Wakwitwara gute mugenzi wawe inzoka imurumye?

Inzoka iri mu muryango w’ibikururanda,ikaba igira ubumara kuburyo iyo irumye umuntu ubwo bumara bushobora no kwica uwarumwe mu gihe adatabawe vuba. Ese ubwo bumara bukoze mu biki? Ubumara bw’inzoka bufite imvubura zishwanyaguza za proteyini (proteolytic enzymes ) ndetse n’ibindi binyabutabire bita esterases bituma mu mijyana y’amaraso hakwirakwira ukuvura kw’amaraso(disseminated intravascular coagulation). Ibi rero bigira ingaruka […]Irambuye

Aus.Open: Nyuma y’amasaha 6 bakina N.Djokovic yatsinze Nadal

Melbourne: Kuri iki cyumweru, numero ya mbere ku isi mu mukino wa Tennis umunya Serbia Novak Djokovic yegukanye irushanwa rya Australian Open mu bagabo ku mukino wanyuma atsinze Rafael Nadal. Ni umukino watangiye ku cyumweru  ku I saa yine na 43 ku isaha yo mu Rwanda, urangira nyuma y’amasaha 5:53 intsinzi yegukanywe na Noval Djokovic. […]Irambuye

Shaquille O’Neil yambaye akenda k’imbere kuri TV nyuma yo gutsindwa

Shaq ati: “ndi umugabo w’ijambo”. Niryo jambo yavuze ari gukuramo ipantaro maze ajya imbere ya za Camera yambaye agakabutura k’imbere gusa. Ni mu kiganiro kitwa “Inside NBA” kuri TNT, cyari cyatumiwemo ibihangange Shaquille O’Neil na Charles Barkley. Akakunzi b’iki kiganiro ariko, ngo n’ubusanzwe iyo aba bagabo batumiwe bombi baragikunda cyane kubera uturingushyo twabo bombi. Ni […]Irambuye

USA ibabajwe n’uko uwabahaye amakuru kuri Bin Laden agifunze

Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ingabo Leon Panetta yavuze Amerika ibabajwe no kuba umunya Pakistan Dr Shikal Afridi agifungiye muri icyo gihugu kuko yatanze amakuru yatumye Bin Laden yicwa.   Dr Shikal Afridi ashinjwa kuba yarafashije CIA, akayiha amakuru y’uho Bin Laden yihishe i Abbottabad kugeza bamugezeho bakamwica. Pakistan ivuga ko agomba kuburanishwa ubugambanyi. Leon Panetta […]Irambuye

Izindi ngabo za FDLR zatashye mu Rwanda

Kuri uyu wa kane igice cy’ingabo za FDLR cyakiriwe mu kigo banyuramo cya Mutobo mbere yo gusubira mu buzima busanzwe. Abakiriwe ni 337 bagiye batahuka kuva tariki 23 Ukuboza 2011. Kugeza n’ubu ngo abakaba bagitaha urusorongo. Kuwa gatatu w’iki cyumweru hakaba hari abandi bahageze. Capitaine TUZIYAREMYE  umwe mu baherutse gutaha ati: “ Situation muri Congo imeze nabi, […]Irambuye

Amavubi yo kwitegura Nigeria yahamagawe mu myitozo

Ikipe y’igihugu Amavubi yahamagawe ngo yitabire umwiherero kuva kuri uyu wa gatanu ngo itegure umukino wa gicuti n’ikipe y’abanyamahanga bakina muri shampionat y’u Rwanda mu rwego rwo kwitegura umukino wa Nigeria. Kuwa gatandatu tariki 28 kuri stade Amahoro nibwo Amavubi azakina n’iyi kipe y’abanyamahanga, dore ko umukino wa gicuti bari basabye Congo Brazzaville yawubemereye tariki […]Irambuye

Kagame yashimiwe uruhare rwe mu kubohora Uganda

President Kagame na president Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinea Equatorial bambitswe imidari y’ikirenga yagenewe abakuru b’ibihugu, ibashimira umusanzu wabo mu ntambara yamaze imyaka 5 (1981-1986) yo kubohora Uganda. Ni ku nshuro ya 26 bizihizaga imyaka ishize National Resistance Movement (NRM) ibohoye Uganda, ibirori byaberaga mu burasirazuba bwa Uganda ahitwa Kapchorwa. Aba bayobozi b’ibihugu babiri, […]Irambuye

MONTREAL: Clémence Umugwaneza ntaraboneka,abavandimwe be baracyafite icyizere

Ahitwa Cartierville mu mujyi wa Montreal tariki ya 11 Mutarama nibwo Clemence Umugwaneza yaburiwe irengero, n’ubu ntaraboneka. Abavandimwe be batangarije Montreal CTV ko bakifitemo acyizere ko azaboneka. Umuryango we ukomeje guhamagarira abatuye Montreal bose gutanga amakuru yaho umwana wabo yaba aherereye. Ibya Clemence bikomeje kuba agatereranzamba kuko ngo na Police byayiyobeye; umukobwa wabuze adafite uburwayi […]Irambuye

Yahamagaje Polisi kubera urusaku rwa Nyina mu gihe cy' akabariro

Mu gihugu cya leta zunze ubumwe za Amerika mu gace kitwa  Floride ,umukobwa w imyaka 15 yafashe umwanzuro wo guhamagaza polisi  ku murongo wo gutabaza (911) ababwira ko nyina w’imyaka 39 avuza induru cyane mu gihe akora imibonano mpuzabitsina bikamubangamira. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Gentside dukesha iyi nkuru gisanzwe cyandika ku tuntu n’ utundi, cyivuga ko […]Irambuye

Bamwe mu bazimurwa Kimicanga barinubira agaciro amazu yabo yahawe

Mugihe igikorwa cyo kubara imitungo itimukanwa no kuyigenera agaciro kigikomeje, muri gahunda yo kwimura abatuye Kimicanga, abaturage bamwe baratangaza ko batishimiye, abandi bakinubira uburyo gikorwa ngo kuko inyubako zabo zidahabwa agaciro zikwiriye ndetse ngo hari n’ibice bigize inzu bimwe na bimwe byirengagizwa. Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo butangaza ko umuturage utushimiye uko yabariwe afite uburenganzira bwo […]Irambuye

en_USEnglish