Nyungwe Forest Lodge yatowe nka Hotel nziza i Londres
Nyungwe Forest Lodge yahawe agaciro gakomeye ubwo yatsindiraga ikindi gihembo cyo kuba ari Hotel nziza, mu cyumweru gushize mu mujyi wa Londres.
Iyi hotel iri mu ishyamba rya Nyungwe iherutse gushyirwa mu rwego rwa Hotel z’inyenyeri 5, yatsindiye igihembo cyiswe “Best International New Small Hotel Construction and Design” mu mihango yo ku rwego rw’isi yitwa ‘Global Winners Event’ yabereye i Londres muri Londons Savoy Hotel mu cyumweru gishize.
Nyungwe Forest Lodge mu mpera z’umwaka ushize yari yatowe nka Hotel nziza mu rwego rwayo muri Africa mu mihango yo guhemba ama hotel meza yaberaga i Dubai, iki gihembo kikaba ari ikindi gishya yegukanye.
Imihango ya ‘Global Winners Event’ iterwa inkunga na Bloomberg Television, uruganda rukora imodoka za Bentley na Louis Roederer ikora za Champagne, ni imwe mu mihango ikomeye ku Isi mu guhemba ama Hotel.
Nyungwe Forest Lodge ikaba ngo yaratowe kubera umwuka mwiza uhari, umutekano, services zihatangirwa no kwakira abantu neza byo kurwego rwo hejuru.
Iyi Hotela yatangiye mu ntangiriro z’umwaka wa 2010, ikaba ifite ibyumba byo ku rwego rwo hejuru 24, piscine iri hanze ndetse n’icyumba kigezweho gikorerwamo imyitozo ngororamubiri.
Ushaka kumenya ibindi kuri iyi Hotel ifitwe na company yitwa Dubai World wasura urubuga rwayo rwa www.nyungweforestlodge.com
Photos: Nyungwe Forest Lodge
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
Uzaze urebe ibyiza bya Nyamasheke. Arikose uzacahe? Yewe nta muhanda tugira ino iwacu mu rundi rwanda kerka nuza na airplan. Birababaje kumva ibyiza nk’ibi nta muhanda ngo bose babisure.
ICECEKERE MUZEHE WACU ARI MU NZIRA YO KU GIKEMURA KANDI NDUMVA BYARATANGIYE BAGEZE HAFI KU KARERE KU RWESERO BYACIYEMO MAZE.
Ni nziza pe ahubwo mwatubariza igiciro natwe tukajya kuruhukirayo.Thanks.
Comments are closed.