Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Martin Ngoga, niwe watangaje ko bazakomeza gukurikirana Callixte Mbarushimana uherutse kurekurwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye. Martin Ngoga yatangarije Izuba rirashe ko Mbarushimana azakomeza gukorwaho iperereza ku byaha bya Genocide yaba yarakoreye mu Rwanda mu 1994. Mbarushimana yaburanishwaga i La Haye ku byaha byakorewe muri DRCongo mu 2009, yashinjwaga gutanga […]Irambuye
Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Kigali (KHI) ryashyize ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi butandukanye bwakozwe n’abarimu, bumwe muri bwo bukaba bwerekana ko 49% by’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye mu Rwanda batangiye kugira ikibazo cyo guhetama akagufwa k’uruti rw’umugongo bitewe n’uburyo bicara mu ishuri. Ubu bushakashatsi bwamurikiwe abafatanyabikorwa, abakozi ndetse n’abanyeshuri b’iri shuri bwatewe inkunga na Minisiteri y’Uburezi, […]Irambuye
Impanuka zigera kuri esheshatu nizo zaba zarabaye mu ijoro rya Noheli mu gihugu hose, abantu bane bazitakarijemo ubuzima nkuko byemejwe na Police. Babiri mu bishwe n’izi mpanuka baguye mu mujyi wa Kigali ubwo moto yagwaga mu ikona ku muhanda wa UTEXRWA igahitana umumotari n’uwo yari itwaye ako kanya. Abantu umunani batawe muri yombi ahatandukanye mu […]Irambuye
Mu misa y’igitaramo cya Noheli yaberaga muri Basilica ya Mutagatifu Petero i Vatican, Papa Benedict wa 16 yamaganye ikoreshwa rya Noheli mu bucuruzi no kwamamaza ku isi. Yavuze ko uburyo Noheli ikoreshwa bitandukanye n’ubutumwa nyakuri Noheli itanga bw’ivuka ry’umwana Yezu Kirisitu wavukiye i Betelehemu kiriziya ayoboye yemera nk’umukiza. Ni mu nyigisho yatangiye muri iki gitaramo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu kuri stade nto i Remera niho habereye kumurika ku mugaragaro Album ya gatatu y’umuhanzi Riderman. Igitaramo cyitabiriwe n’abandi bahanzi nka Danny Nanone, Paccy, Knowless, Tete Roca, Jack B, King James, Urban Boyz, P FLA, Neg G the General, Uncle Austine, Urban boys, Emmy n’abandi benshi Hari kandi umuhanzi Jaguar wo muri […]Irambuye
Ubusanzwe igikorwa cyo gusohora ni igikorwa gituruka mu bwonko kandi kikaba ntabushake umuntu abigizemo (reflex) kigenzurwa n’ umwakura (pudendal nerve) ukoresha ibice by’ imyanya ndanga gitsina (uruhago rw’inkari, amabya, imboro na rugongo ku bagore (izi nizo nyito za Kinyarwanda mubyihanganire) Gusohora ni igikorwa cyo kurekura amasohoro aturuka mu mabya (semen) ndetse n’ uruvange rw’andi matembabuzi […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, mu muhango wo gufungura kumugaragaro umuhanda wasubiwemo wa Mbarara-Gatuna ugera n’i Kigali, President Kagame yabanje kuramutsa abagande bo mu majyepfo ya Uganda bari muri uyu muhango mu rurimi rwabo rw’ikinyankole. Yabahaye indamukanyo z’uko abanyarwanda bamutumye ngo abifurize iminsi mikuru myiza y’impera z’umwaka. President Kagame yashimiye President Museveni kuba yamutumiye gufungura uyu […]Irambuye
Abagize ihuriro rya Diaspora bamaze iminsi mu Rwanda, kuri uyu wagatanu basuye ahakorwa imirimo yo kubaka inyubako zatangiye biturutse ku mafaranga yavuye mu mushinga wa One Dollar, inyubako zubakwa i Kagugu mu mujyi wa Kigali. Iri huriro ryari rikuriwe n’umuyobozi mu kuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe diasipora Gahamanyi Parfait, wakanguriye abagize diaspora nyarwanda aho […]Irambuye
Nyuma yo kuvuga ko nawe yatowe, akanavuga ko azarahira kuri uyu wa gatanu, Police ya Kinshasa yaburijemo gahunda ya Etienne Tshisekedi yo kurahira muri Stade de Martyrs imbere y’abantu, abuzwa kandi kurahirira ku kicaro cy’ishyaka rye UDPS, biba ngombwa ko arahirira mu rugo rwe. Nyuma yo kujuragizwa na Police n’ingabo, abambari ba Tshisekedi babujijwe kujya […]Irambuye
Uyu musore ari mu Rwanda muri gahunda y’abakinnyi b’abanyarwanda baba bakanakina hanze y’u Rwanda. Kuba ari mu Rwanda, byamaze guteza ikibazo mu ikipe ye ya Express yari imukeneye mu mukino ifitanye na Utoda kuri stade Namboole kuri uyu wa gatanu. Bonny Baingana, ni umunyarwanda kuko ababyeyi be ari abanyarwanda, akaba kandi umugande kuko ariho yavukiye […]Irambuye