Digiqole ad

Rayon vs Kiyovu zizahura muri ¼ cy’igikombe cy’amahoro

1 Gashyantare – Nyuma y’imikino ya 1/8 yakinwe kuri uyu wa gatatu yarangiye bimenyekanye ko muri ¼ Rayon Sport na Kiyovu Sport zicakiranye.

Kiyovu na Rayon ni abakeba bakomeye
Kiyovu na Rayon ni abakeba bakomeye

Mu mikino 8 yakinwe uyu munsi, uwari ukomeye ni uwahuzaga Mukura na Etincelles kuri stade Amahoro, amakipe n’ubundi ahangana cyane muri shampionay. Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 2-2, hitabazwa za Penaliti maze Mukura itsinda 5-4 za Etincelles.

Undi mukino watunguye benshi, kuko bitari biherutse, ni ikipe ya Bugesera yatsinzwe ibitego 9-0 na APR FC mu mukino waberaga kuri stade Regional i Nyamirambo.

Indi mikino uko yagenze:

Stade Amahoro
– Mukura VS 2-2 Etincelles FC
– Rayon Sports 5-2 La Jeunesse

Stade de Kigali i Nyamirambo
– Kiyovu Sports 3-1 ASPOR FC
– APR FC 9-0 Bugesera FC

Stade Mumena
– Unity FC 1-3 SEC
– Marines FC 1-0 Amagaju FC

Stade Muhanga
– Police FC 2-0 Nyanza FC

Stade Kicukiro
– AS Kigali 1-0 Interforce FC

 

Uko amakipe azahura muri ¼:
Police FC vs Marines
Kiyovu Sports vs Rayon Sports
Mukura VS vs AS Kigali
APR FC vs SEC

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Uyumukino wa Kiyovu na Rayon urakomeye cyane ariko igishimishije nuko abazawureba kumpande zombi bazaba bibereye mubirori kuko umukino uzaba ushimishije .Ndifuriza Rayon Sports amahirwe masa yo gutsinda.

    • Niko nanjye mbyifuza kandi mbona Kiyovu nta mupira iturusha ndetse tuzanagitwara.cyakora HARINDIMANA wacu anteye impungenge Mackenzi ni ukumuhora hafi naho ubundi…ahaaa!

      • SHA URI UMUGABO KABISA URIYA NI HARINDIMANA PE WABONYE KURI LA JEUNESSE KWELI?ARIKO KIYOVU DUHERUKA TUNGANYA UBU HAGOMBA KUGARAGARA UTSINDA KABISA.
        KANDI NI RAYON SPORT ALIAS GIKUNDIRO MU MAKIPE UBWIZA IMANA YASHYIZE MU MIKINO IGAHORANA ABAKUNZI NIYO YABA YARWAYE CG YAGUYE OOOOOOOOOOOOOOOO RAYON NZAGUHE IKI RAYON.

        • UZAZE TWICARE HAMWE NINGUTSINDA UZAGURA NUTSINDA NZAGURA IYO NIYO MIKINO MYIZA AHASIGAYE UMUKINO WO UMUNOTA WANYUMA NIWO UZATANGA IGISUBIZO…..

          • genda reyon warandenze tuzakugwa inyuma

  • Ibi nabyo simbyemera, byashoboka bite ko APR igera muri 1/4 itarahura n’ikipe ikomeye yo mu kiciro cya mbere ahubwo ihura buri gihe n’amakipe yo mu kiciro cya kabiri? ibi ni ukumenya gupanag peeeee.

  • Rayon oh yeeeeeeeeeeeee gusa kiyovu tuzayerekako igikeneye imyitozo kugirango ikine can

    • INZOZI.COM

  • Abafana bose ba KIYOVU muhaguruke dushyigikire ikipe yacu igihe kirageze ngo natwe twereke andi makipe ko turi indashyikirwa BYUMWIHARIKO UMUPIRA UZADUHUZA NA RAYON MUZAZE MURI BENSHI DUSHYIGIKIRE ABAKINNYI MWIREBEREEEEEEEE NI BIRORIIIII

  • kiyovu tuzayitsinda umutoza wacu agomba remlacement ku muzamu gusa

  • Tuzatsinda kiyovu fc twebwe abareyo

  • Tuzatsinda kiyovu fc twebwe abareyo because we have the highiest players.Thank you so much because you have given where you put my idea.

Comments are closed.

en_USEnglish