Digiqole ad

Leonidas Ndayisaba ufite ubumuga bwo kutabona arangije itangazamakuru muri UNR

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize Leonidas Ndayisaba, kimwe n’abandi banyeshuri 3,391 izina rye ryasomwe mu yandi y’abarangije muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Ruhande. Leonidas akaba arangije mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho.

Ndayisaba na bagenzi be mu mwambaro w'abaminuje kuwa gatanu
Ndayisaba na bagenzi be mu mwambaro w'abaminuje kuwa gatanu

Ndayisaba Leonidas azwi mu Rwanda nk’umunyamakuru w’imikino kuri Radio Salus, no kuri City Radio aho akora uyu munsi nyuma yo kurangiza amashuri ye.

Leonidas abana n’ubumuga bwo kutabona kuva afite imyaka ibiri y’amavuko nk’uko yabitangarije UM– USEKE.COM.

Kugirango yige agere aho aminuza, avuga ko yabifashijwemo no kuba yaratangiye kwiga inyandiko ikoreshwa n’ababana n’ubu bumuga yitwa “Braille” kuva mu 1989 akiri muto.

Ndayisaba wavukiye ahitwa i Rukomo mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, nta kibazo agira mu ikoranabuhanga rikoreshwa cyane muri Kaminuza no mu itangazamakuru, abasha gukoresha mudasobwa mu kazi ke bw’itangazamakuru n’ubw’ishuri, igihe yari akiririmo.

Imwe muri  programme (software) imufasha gukoresha Internet ni iyitwa “Jaws” iyi iyo ayishyize (install) mu mashini, imusomera ibiri kuri Internet mu cyongereza (yumva kandi avuga neza) maze yakenera no kwandika akabikora nta kibazo dore ko clavier (key board) ayisobanukiwe neza.

Leonidas mu kiganiro cy'Imikino kuri City Radio 88.3
Leonidas mu kiganiro cy'Imikino kuri City Radio 88.3

Inyandiko akoresha kenshi, ni Braille. Mu gutegura amasomo ye (notes) yafashwaga na bagenzi be bamusomeraga maze nawe akandika akoresheje imashini ye.

Akoresha kandi izi nyandiko mu gutegura amakuru y’imikino avanye kuri Internet abifashijwemo na “Jaws” cyangwa “Narrator” akayandika mu nyandiko ya Braille asomesha intoki ze.

Nta kibazo na kimwe mpura cyangwa nahuye nacyo mu myigire yanjye kuko ndamenyereye, inshuti nazo kandi zibimfashamo” ni ibyatangajwe na Leonidas wize amashuri yisumbuye i Gahini akaminuriza i Ruhande.

Bamwe mu biganaga na Ndayisaba ndetse n’abo bakoranye kuri Radio Salus bavuga ko ari umusore w’imico myiza, uzi kubana neza kandi ubasha gukora byinshi n’ubwo abana na buriya bumuga.

Ndayisaba ariko avuga ko ababana n’ubumuga nkubwe bagihura n’imbugamizi zimwe na zimwe, nko ku isoko ry’umurimo mu gihe barangije amashuri yabo, aho bamwe mu bakoresha bataremera ko ababana n’ubumuga ubwo aribwo bwose nabo bashoboye.

Leonidas Ndayisaba urangije mu itangazamakuru ari mu kiciro cya ‘Second class upper division’ twagereranya na ‘Distinction’ , kuko kiriya kiciro gishyirwamo abafite hagati y’amanota 70 na 80%. Mu kiciro giheruka Ndayisaba yari mu basabaga akazi mu kigo cy’itangazamakuru cya Orinfor ariko ntiyahabwa amahirwe yo gukora ikizami cy’akazi ngo ahatane na bagenzi be basabaga akazi.

Ndayisaba ubu akora ikiganiro cy’imikino kuri City Radio 88.3 kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere.

Byari ibyishimo ubwo yiteguraga kwambara umwenda w'abarangije Kaminuza
Byari ibyishimo ubwo yiteguraga kwambara umwenda w'abarangije Kaminuza
Ndayisaba yarangije Kaminuza nkuru n'amanota meza cyane
Ndayisaba yarangije Kaminuza nkuru n'amanota meza cyane
Leonidas (ibumoso) na mugenzi we Aimable mu kiganiro cy'imikino kuri City Radio 88.3
Leonidas (ibumoso) na mugenzi we Aimable mu kiganiro cy'imikino kuri City Radio 88.3

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Mbega ibintu byiza, ni ukuri ntako kaminuza itagize ifatanyije na guverinoma y’uRwanda ngo bateze imbere, ababana n’ubumuga bwo kutabona! turashimira cyane ababigizemo uruhare, kandi nibabaha n’imirimo bizaba bishimishije kurushaho!

  • IMANA tunjye tuyishimira byishi idukorera kuko ntibisazwe kubon aumuntu utabona akora bene kariya kageni ndete akana tsinda hari abmva ba nabona ntibasindemo, felicitation nyishi cyane mugabowe

  • Imana ishimwe ko yakoze ibyo byose leo akabasha kubona impamyabumenyi Imana ntireba uwo uriwe cyagwa icyo uricyo cyagwa uko uteye Imana ihabwe icyubahiro

  • wonderful!!!

