi b’iyi Minisiteri icyo ikora kugira ngo inzu byitwa ko ari iza make ‘affordable houses’ ziboneke, ndetse bamwe bavuze ko izo nzu mu Rwanda zidashobora kuboneka mu gihe bigikorwa uko bimeze uku.

Abadepite bagize Komisiyo y'Ubukungu n'abagize Komisiyo y'Ubuhinzi ni bo bakiriye abayobozi ba Minisiteri y'Ibirwa remezo
Abadepite bagize Komisiyo y’Ubukungu n’abagize Komisiyo y’Ubuhinzi ni bo bakiriye abayobozi ba Minisiteri y’Ibirwa remezo

Muri ibi biganiro byari byitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwa remezo muri MININFRA, Dr Alex Nzahabwanimana, hagaragajwe ibikorwa n’imishinga iyi minisiteri igomba gukora ikaba yarangiye mu myaka itatu nibura iri imbere.

Muri iyo mishanga harimo imwe mu mihanda Perezida Paul Kagame yemereye abaturage ubwo yabaga yabasuye, ndetse n’indi bikorwa remezo nk’ibitaro yasigaga ategetse ko byasanwa cyangwa bikavugururwa.

Harimo ibikorwa byo gutunganya bushya inzira (imiyoboro) z’amazi n’iy’amashanyarazi kuko ngo ubu iyo miyoboro ntijyanye n’igihe. Ikindi cyashyizwe muri iyo ngengo y’imari ni amafaranga yo gukura abaturage mu manegeka (miliyari 4) na gahunda yo kuzubaka inzu zicirirtse abafite akazi i Kigali bashobora kubamo bakodesha cyangwa bakagura.

Iyi gahunda yo kubaka inzu ziciriritse (affordable houses) yatanzweho ibitekerezo byinshi, bamwe mu badepite bavuga ko mu Rwanda izo nzu ntazihari kuko ngo inzu zubakwa bivugwa ko zicirirtse ziba zihagaze Frw 50 000 000 na 70 000 000, izo nzu ngo n’Abadepite ntibazigondera.

Uwabimburiye abandi kuvuga kuri iyi gahunda ya Leta yo gufasha abaturage kubona inzu za make, ni Hon Depite Semasaka Gabriel ukuriye Komisiyo y’Ubuhinzi wavuze ko izi nzu mu Rwanda zitaboneka mu gihe ba rwiyemezamirimo ari bo bubaka.

Yagize ati “Tubona muri iki gihugu nta mazu (inzu) aciriritse ahari, iyo bayavuze bavuga ayubakwa na RSSB n’izubatse i Masaka n’ahandi, abashoboye kuzigura ntibari muri urwo rwego, natwe uko twicaye aha (nk’abari mu cyumba cy’Inteko) nta muntu n’umwe, ngereranyije kuko natwe (nk’Abadepite) nta wabona ubushobozi bwo kujya muri ziriya nzu.”

Hon Semasaka avuga ko nk’igihugu hakwiye gushaka uburyo bwo kubona amazu acirirtse. Avuga ko nk’igitekerezo, mu mategeko hari ikigega cyashyizweho (fonds d’urbanisation) ariko ngo ntabwo kigeze kibaho, agasanga gikwiye kubaho kuko ngo n’ahandi kirahaba.

Yavuze ko amacumbi aciriritse atabaho mu Rwanda igihe abubaka Banki ibaca inyungu ya 20% ku mwenda bafashe, na bo bakuzuza inzu bagashyiraho inyungu zabo, umuturage ugiye gufata inguzanyo ngo yishyure inzu na we agacibwa inyungu ya 20%, bityo ugasanga umuturage aguze inzu azishyura inyungu ya 50%.

Ati “Nta nzu zicirirtse dushobora kubona ibintu bikorwa muri ubu buryo bikorwamo. Tubona Leta yakwinjira mu myubakire, igashaka amafaranga ikubaka, ikagurisha ayo mazu cyangwa ikayakodesha ku nyungu iri hasi cyane, idafite imibare ibiri, icyo gihe nibwo twumva haboneka ‘affordable houses’.”

