Digiqole ad

UK: Umuryango ufite abana 16 wishimiye umwana wa 17 intego ngo ni ukubyara abana 20

 UK: Umuryango ufite abana 16 wishimiye umwana wa 17 intego ngo ni ukubyara abana 20

Uyu muryango mu ifoto y’umwaka ushize batarabyara akandi kana

Umuryango w’abana 16 bifotoje ifo bari kumwe n’ababyeyi babo, uyu muryango wo mu Bwongereza ni wo munini ugizwe n’abantu benshi muri icyo gihugu ngo bishimiye kwakira umwana mutoya wa 17 uheruka kuvuka kandi ngo kubyara ntibirangiye.

Uyu muryango mu ifoto y'umwaka ushize batarabyara akandi kana
Uyu muryango mu ifoto y’umwaka ushize batarabyara akandi kana

Uyu muryango wa Noel na Sue Radford, utuye mu gace ka Morecambe, ahitwa Lancashire, bavuga ko bakeneye abana 20.

Muri iki cyumweru ni bwo uyu muryango ufite imfura yujuje imyaka 27, bakiriye mu muryango agahinja bakita Phoebe Willow.

Nyina w’aba bana Radford w’imyaka 41 y’amavuko, yatangarije ikinyamakuru The Sun ko ako gahinja kitwa ‘Phoebe ari keza cyane kandi ko bishimiye ku kakira ahantu hatekanye kandi ko atari ko bucura.’

Ati “Inshuti zacu n’abo mu muryango bakomeza kumbwira ngo nzakomeze mbyare, nibura kugeza ku bana 20.”

Uyu muryango w’abantu 19 muri rusange ababyeyi n’abana, ufite uruganda rukora imigati, ndetse hari televiziyo yitwa Channel 4 ikunda kuwukoraho filimi mbarankuru mu biganiro byitwa 16 Kids And Counting.

Phoebe, wavutse muri iki cyumweru, yasanze bakuru be na basaza be barimo Chris w’imyaka 27, Sophie, afite imyaka 22, Chloe w’imyaka 21, Jack w’imyaka 19, Daniel, w’imyaka 17, Luke, w’imyaka 15, Millie, w’imyaka 14, Katie, w’imyaka 13, James, w’imyaka 12, Ellie, w’imyaka 11, Aimee, w’imyaka 10, Josh, w’imyaka icyenda, Max, w’imyaka indwi, Tillie, w’imyaka itandatu, Oscar, afite imyaka ine, Casper, afite itatu, na Hallie w’umwaka umwe n’ukwezi.

Uyu ni umuryango umwe
Uyu ni umuryango umwe
Umuryango w'abantu 19 bose hamwe
Umuryango w’abantu 19 bose hamwe
Uyu muga witwa Sue yatwise inda ya mbere afite imyaka 14 gusa
Uyu muga witwa Sue yatwise inda ya mbere afite imyaka 14 gusa
Umuryango wabo umaze kugira abantu 19 hano bari 18
Umuryango wabo umaze kugira abantu 19 hano bari 18
Uyu muryango utangaje utunzwe n'ibiva mu ruganda rukora imigati bafite
Uyu muryango utangaje utunzwe n’ibiva mu ruganda rukora imigati bafite

Dailymail

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Abana ni umugisha uturuka k’UWITEKA.

  • Imana ishimwe pe kandi iguhe umugisha uraberewe muryango

  • Imana ibafashe kurera babyeyi beza…

  • sawa imana ibahe umugisha kandi ibagenere ikibatunga. azashinge chorale bajye bahimbaza Imana

  • Ntago najyaga nishimira abantu babyara abana benshi ,ariko aba bo baranshimishije, it’s so fantastic !!!!

  • Dore ahubwo igitangaza n’ikimenyetso k’IMANA,ureke babandi barebera ibimenyetso n’ibitangaza mu mazuba,ukwezi n’inyenyeri!!!rwose bazageze kuri vingt nk’uko babyifuza.ngirango ibi bigombe kuba bidakunze kubaho…umugore umwe n’umugabo umwe?????

  • Narinzi ko ndi mubabyaye benshi (kandi mbishimira Imana) none nsanze hari ba rutaha izamu bandusha!!!Imana isingirizwe mu bana bayo!!

Comments are closed.

en_USEnglish