Digiqole ad

Rda: Abanyeshuri 49% bafite ikibazo cyo guhetama uruti rw’umugongo

Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Kigali (KHI) ryashyize ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi butandukanye bwakozwe n’abarimu, bumwe muri bwo bukaba bwerekana ko 49% by’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye mu Rwanda batangiye kugira ikibazo cyo guhetama akagufwa k’uruti rw’umugongo bitewe n’uburyo bicara mu ishuri.

Uruti rw'umugongo rugira ibibazo niba wicara nabi
Uruti rw'umugongo rugira ibibazo niba wicara nabi

Ubu bushakashatsi bwamurikiwe abafatanyabikorwa, abakozi ndetse n’abanyeshuri b’iri shuri  bwatewe inkunga na Minisiteri y’Uburezi, Ishami ryayo rishinzwe Siyansi, Tekinoloji ndetse n’ubushakashatsi ibicishije mu Kigega cyayo cyitwa Rwanda Innovation Endowment Fund.

Mu kiganiro na Tumusiime David, Umuyobozi Ushinzwe ubushakashatsi muri KHI , yatangaje ibyavuye muri bumwe mu bushakashatsi butatu bumaze kurangira. Muri ubwo hari ubwakozwe ku kibazo  cyo kurwara imitsi y’amaboko n’amaguru ku babana na virusi itera SIDA bafata imiti,  bikaba byanabaviramo ubumuga.

Ubundi ni ubwibanze ku bumuga abana bo mu mashuri yisumbuye bashobora kugira bitewe n’uko bicara mu ishuri, uko bahagarara n’uko bagenda. Ubwa gatatu ni ubwakozwe ku bijyanye no kubika amazi y’imvura kugira akoreshwe ndetse hirindwe impanuka cyangwa indwara ziyakomokaho igihe adafashwe ngo abe yabyazwa umusaruro.

Ku bushakashatsi ku kibazo cy’indwara z’umugongo mu mashuri yisumbuye, Tumusiime David yatangaje ko bwakorewe mu mashuri 4 yo mu mujyi wa Kigali ndetse n’andi ane yo mu ntara zindi.

Yakomeje yerekana impamvu 49% by’abo banyeshuri batangiye kugira ikibazo cyo guhetama kw’akagufwa k’uruti rw’umugongo, gahetamira ku ruhande cyangwa inyuma. Yavuze ko ibi biterwa n’uko abanyeshuri usanga bicara bihengetse, abandi bakicara basa n’abunamye mu gihe abandi bo usanga bicara basa n’abagaramye ibyo byose bikaba bibagiraho ingaruka.

Nk’impuguke akaba n’umuganga mu kwita k’ubuzima bw’ingingo muri KHI, yasabye abo bireba cyane cyane Minisiteri y’uburezi kureba uburyo abana babonerwa intebe zituma bicara bemye, ndetse asoza asaba ko Minisiteri y’ubuzima yashyiraho umuganga wajya akurikirana ibi bibazo mu mashuri kugira ngo abana bigaragayeho bahabwe ubufasha hakiri kare.

source:imvahonshya

Corneille Killy NTIHABOSE
UM– USEKE.COM

5 Comments

  • Yes iki ni ikibazo kuva kera cyagiye kiba ku bana benshi twiganaga, kuburyo rwose nanjye ubu natangiye kumva umugongo nkigera muri Kaminuza na bugingo nubu. Ari ibishoboka MINISANTE yahagurukira iki kibazo igashaka n’ingamba nshya abana b’abanyarwanda bakajya bakura neza nta ntugunda.Murakoze.

  • No muri za kaminuza ntabwo ishyamba ari ryeru!Hazakorwe ubushakashatsi kuko nko mu Mutara POLYTECHNIC abanyeshuri ba kaminuza twigira ku ntebe zitirwa mu zo mu mashuri abanza nkiziva mu wambere iyo uzicayeho wandika nibura uvunnye umugongo nkinshuro3!

  • none se iyo umuntu aribwa aho umugongo urangirira byo biba biterwa niki?

  • kubikosora se????

  • Ko mutatubwiye uko iyo mitsi irwarwa n’abafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA yo yavurwa?

Comments are closed.

en_USEnglish