Undi mudepitekazi, Nikuze Nura yavuze ko nk’itsinda ry’abo bakorana yarimo basuye Busanza basanga inzu zitwa ko ari ‘affordable’ na Leta yatanzemo umusanzu wayo yishingira rwiyemezamirimo, zihagaze agaciro k’amafaranga y’u Rwanda hagati ya miliyoni 50 na 70.

Ati “Ayo mazu aciriritse nk’uko babivuze, nta muntu natwe, ushobora kugura iyo nzu. Nashimye uko babisesenguye, kiriya kintu kigomba kwitabwaho, MININFRA ntirebe ko kuba yishingira ubutaka bihagije kugira ngo tubona amazu acirirtse.”

Undi mudepite yavuze ko iyo urebye ibyitwa amazu aciriritse ari ayagenewe ahubwo abantu bifite.

Ati “Iyo urebye mu Rwanda dufiteibyiciro by’abantu bitandukanye kandi tuzabana muri uyu mujyi wa Kigali, hari ushobora kuba muri iyo nzu ya miliyoni 50, ariko na we hari uri munsi ye kugeza kuri wa mukozi wo mu rugo na we akeneye aho kuba, nkibaza nti ‘inzu yitwa ko iciriritse igenwa gute hashingiwe ku byiciro binyuranye bituye mu mujyi kandi bigomba kubaho bikagira n’aho bitura’?”

Kuri iki kibazo, Alex Mpabwanimana Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwa remezo muri Mininfra, yavuze ko yemeranywa n’ibyavuzwe n’abadepite ko inzu zihenze, ariko ngo Leta izakora ibishoboka ngo ayo mafaranga agabanuke.

Ati “Ndemeranywa namwe muvuga ngo inzu abantu biyubakiye ngo ziri ‘affordable’ niba umuntu yirwarije mu kubaka ku kintu cyose nujya gukodesha inzu ye ugomba kumwishyura nk’uko abikubwira ukurikije imibare, ariko ‘affordable houses’ tuvuga twazitekereje hagendewe kuri ibyo byiciro byose, atari ayo ma chateau, harimo inzu z’ibyumba bibiri, bitatu kandi Leta igashyiramo ibintu byagabanya ikiguzi cyo kubaka ya nzu.”

Yavuze ko hari ibibanza byamaze kuboneka, bizahabwa abashoramari bakuabyubakaho inzu ziciriritse. Yavuze ko kugira ngo icyo kiguzi kigabanuke, Leta izatanga amazi, amashanyarazi n’ubutaka.

Mu kiganiro yahawe Umuseke, Dr Nzahabwanimana yavuze ko ubu muri program iriho uretse kuba Leta izatanga ubutaka n’ibikorwa remezo, izanatanga ubundi bufasha nk’imisoro ku buryo nibura 30% by’ibizagenda kuri iyo nzu ari Leta izaba yabitanze, kandi ngo biri mu itegeko ryasinywe mu mwaka ushize.

Iyi ni imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’imyaka itatu ya MININFRA, itegurwa hagendewe ku bikorwa bigomba kugerwaho muri EDPRS II na gahunda y’Icyerekezo 2020 (Vision 2020), na gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi, nk’uko byasobanuwe na Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu Hon Rwaka Constance.

Umunyamabanga wa Leta ushinze ibikorwa remezo, Dr Alex Nzahabwanimana asobanurira asubiza ibibazo byinshi yabajijwe n'abadepite
Umunyamabanga wa Leta ushinze ibikorwa remezo, Dr Alex Nzahabwanimana asobanurira asubiza ibibazo byinshi yabajijwe n’abadepite
Hon Mukayuhi Rwaka Constance Perezidante wa Komisiyo y'Ubukungu mu Nteko nshingamategeko umutwe w'Abadepite
Hon Mukayuhi Rwaka Constance Perezidante wa Komisiyo y’Ubukungu mu Nteko nshingamategeko umutwe w’Abadepite
Mu Nteko abadepite bunguranaga ibitekerezo n'abayobozi ba Mininfra na MINECOFIN bari baje gusobanura ibi bikorwa n'ingengo y'imari
Mu Nteko abadepite bunguranaga ibitekerezo n’abayobozi ba Mininfra na MINECOFIN bari baje gusobanura ibi bikorwa n’ingengo y’imari

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

37 Comments

  • Socialismeni yo systeme ishobora kwita ku baturage kdi ikazamura imibereho yabo. kuba rero turi muri ” capitslisme sauvage” ni yo mpamvu mubina policies zise zinanirana kiko abikorera bareba inyungu zabo gusa , umuturagebi nyagupfa.

