Kuri uyu wa kabiri, impunzi 15 zageze mu Rwanda zivuye I Lusaka muri Zambia ku bushake, zikaba zaje na Bus mpuzamahanga za Taqwa, zabazanye ku buntu. Izi mpunzi zatashye muri gahunda nshya Ministeri yo gucunga ibiza n’ impunzi yashyizeho yo gufasha impunzi gutaha ku bushake, zigategerwa indege za Rwandair cyangwa Bus za Taqwa ku kiguzi […]Irambuye
Kurekurwa ngo asohoke mu munyururu w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kuri Calixte Mbarushimana kuri uyu wa kabiri byananiranye kuko agifite ubusembwa yashyizweho na loni (UN) bumubuza gukora ingendo uko ashatse. Kuwa gatanu w’icyumweru gishize, nibwo urukiko rwanzuye ko Mbarushimana arekurwa kuko nta bimenyetso bihagije byamuhamyaga ibyaha byibasiye inyoko muntu yaba yaratanze amabwiriza ngo bikorwe muri Congo mu […]Irambuye
Muri Serena Hotel i Kigali kuri uyu wa kabiri harangiye inama y’umunsi umwe ku ngamba zafatwa mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko rw’u Rwanda, iyi nama ikaba yari yatumiwemo inzego zose za Leta zaba iza gisivili na gisirikare ndetse n’abafatanyabikorwa. Nk’uko bigaragara mu ngero zagiye zitangwa n’abarezi ndetse n’abapolisi, ntagushidikanya ko mu Rwanda habarizwa ibiyobyabwenge […]Irambuye
Nubwo ushobora kuvuga uti ‘ndagasoma kandi ntikantere gukora iyo gahunda ntikingiye’ ariko ubushakashatsi bugaragaza ko amahirwe ari menshi yo gukora imibonanompuzabitsina idakingiye mu gihe wagasomye. Abashakashatsi b’abanya Canada, bakoze ubushakashatsi ku ngimbi 12, zirimo abakobwa n’abahungu, babakurikirana mu buzima bwabo, baza gusanga iyo bagasomye bafata ibyemezo bihabanye nibyo bafata batakanyoye, cyane cyane ku ngingo yo […]Irambuye
Umwana w’amezi atanu ari mu barokotse impanuka yahitanye abantu batandatu yabereye ku muhanda wa Kampala-Jinja muri Uganda. Umubyeyi w’uyu mwana, kimwe n’izindi nkomere, yajyanywe mu bitaro bya Mulango I Kampala yataye ubwenge. Umwana we akaba yarakijijwe n’umusore utwara utumoto bita ‘Bodaboda’ wageze bwa mbere aho impanuka yabereye akabasha kuvana aka kana mu bisigazwa by’imodoka yari […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri nibwo President Kabila Joseph Kabange yarahiriye kongera kuyobora Repubulika iharanira demokrasi ya Congo i Kinshasa. Uwo batavuga rumwe wemezako nawe yatowe Etienne Tshisekedi, akaba nawe yatangaje ko azarahirira kuyobora Congo kuwa gatanu tariki 23 kuri stade de Martyrs i Kinshasa. Imbere y’umukuru b’urukiko rw’ikirenga, Kabila yarahiriye Imana n’abacongomani kuzuza neza inshingano […]Irambuye
Muri iki gihe Beyoncé Gisele Knowless akuriwe, we n’umugabo we Jay-z bagiye kugura imodoka y’umutamenwa (Blindée) yo gukingira umwana wabo uzavuka mu ntangiriro z’umwaka utaha. Icyo umutima ushaka…. Iyi modoka y’iki kibondo kitaraza ku isi, biravugwa na Ok! magazine ko izabahagarara Miliyoni imwe y’amadorari (1m$) Jay –z (Shawn Corey Carter) ngo yaba yaragiye kureba inshuti […]Irambuye
Eva Ekvall wabaye umwamikazi w’ubwiza muri Venezuela, ku myaka 28, kuri uyu wambere yishwe n’indwara ya Cancer y’ibere mu bitaro bya Houston, Texas, muri America. Uyu mugore uzise umwana umwe n’umugabo, yari amaze imyaka ibiri arembejwe n’iyi ndwara ifatwa nk’icyorezo gishya ku isi kibasira ababyeyi cyane cyane. Mu bukumi bwe, yari azwi cyane muri Venezuela, […]Irambuye
Urukiko rwashyiriweho kuburanisha abakekwaho gukora Genocide mu Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania, rwanze ibyasabwe na Jean UWINKINDI ko atakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda kuko atahizeye ubutabera. Tariki 28 Kamena uyu mwaka, urukiko rwa Arusha rwanzuye ko urubanza rwa Jean UWINKINDI wahoze ari umuvugabutumwa, rujya kuburanishirizwa mu Rwanda. Iki cyari icyemezo cyamebere gifashwe n’uru rukiko cyo kohereza […]Irambuye
Mu nzu y’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura kuri uyu wambere nibwo abunganira bakanaburanira abantu munkiko (Avoca) barahiriye gukora umwuga wabo. Aba bunganizi barahiye, bakaba basabwe kutabangikanya uyu mwuga wabo n’indi, kudakorera Leta, no kuba inyangamugayo mu kazi kabo ko kunganira no kuburanira abaturage cyangwa undi wese mu nkiko. RUTAGENGWA Athanas e, ukuriye urugaga rw’abavoca mu Rwanda, […]Irambuye