Lion Imanzi, yari MC (Master of Celemony) mu mihango ya Miss Rwanda 1994 yabaye tariki 17 Ukuboza 1993, yabwiye UM– USEKE.COM uko byari byifashe. Iyi mihango yabereye kuri Hotel Chez Lando, ikaba yari yateguwe n’iduka ryitwaga ‘Partners international’ rya Nganyiyintwari Jacques. Lion Imanzi yatubwiye ko ryari ku muhanda ubu uriho za BK, KCB na Ecole […]Irambuye
Umuti wa paracetamol cyangwa acetaminophen ni umuti ukoreshwa n’abaganga mu gihe bashaka kugabanyiriza umurwayi ububare(analgesic) cyangwa kugabanya umurira(antipyretic). Ukuba ari umuti ukoreshwa cyane kwa muganga cyangwa abanyarwanda bawiguriye muri za farumasi. Nyamara ushobora no kugira ingaruka mu gihe wafashwe nabi. Paracetamol (acetaminophen) ni umuti ugabanya ububabare ndetse n’umuriro nubwo uburyo ibikoramo bugoye kumenya. Paracetamol kandi […]Irambuye
John Terry, captain w’ikipe ya Chelsea akaba kandi captain w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, yavanywe kuri uyu mwanya wa kabiri kubera ko akurikiranweho irondaruhu yaba yarakoreye Anthony Ferdinand wa Queens Park Rangers. Mu itangazo ryasohowe na FA kuri uyu wa gatanu, riravuga ko; kubera kwimurwa kw’ikirego aregwa kigashyirwa mu kwa karindwi, John Teryy abaye avanywe ku kuba […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuwa gatatu w’iki cyumweru umupira w’amagaru mu Misiri wagize amateka mabi kuva ishyirahamwe rya ruhago muri icyo gihugu ryatangira mu 1921, uwo munsi abantu basaga 74 bapfiriye mu mvururu zabereye kuri sitade Port-Saïd, iri mu Mjyaruguru y’Iburasirazuba bwa Misiri nk’uko ikinyamakuru cyaho Ahram online cyabyanditse. Ikipe yitwa Al Masry yari yakiriye igihangange cy’i […]Irambuye
Kuva kuwa gatanu w’icyumweru gishize itsinda rya muzika Urban Boys na Manager waryo Muyoboke Alex bagiye mu mujyi wa Kampala, Uganda gutunganyirizayo muzika. Muri studio ya Washington, bahakoreye indirimbo izitwa “Take it Off” cyangwa “Gira bwangu”, amashusho y’iyi ndirimbo akaba nayo yariho atunganywa nkuko mubireba u mafoto hasi. Iyi ndirimbo nshya, ikaba yaracuranzwe mu nzu […]Irambuye
1 Gashyantare – Nyuma y’imikino ya 1/8 yakinwe kuri uyu wa gatatu yarangiye bimenyekanye ko muri ¼ Rayon Sport na Kiyovu Sport zicakiranye. Mu mikino 8 yakinwe uyu munsi, uwari ukomeye ni uwahuzaga Mukura na Etincelles kuri stade Amahoro, amakipe n’ubundi ahangana cyane muri shampionay. Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 2-2, hitabazwa za Penaliti […]Irambuye
Mu nkuru zacu zishize twari twabagejejeho inkuru y’umwana witwa Mugisha Ineza Angel. Uyu mwana yavukanye indwara y’ubusembwa ku mutima we (malformation cardiaque) ituma amaraso yivanga n’umwuka ku buryo budasanzwe mu mutima, biturutse ku mutsi uyatwara utajya mu nzira yawo isanzwe. Ugutakamba kw’ababyeyi ba Angel Minisitiri Binagwaho akaba yarakumvise aho yasabye uyu muryango kuza ku bitaro […]Irambuye
1 Gashyantare – u Rwanda rwibutse intwari z’abanyarwanda bagize akamaro mu kuba igihugu kiri aho kigeze none. Imihango ikaba yabereye mu midugudu ndetse no ku irimbi ry’intwari i Remera ku rwego rw’igihugu. President Kagame, abahagarariye imiryango y’izo ntwari, abakuru b’ingabo na Police ndetse n’abandi banya politiki bari ku irimbi ry’intwari riri i Remera hafi ya […]Irambuye
Kuwa gatanu w’icyumweru gishize Leonidas Ndayisaba, kimwe n’abandi banyeshuri 3,391 izina rye ryasomwe mu yandi y’abarangije muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Ruhande. Leonidas akaba arangije mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho. Ndayisaba Leonidas azwi mu Rwanda nk’umunyamakuru w’imikino kuri Radio Salus, no kuri City Radio aho akora uyu munsi nyuma yo kurangiza amashuri ye. Leonidas abana […]Irambuye
Nyungwe Forest Lodge yahawe agaciro gakomeye ubwo yatsindiraga ikindi gihembo cyo kuba ari Hotel nziza, mu cyumweru gushize mu mujyi wa Londres. Iyi hotel iri mu ishyamba rya Nyungwe iherutse gushyirwa mu rwego rwa Hotel z’inyenyeri 5, yatsindiye igihembo cyiswe “Best International New Small Hotel Construction and Design” mu mihango yo ku rwego rw’isi yitwa […]Irambuye