    • AHUBWO UMUNTU UZI UKO MU BINDI BIHUGU BABIGENZA (IMYUBAKIRE,RSSB Z’AHANDI, etc)YADUSOBANURIRA TUKUMVA…

    • Just reduce the rate. Here in Canada the rate is 3% et on trouve CA grave. Ngaho.ibaze.aho ari 20%.birakabije.pee.

  • Erega ntizubakiwe abakene!!!!

    • Jye buriya haribyo ntumva,ni gute Caisse social ifata amafaranga y’umusanzu w’abanyarwanda baciriritse ntibubakire abacumbi aciriritse ikajya kuyubakira abo hanze batanatanga uwo musanzu aho bari iriya ahubwo bawuha abanyamahanga ndetse hari nababa baragiye basahuye ibya rubanda akaba aribo bibandwaho naho umuturage wishyura imisoro,agatanga caisse social ariwe ujya kubakira bariya bo hanze ngo nuko baturusha ubushobozi,caisse social ikwiye kwisubiraho na policy iyigenga amafaranga nayacu nibatwubakire,ahubwo abe aritwe tuzubakira bariya baheze ishyanga.Murakoze

    • bisa naho vision 2020 ari intwaro kirimbuzi yo kwica abakene bikozwe bihagarikiwe kandi bishiyigikiwe nintumwa za rubanda . IMANA iriho irunva , irarora kandi ihoraho . ibyo ukora byose hano kwisi amaherezo yibihe . ibyo ukorera abaobakene nabaphakazi . infubyi nishike . nawe bizakugeraho cyangwa bigere kubawe . ko mbona amazu yabacitse kwucumu muyasanisha ibyondo ayanyu mukayubakisha beto . ibuye ryamenetse urwondo rugisukuma . mukomeze mukomere . mukomeze mutere imbere tuzahurira twese inyuma y igihe . inyuma y igihe aho inote nimpapuro bnitagira agaciro .

  • Affordable houses? Ni umugani!

  • RSSB yo wagira ngo si cash yabaturage bahereyeho. Inzu zabo wagura ngo ziri new york down town urebye ibiciro byazo

  • Nubwambere aba minisitiri murwanda bakora debate babaho,turizerq ko muminsi iri imbere ibibazo byise bizabanza kwigaho nkagutya

  • kugira ngo ibi bishoboke hagombye kubaho a housing fund ya Leta yaguriza abantu kandi bakayungukira make nka 8 ku ijana mu gihe cy’imyaka myishi hakaba no gusaba inkunga mu miryango mpuzamahamga ifasha mu myubakire n’ibigo bikomeye by’imari.

  • N’ubucuruzi gusa badukoreraho, leta ikwiye kubigenzura erega nta mikoro abakozi tugira yo kuba muri ariya mazu, aba akwiye guhenduka kuko nubundi bayubaka mu mi sanzu tuba twabahaye. Nibareke gushaka kwunguka cyane, bateze imbere igihugu n’abanyarwanda.

  • Affordable nonsense ! Ntabwo tubasaba ko mutwubakira amazu “affordable”

    Dore reka mbibutse uko musahura abaturage cyane cyane abakatwa frw buri kwezi na baringa yitwa RSSB n’ubwo musanzwe mubizi. Ubu RSSB irimo kubaka amazu 504 i Gacuriro, ari mu byiciro 4 (atari bimwe by’ubudehe ariko) ibyo byiciro ni : luxury, semi-detached, townhouse na apartment; ibiciro biteye gutya:

    Amazu 18 y’ibyumba 5 buri imwe (luxury G+1)= Frw 389,000,000
    Amazu 18 y’ibyumba 4 buri imwe (semi-luxury G+1)= Frw 269,000,000
    Amazu 24 y’ibyumba 4 buri imwe (semi-detached G+1) = Frw 235,000,000
    Amazu 34 y’ibyumba 3 buri imwe (semi-detached G+1) = Frw 207,000,000
    Amazu 106 y’ibyumba 3 buri imwe (townhouse G+1) = Frw 197,000,000
    Amazu 80 y’ibyumba 4 buri imwe (apartment G+3) = Frw 214,000,00
    Amazu 144 y’ibyumba 3 buri imwe (apartment G+3) = Frw 187,000,000
    Amazu 80 y’ibyumba 2 buri imwe (apartment G+3) = Frw 124,000,000

    Nk’uko bigaragara, aya mazu ntabwo yubakirwa abakozi bakatwa Frw ajya muri RSSB buri kwezi ahubwo hari abandi bantu yubakirwa bacye cyane. Ikibazo umuntu wese yakwibaza ni ukuvuga ngo “abo bantu ni bande” niba n’abadepite bivugira ko atari bo ?

    Aya mazu namara kuzura RSSB ikabasha kuyagurisha yose, izakuramo milliards 114 (Frw 114, 486, 400,000); niba buri nzu yarayishoyeho 2/3 by’igiciro cyayo ni ukuvuga ko Frw agera kuri hafi milliards 80 yashoye ijya kubakira abaherwe, yari kubakamo amazu 5,080 aciriritse (agura 15,000,000 buri mwe). Iyi nzu nibura ishoborwa gutungwa n’umukozi wa Leta uhembwa 300,000 akaba yasabwa kujya yishyura frw 120,000 buri kwezi mu myaka 15 hanyuma ikaba iye akazabona aho asiga abana be igihe atabarutse; aya frw yajya yishyurwa n’abo bakozi niyo yajya yongera akubakirwamo abandi bakozi bahembwa frw nka 200,000 na 100,000 kimwe n’abandi bafite income iri hasi, gutyo gutyo kugera igihe bantu benshi babonye aho kuba.

    • Urakoze cyane kuduha icyo cyegeranyo.

    • EH?
      UMENYA URI INZOBERE MWA!

    • @ Tura , very good analyst kabisa. Ahubwo Bagushake utwigire imishinga yo kubaka. naho RSSB na Minifra baratubeshya

  • Iyo Leta itanze ubwishingizi ku mushoramari, nkuko Abadepite babivuga, yakagombye gushyiraho amabwiriza atuma uwo mushoramari atunguka inshuro ebyiri: inyungu kuri Leta yamwishingiye no ku muturage waguze inzu! MININFRA ikwiye kuba maso naho ubundi izo nzu bita ko ziciriritse zizamera nka ya mabati!

  • Tura uri umuntu w’umugabo!

  • Affordable houses???hahahahaha ariko yeee

  • None se murumva ko Kigali yazaba Singapore ya Afrika yubakwamo amazu aciriritse y’abakozi baciriritse? Mbere yo kwijujutira ibikorwa, abadepite bajye babanza bashishoze neza ibijyanye na za politiki (policies) baba bemeje. None se babaha Master Plan y’Umujyi wa Kigali ngo bayemeze ntibabikoze? Niba ntayo bagejejweho na byo byaba ari ikindi kibazo.

    Ibi binyibutsa n’ibindi bintu biri nko muri Viziyo 2020, nk’aho bavuga ko u Rwanda rugomba kuva mu buhinzi bugaburira ingo bukinjira mu buhinzi bugemurira amasoko (from subsistence agriculture to agri-business), ariko batangira guca ibijumba cyangwa amasaka ahagomba guhingwa umuceri n’imboga, cyangwa kwimura ku bwinshi abaturage mu misozi miremire ngo babise ubuhinzi bw’icyayi, cyangwa guca intoki mu turere two guteramo ikawa n’indabyo, ukumva abemeje iyo Viziyo 2020 cyangwa abataragaragaje ko ibateye ikibazo ni bwo batangiye kuvuza induru, amazi yararenze inkombe.
    Harya ngo ubwenge buza ubujiji buhise?

  • umuti ni nyakatsi!

