Digiqole ad

Miss Rwanda 1994, Lion Imanzi yari MC aravuga uko byagenze

Lion Imanzi, yari MC (Master of Celemony) mu mihango ya Miss Rwanda 1994 yabaye tariki 17 Ukuboza 1993, yabwiye UM– USEKE.COM uko byari byifashe.

Lion Imanzi wari MC abaza uwahatanaga Denise Mugeni ikibazo. Denise ubu yibera i Remera
Lion Imanzi wari ukiri umusore, yari MC abaza uwahatanaga Denise Mugeni ikibazo. Denise ubu yibera i Remera

Iyi mihango yabereye kuri Hotel Chez Lando, ikaba yari yateguwe n’iduka ryitwaga ‘Partners international’  rya Nganyiyintwari Jacques. Lion Imanzi yatubwiye ko ryari ku muhanda ubu uriho za BK, KCB na Ecole Belge na CHUK mu mujyi wa Kigali.

Iyi mihango bwari ubwa kabiri iteguwe mu Rwanda, iya Miss Rwanda 1993 yabaye mu mpera z’umwaka w’1992 yo ikaba itaragenze neza kuko ngo ababaye ba Miss ngo bamwe batahembwe ibyo bari basezeranyijwe.

Ibi ngo byatumye, ririya duka na boss waryo batekereza gukora imihango ya Miss Rwanda 1994 igategurwa neza kurusha iya Miss Rwanda 1993

Twabanje kugira ikibazo cyo kubona abakobwa (contestants) ariko tuza kubona 10, kwa Lando (Hotel chez Lando) aho byabereye hari abantu batari bake” Lion Imanzi

Mu gutegura iki gikorwa, twifashishije za Cassette Video z’uko batoraga Miss France, nta mikoro menshi yari ahari ariko twabashije kubona abaterankunga, ibintu bigenda neza kurusha ibyabanje” Imanzi.

Iyi mihango ya Miss Rwanda 1994 yaciye kuri Television y’u Rwanda Live iri kuba, abahembwe bakaba barahawe ibihembo n’amasosiyete atandukanye nka Sulfo Rwanda n’izindi.

Ndibuka ko Miss Rwanda, Uwera Dalilah, yahawe amafaranga (cash) 50 000Frw, ndetse ahembwa n’ibindi bintu nk’amasabune, amavuta n’ibindi bifite agaciro k’ibihumbi 50, ntabwo byari bikeya ugereranyije n’icyo gihe” Lion Imanzi.

Delilah wabaye miss Rwanda 1994. Ubu aba mu Ububiligi, afite umugabo n'umwana umwe w'umukobwa
Delilah wabaye miss Rwanda 1994. Ubu aba mu Ububiligi, afite umugabo n'umwana umwe w'umukobwa, akunda kuza gusura umuryango we i Nyamirambo, iki gihe yigaga muri IFAK

Imanzi akaba yatugereranyirije gutora Miss kiriya gihe n’iki gihe. Yemeza ko hari itandukaniro. Hambere ngo amikoro yabaga ari make, kubona abakobwa n’abaterankunga bigoye kuko byari ibintu bishya.

Ubu ariko ngo abantu barabyumva, abakobwa barabishaka baranabikangurirwa, gusa ibya organissation ugereranyije n’ibya kera, hambere ngo byagendaga neza kurusha ubu, kuko ubu bitagenda neza cyane kandi bafite amafaranga menshi.

Imanzi yemeza ariko ko imihango yo gutora Miss Rwanda izatera imbere kuko ubu hari ubushake n’ubushobozi kurusha mbere.

Tumubajije kugereranya abakobwa, Imanzi ati “abakobwa!! Kubwanjye abambere bari beza cyane kurusha ab’ubu”.

Enata Muhorakeye yari mu bahatanaga,  yitabye Imana mu Ubudage i Hamburg azize indwara, yari afite umugabo w'umuzungu
Enata Muhorakeye yari mu bahatanaga, yitabye Imana mu Ubudage i Hamburg azize indwara, yari afite umugabo w'umuzungu
Vestine yari numero 5, yitabye Imana
Vestine yari numero 5, yitabye Imana mu 1997 azize indwara
Benigne Saleh, yahatanaga ari numero 4
Benigne Saleh, yahatanaga ari numero 4

 

0 Comment

  • Nizere ko muri kubona ukuntu Lion IMANZI yari mwiza, igihe yari akiri umusore !!! anyibukije ukuntu abasore ba kera bogoshaga PENKE (urukinga)

  • uziko yabihereye kera niyo mpamvu uri munyakazi bikurimo

  • Delilah yari mwiza weee!! tres sexxy ateye appetit cyane!! byari byiza vraiment en style aficain “kitenge”

  • hahaha aba ba miss ko bari beza ra!!!! gusa ikibazo nagize bambaraga imyenda isa??????

  • Byari byiza cyane.Saïdat nawe ubu aba mu Bubiligi,arubatse afite umugabo n’abana .Benigne nawe arubatse afite umugabo n’umwana abandi sinzi amakuru yabo,Abatabarutse Imana izabakire mu bayo ,nkaba mboneyeho gusuhuza imiryango yabo .

  • Lion arandenze.

  • Mbega byizaaaaaaaaaaaaa!! Ureke abubu

  • Yoo mbega amakuru meza wee ababantu bari beza kweli .

  • Kera sha u Rwand rwari rutunze inkumi, bravo kubwiyi nkuru ishimishije

  • thinx Jean Paul. ariko rwose ntabeshye hari itandukaniro ry’abari bakera n’ab’ubu. ariko tumenye kandi ibyagenderwaho icyo gihe bitandukanye n’ibyuyu kuko ab’ubu ntigendera ku bwiza gusa si uko abeza ku mubiri batariho ahubwo conditions nizo zahindutse. Thinx.

  • uyu mwana yabaye uwa mbere abikwiye kabisa , arabarya bose

  • lion manzi ni mzee wa kazi ureke utu mc twubu two kucyatsa, yabaye umustar kuva kera ntacyo wamubeshya

  • abakera bari beza kdi bari bafite umucco naho ubu bashyiraho ibirungo byinshi nta beaute naturelle upfa kubona,anyway nabo nta kib?zo,lion IMANZI ndabona yaramye ari ibitabo da rwose nimwiza cyane

  • abntu barabakera peeeeeeeeeee urabona ukuntu abo bali(girls) bari bakeye.

  • Iyi nkuru ninziza cyane inyibukije kera ariko cyane inkumbuje Benigne. Kera najyaga mbona nta mukubwa umuruta pe, twari tuziranye nyuma ya genocide twabonanye rimwe! naje kumva ngo yararongowe aba ku gisenyi uwaba afite amakuru ye yatubwira! Rion Imanzi nawe muzi kuva cyera aririmba muri magic band twiga muri E.S byimana kwa kigoli nu mu star kuva kera yahoraga yambaye mantot

Comments are closed.

en_USEnglish