  • Njye numvise ibye sinabyemera kuko numvaga uko akora ikiganiro kuri salus abikora neza nkumva bidashoboka gusa Hashimwe Imana komeza ujye mbere mugabo

  • Iby’Imana ikora nibyiza , byopse biyihesha icyubahiro nubwo abantu twivanga mu migambi yayo, umugisha kubantu bose babana na leonidas n’abafite umutima wa kimuntu wo kumva ko nawe ari umuntu, umugisha kubamufashije mu mamasomo ye ndetse n’inshutyi ze zose n’abamuhaye akazi bagaragaje ubumuntu

  • Wooow…Leonidas wanjyeee… Go buddy I trust in u kandi I love ur positive attitude! Jye yamfashaga mu masomo akansobanurira, ibyo bamwanditseho ni bike bamuvuze ntibarangiza. Glory be to the Lord!

  • Bjour, jyewe ntacyo navuga kuko byandenze nyirabugenge n’ubugenge bwayo, Imana ishobora byose kweli utemera ko Imana ar’igitangaza uwo sindikumwe nawe.

  • NGUKO UKO IMANA IKORA MWA BANTU MWE! TUYUBAHE KANDI TUYIKORERE. SHIMWA NYAGASANI

  • Mana njye sinzongera kugononwa ndagushimira uko wandemwe kandi Ngushimiyiye ubuhanga wahaye Leo be blessed.

  • SO grad! congz!!!!!!!!!!!!! i remember u in senior one at G.S.GAHINI.God blees u!!!!!!!!!!!!keep it up. Thanks to then director KARANGWA who admitted u guys and encouraged u ever!!!!!!!!!!

  • iyo ni imigambi yimana ibyo abantu bakekako bidashoboka irabikora

  • Byose imbere y’Imana birashoboka!

  • Congz LEO!! ibi byakabereye urugero abandi bana babana n’ubumuga ubwo aribwo bwose ko leta yacu ibashyigikiye kandi ko bashobora kugera kuri byinshi. Ndasaba society babamo kujya ibafasha kandi ikababa hafi.

  • None se ko wumva bamwimye akazi kandi wasanga bagaha abo yastinze. Muamukurikire mu kiganiro akora, ni cyiza cyane. Leta ni mufashe kubaho, imuhe akazi Imana izabaha umugisha. Amen

  • Leonidas ni umuhanga pe!afite benshi arusha mu itangazamakuru kandi baragize amahirwe yo kubona!leta ni irebe uko yakwikosora niba yaramwimye akazi kubera ubumuga birababaje pe!kuko kuri city radio ayavuga neza cyane.nakomerezaho kandi Nyagasani agume amurinde!

  • “Imana buri gihe igaragriza ububasha bwayo mu bantu, kuko twese idukunda kimwe kandi ku buryo buhebuje” “Senga ushikame, icyo uzasaba Imana cyose izakiguha”

  • Erega abafite ubumuga ni abantu nk’abandi, niba mushaka kumenya neza ubushobozi bwabo muzanyarukire mu bigo bya HVP Gatagara, haba i Nyanza, Rwamagana na Huye mwirebere ukuntu Imana igira neza! Abayobozi ba Gatagara n’abakozi baho buri gihe mbasabira ku Mana kuko ibyo bakora biratangaje.

  • Imana ishimwe yakoze ibikomeye ikoresheje Leta yacu y’ubumwe.Leta nirebe n’uburyo yamufasha kubona akazi kugirango ahemberwe ubwitange yagize yiga, kandi bitere n’abandi babana n’ubumuga gushakisha imibereho ntibumve ko bazatungwa no gusabiriza gusa uretse ko ntawabibahora kuko Imana itanga impano zitandukanye.

  • BIRANEJEJE KUBONA UMUNTU NKUYUNGUYU,NGE BAJYAGA BABIMBWIRA NKAHAKANA NONE NDEMEYE

  • ok. Iyi ni inkuru nziza cyane kuko itera abantu moral, kandi ikerekana aho government yacu itandukanye n’izindi. Ababana n’ubumuga bwo kutabona ni abantu nk’abandi. Big up man and success!!!!!!!!

  • congz to leo

  • Birantangaje kuko nari maze igihe kinini numva ibiganiro bya leonidas ariko ntazzzi ko abana n,ubumuga bwo kutabona. God bless you Godb bless Africa

  • turasaba leta y’ubumwe guha abafite ubumuga akazi batiriwe bakora ikizamini niba bafite izo bachelors birumvikanako bashoboye kuko abakora icyo kizamini baba bacyibonye .urugero:uzatungure umu Professeur umuhe ikibazo uvanye mugitabo ntasaguha igisubizo akokanya azakubwirako azakuzanira igisubizo ejo mugitondo. niyo mpamvu ufite ubumuga mwamuha occasion zishoboka kubona akazi.thank

  • Ubwo se ORINFOR yamwangiye gukora ikizamini kubera ko abana n’ubumuga? Bibaye aribyo byaba ari ikibazo kuko abanyamakuru benshi ORINFOR ikoresha tuzi ubushobozi bwabo buke. Abenshi muribo se bananirwa no gusoma amakuru biyandikiye kdi iyo wumvise Leonidas wumva ko abamurusha ubusesenguzi ari bake cyane.
    Niyihangane akazi keza azakabona.

  • ndasa Lete ko yafasha Leonidas ikamuha akazi,kuko arabishyoboye pe!kandi igikorwa muzaba mukoze kizatuma benshi babana nubumuga bazagira umwete wo kwiga bakareka gusaba,kuko bazabona ko nabo ari abntu nkabandi,niba muca umuco wo gusabiriza murebe uko mwafasha Leonidas kubona akazi.

  • leta y”u rwanda nikomeze guharanira uburenganzira bwabamugaye kuko nabo bagomba guterimbere kuko nababona ubu u sigaye ubona barutwanabamugaye

Comments are closed.

en_USEnglish