  • Ibi binyoma byanyu mwita ngo ni AFFORDABLE umunsi byakubitiwe ku karubanda nzaba ndeba uko mukanja iminwa ! None se ko Leta “yirukana” abaturage ba nyakujya ku butaka bwabo, ikahaca imihanda, igahita ishyiramo kabulimbo, amazi n’umuriro yarangiza igahereza umukire ku buntu ngo niyubake amazu, ubwo yamara kubaka abashaka amazu akayabagurisha igiciro agikubye 2, uguze iyo nzu nawe ku Frw bank yamugurije nayo ikamuca inyungu ikubitiye mu mavi…murumva Leta itari mu bwumvikane n’abakire kugirango bakomeze kuryamira abakene ? Uhungukira buriya ninde ?

    Aba bantu bimuwe muri Kigali cg bananijwe kubaka n’uturere, dore buzuye hakurya hano i Ruyenzi, Runda, Nyamata, Muyumbu, Nyagasambu, Masaka, Karembure…Iki gihugu nimumara kugikwiza akajagari k’amazu ameze nka nyakatsi abana banyu ntimuzaba mubaraze ibyabananiye?

    Ubu koko muri iki gihugu habuze abantu bakuru bareba, bakereka Leta ko ibi bintu irimo ikora ari amakosa akomeye ! Ahantu hose hari ubutaka buhingwa muraharangije muhubaka, inzara nimara kurembya aba baturage bashonje ugirango muzabasha kubategeka ?

  • nibwo bwa mbere numvishe abadepite batekereje ku ri ba ntaho nikora……………ariko impamvu ni imwe nuko ngo nabo batayigondera……iyo baza kuba bayagura……….ntibari bwite kubadashobora no kubitekereza

  • Njye njya nibaza abantu bahora batubwira ngo bakunda u Rwanda n’abanyarwanda, ngo bakunda igihugu, ngo baraharanira ko umunyarwanda atera imbere, ngo baraharanira ko u Rwanda rutera imbere, ariko wababwira uti nimwubake amazu rubanda ruciriritse rushobora gucumbikamo kandi bitari mu kajagari, ugasanga ibyo ntibabyitayeho. None se wa munyarwanda uvuga ko ushaka ko agira imibereho myiza azashobora ate kugira iyo mibereho mu gihe adashobora no kubona aho acumbika, aho arambika umusaya atuje adahangayitse.

    Niba umunyarwanda w’umukozi wa Leta ahembwa amafaranga ari munsi y’ibihumbi ijana 100.000 Frw) akaba adashobora kubona inzu iciriritse yo gukodesha mu mujyi, ubwo mubona hatari ikintu kibura muri politiki y’imyubakire n’imiturire mu Rwanda??? Ninde wundi uzita ku kibazo cy’uwo mukozi niba Leta ubwayo idahaye agaciro icyo kibazo?? Ubona bibabaje cyane kubona icyitwa RSSB gitwara amafaranga ya buri kwezi ku mishahara y’abakozi, ariko wareba abakozi benshi bahangayitse hano mu mujyi kubera kubura icumbi riri ku bushobozi bwabo, ukibaza niba koko iyo RSSB ibereyeho abakozi cyangwa niba ari ikigo cy’imari gishinzwe kubakira no gucuruza amazu ku baherwe.

    Ibintu rwose bikwiye gusubirwamo hagashyirwaho politiki y’imyubakire n’imiturire ihamye kandi ishingiye ku bushobozi n’imibereho y’ibyiciro binyuranye by’abanyarwanda. Tukiyumvisha ko mu mujyi hadaturwamo n’abaherwe gusa, kandi ko umunyarwanda wese ntaho aheejwe mu gihugu cye. Mu mijyi yose yo ku isi hose no muri biriya bihugu byateye imbere uzasanga ituwemo n’abantu b’ingeri zinyuranye kandi Leta z’ibyo bihugu usanga zishishikajwe no guteganyiriza buri wese kubona icumbi rihwanye n’ubushobozi bwe.

  • Hahhh, hari uvuze ukuri ngo ni Capitalisme sauvage !

  • Ni byiza ko mujya mutumenyesha abadepita batanze ibitekerezo kugira ngo tujye tumenya n’abajya mu nteko bagiye kwituramira gusa, n’ubwo gutega amatwi nabyo bifite akamaro.

