Kuva kuwa gatanu w’icyumweru gishize itsinda rya muzika Urban Boys na Manager waryo Muyoboke Alex bagiye mu mujyi wa Kampala, Uganda gutunganyirizayo muzika.
Muri studio ya Washington, bahakoreye indirimbo izitwa “Take it Off” cyangwa “Gira bwangu”, amashusho y’iyi ndirimbo akaba nayo yariho atunganywa nkuko mubireba u mafoto hasi.
Iyi ndirimbo nshya, ikaba yaracuranzwe mu nzu y’urubyiniro yitwa Club Siriki i Kampala ahari abacuranzi nka Jose Chameleone, Bobby Wine, Bebe Cool, Radio and Wizzle, Eddy Kenzo n’abandi benshi bose no bakayitangarira kubera uburyo ikoze neza.
Producer Washington ndetse na Jackie bakaba baratangarije UM– USEKE.COM ko bishimiye urwego group ya Urban boyz yo mu Rwanda igezeho. Bemeza ko batunguwe n’ubuhanga bw’aba basore mu kuririmba.
Urban Boys na Manager wabo Muyoboke Alex bakaba bazagera i Kigali kuri uyu wa gatanu bagarukanye indirimbo za Audio 3 (iyo bakoranye na Jackie, iyabo bonyine n’iyo bakoranye na Washington) na Video ebyiri.
0 Comment
Ni batere imbere abo basore turabashyigikiye.
mbega abakobwa babi!!
ariko abanyarwandakazi ko bari beza cyera!!
OMG,
can’t wait 4 this truck 2 get out
UB, big up muri gutera imbere bikanyubaka
Tubari inyuma wangu
Big up 4 ubb
Urban boys congratulation turabashyigikiye.
Nibyiza tubashyigikiye gusa nabazaga ngo ko nifuzaga kubakinira iyompano nyifite ariko nabuze aho nyikoresha birashoboka murakoze
icyi mbabaza nuko batangira gutera imbere bamwe mubanyamakuru bagatangira kubarwanya turagusabye mujye mugira bagenzi banyu inama yogufasha muzika nyarwanda njanyungu baharanira
Ni byiza ariko baragaragaza ko bakunda agacupa!Ariko ntacyo ubwo bashoboye kukigurira tooo.
gusa gutera intambwe kwabo bisa nkaho byahoze mundoto zanjye rwose njye ndabashyikiye ikibazo nidutangira guma guma badahari koko ngobadutaramire ni ikibazo ariko ntacyo turategereza amahirwe masa kubakunda urban boys nabo ubwago cool
ndabona izaba ari VIP nigire ize.big up
hahaaaaaa!!!!!!!!ni hatari tu
MURAKOZE KUTUGEZAHO INO MWITEGURO IDASANZWE KUKO BIRAGARAGARAKO BANO BASORE BASHOBOYE KUBURYO BUHEBUJE BITYO NKABA NSABA KO BAKORESHA BASHIKI BACU(ABANYARWANDAKAZI) KUKO ARIBEZA MURAKOZE
urban boys, ndabakunda cyaneee…………… courage.
yes man ndabona abasore b’urwanda barigutera intambwe ishishije . iyi ndirimbo yabo nibanguke ndabona izaba ifite amashosho meza.oye urban boys komereza aho,amahirwe mubyo mukora byose.
Sha aba bahungu bakoze ibintu byiza nubwo ntarabibonana nkaba mbonye amafoto.
it is good.
aba basore ni danger bakwica kabisa
nukuri bari dynamique!!!!!!!!!!!!!!!!
Jye ndashaka kubwira Sul ko bakoresheje uriya mugandekazi Jacky kuko nawe arumuhanzi kandi baririmbana ntimukikunde twagiye muri EAC nuburenganzira bwabo kubyinana nuwariwewe se ubarizwa muri EAC
bite byanyu ko ama comment aktakigaragara?
umva iyi ndirimbo izaba ari nziza ariko aba basore bagabanye icyo kumywa kdi congratulations guys.
BAKIRIRWA BAVUNIKA GUTYA,BA RUSAHURIRA MU NDURU BARYA BATAVUNITSE BAGAFATA AYA MASHUSHO BAKAGURISHA NK’AHO ARI AYABO.
Safi ndakugaya cyane ukasoma urworuntu nizo subwire ngoniwowe warurikumwe nicyokintu
U.R.B.Z congletion kuko mukabije guhesha music yo mu RWANDA isura nziza cyane
MWAKOZE NEZA BASORE NTAWUTABISHIMA PEEE
courage basore
ebana aba ba tipes ndabona ari dange.
Comments are closed.