  • igihe cyose mur capitalism system rubanda rugufi rurapyinagazwa! so naho ubundi niba leta yacu ikunda ikanafata abaturage bayo kimwe nigerageze ikemure ikibazo cya macumbi yewe inarebe ikibazo cyu bukode cyane igenzure ibiciro by’ubukode kuko mu rwanda abakodesha bihandagaza kuri rubanda ! kndi leta nidakemura ikibazo cyu busumbane bukabije naho ubundi nta terambere ryabaho mugihe harimo itandukaniro rinini hagati yu mukire nu mukene!

  • bareke bakomeze bigwizeho umutungo w’igihugu:umunsi umwe byose bizashyirwa hanze.

  • Ariko kuki mwirata cyane? ngo MU RWANDA hari CAPITALISM? Mwebwe ntimuzi gukora,muricara ntimukore cyane. Abandi barakora maze bagatera imbere. Aho kwirwa musakuza,muvuga amagambo adafashije nimwicare mukore maze murebe ko byose mutazabigeraho.Urugero: kuki umuntu arangiza Kaminuza,ntashake gukora? aba se yibwira ko azatera imbere gute?UMUCO MUBI WO KUDASHAKA GUKORA TUGOMBA KUWUREKA.Niba CAPITALISM ibaho mu Rwanda,nta kibazo mbona kuko byerekana nyine rya terambere ryacu .AREGA SINGOMBWA KO ABANTU BARESHYA..Igihe cyos ebakene bahozeho no muli BIBLE barabivuga ko habagaho abaja n’abatindi bakoreraga abakire.NTAGITANGAJE RERO MU RWANDA

    • nibyo ariya mafr500000000ntabwo ari mesnhi.Ikibazo nuko abantu badashaka gukora

    • Mariya Mukakigeli, ubanza utasomye neza ibyo abantu bavuga, cyangwa se nawe uri muri bariya batungwa agatoki! Capitalisme nayo igira umurongo igenderaho kandi uwo murongo ushyirwaho na Leta! Uwo mukapitalisiti akorera affaires ze mu Gihugu akazikorana na abatuye icyo gihugu. Nonese niba ushaka kuniga abatuma ukora affaires zawe uzazikorana nande? Uramenye utaba nka wawundi wurira igiti yarangiza agatema ishami yicayeho! Mu kinyarwanda baravuga ngo ” aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye!” Abwirwa benshi akumva beneyo!

    • @MUKAKIGELI Maria

      Ugomba kuba uri umwirasi cyane. Ngo hagomba kubaho abaja hano mu Rwanda ngo bagatungwa no gukorera abandi!!! Ibyo bintu uvuga ni ibiki?? Ubuja n’Ubuhake byaraciwe. Ntabwo dusabye ko abantu bose baringanira, ntanubwo byashoboka, ahubwo turasaba ko buri muntu mu rwego arimo ashobora kubona icumbi rihwanye n’ubushobozi bwe.

      • Byaciwe na nde ? ryari ? Bigenze gute ? Ikibyemeza ni iki ? Jya uvuga ibyo uzi neza ushobora no gusobanura.

  • Ikibazo cy’amacumbi aciriritse mu gihugu kiyobowe na Capitalisme sauvage ntabwo ashoboka. Ubundi birazwi ko kugirango umuntu abeho neza agomba gutanga 25% y’umushahara we mu gukodesha inzu. Tuvuge ko habayeho Policy ya vente location ku myaka 30. Umukozi uhembwa amafaranga 100.000 yakagombye kubakirwa inzu ifite agaciro ka 25.000x12x30=9.000.000 ariya mafaranga ntabwo aguze n’ikibanza.

    Mu burayi babigenjeje bate? bubatse za appartements HLM (Habitat à Loyer modéré)kuva ku cyumba 1 kugera ku byumba bitatu ,bityo automatiquement umuntu agatekereza kubyara bake kuko atazabona ibyumba byo kubashyiramo. Birasaba kubaka amazu agerekeranye kugeza kuri za étages 12 nibura, wubatse étages 4 ntukenera za ascenseurs.

    Abadepite bacu igihe babasobanuriraga igishushanyo mbonera bigeze babaza aho ayo macumbi azubakwa? Ba Nkusi Juvénal mperuka barakoze muri urbanisme, hari za quartiers zishobora gusubirwamo kugira ngo zigezwzho ibyangombwa nk’imihanda,amazi,amashanyarazi (restructuration des quartiers spontanés) za Nyamirambo, biryogo n’izindi, icyo gihe na za Banques Mondiales zirabafasha.

    Ndibwira rero ko abaturage baciriritse aribo benshi Leta itabitayeho muri Capitalisme sauvage.

    • Kalisa we! ibyuvuga nibyo 100%,nemeranya nawe kandi usanga wumva neza ikibazo cyugarije RWANDA. ARIKO UTUYE HEHE? Nkeka ko utuye za BURAYI,niba ntibeshye. Ikibazo abadepite bacu bafite ni IMYUMVIRE YO HASI cyane.

      Burya iyo umuntu adasoma,ntajye hanze ngo abone uko abandi babaho……etc biragoye kugira ka INNOVATION. Na none besnhi mu bayobozi nta bushobozi academique bifitiye,bize nabi. IKIBAZO CY’AMACUMBI MU RWANDA CYAKEMURWA no :1/kubyara bakeya 2/kubaka amazu mesnhi aciritse ARIKO bakubaka za etages nyinshi 3/ Kwirinda guha abanyamahanga ubutaka bwacu kuko babupfushubusa….etc

  • None se ugirango ikibazo ni amacumbi? ikibazo ni UBUSHOMERI BUKABIJE. Ayo macumbi muvuga se yo azaturamo bande? bakwishyura iki se?urusenda narwo rutabaoneka? SOLUTION:KUBAKA AMAZU MEZA AHENZE KUGIRANGO ABAFITE AMAFR MESNHI(bakeya kuko banagna na 0.5% y’abatuye RWANDA) BABONE AHO BATURA HEZA.None se naba mfite amafr nkajya gutura mu mazu mabi? abakene bagomba gupfa

    • Oya nta mukene ugomba gupfa agomba gufashwa ntapfe ubusa kandi afite amaboko yakorera igihugu. Nidusabe abadepite basunike ikibazo gikemuke. Umuti urazwi na bose: leta ikurikirane abadasora bose bose ariko cyane abacuruzi benshi badasora ngo nayabo bakoreye nirangiza itange umusanzu wayo ukwiye hubakwe appartments ziciriritse tuve mu manegeka iyo za Gakenke Ngororero n’ahandi dutere neza dukore dutekanye ubutaka bubyazwe umusaruro uhagije n’abahinzi babigize umwuga. Ubwoko bwa bahinzi bucike burundu bahindurwemo barwiyemezamirimo bareke kwicinzara baharura ngo bahinze.

  • Ariko ntitwavuga gusa ibibazo tutanatanze proposals,
    Jye ndumva ibigo by’Imali byareba uburyo hakoroherezwa abantu bashaka inguzanyo zo kubaka amazu yo gucumbikira abantu baciriritse kuri rate nto cyane,cyane cyane abubaka za appartment ndende,ahubwo bagashyiraho rate nini kuri bariya bubaka inzu zisanzawe bazabamo numuryango wabo gusa,
    Urugero ugiye kubaka apatement ya etage 10-15 bamuhere rate ya 5% uwubaka iya etage 6-10 urugero 8% uwubaka etage ya niveau 4-6 bamuhera yenda 9% na niveau 1-4 10%-12% uwubaka chateau isanzwe bakamuhera 25% noneho bikaba nka subsidies leta itanze ku bigo by’Imali kugira bahe enouragement abashoramali gushora imali muri icyo kintu,Inga z’Isima nazo ziko izo discount nkuko bivuzwe hejuru,Icyuho kizaboneka hagati ahp RSSB ifashe leta mu kukiziba kuko ifite amafaranga menshi y’Imisanzu y’abaturage.Naho BRD ye kujijisha abaturage,abakozi bayo ibihera ku nyungu zo hasi cyaaane kandi bari mu bigo bihemba neza cyane bakabona inguzanyo kuri make cyane,barangiza ngo 16% we yayabonye kuri 3-5% ngo ni Bank istura amajyambere da!!!!!!!!,bafatanye nabandi bashakire abanyarwanda aciriritse bave mu kwikunda batange ku ntungu ziciriritse.
    Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish