Digiqole ad

Nyungwe Forest Lodge yatowe nka Hotel nziza i Londres

Nyungwe Forest Lodge yahawe agaciro gakomeye ubwo yatsindiraga ikindi gihembo cyo kuba ari Hotel nziza, mu cyumweru gushize mu mujyi wa Londres.

Iyi hotel iri mu ishyamba rya Nyungwe iherutse gushyirwa mu rwego rwa Hotel z’inyenyeri 5, yatsindiye igihembo cyiswe “Best International New Small Hotel Construction and Design” mu mihango yo ku rwego rw’isi yitwa  ‘Global Winners Event’ yabereye i Londres muri Londons Savoy Hotel mu cyumweru gishize.

Nyungwe Forest Lodge uyirebeye ku ruhande rumwe
Nyungwe Forest Lodge uyirebeye ku ruhande rumwe

Nyungwe Forest Lodge mu mpera z’umwaka ushize yari yatowe nka Hotel nziza mu rwego rwayo muri Africa mu mihango yo guhemba ama hotel meza yaberaga i Dubai, iki gihembo kikaba ari ikindi gishya yegukanye.

Imihango ya Global Winners Event’ iterwa inkunga na Bloomberg Television, uruganda rukora imodoka za  Bentley na  Louis Roederer ikora za Champagne, ni imwe mu mihango ikomeye ku Isi mu guhemba ama Hotel.

Nyungwe Forest Lodge ikaba ngo yaratowe kubera umwuka mwiza uhari, umutekano, services zihatangirwa no kwakira abantu neza byo kurwego rwo hejuru.

Iyi Hotela yatangiye mu ntangiriro z’umwaka wa 2010, ikaba ifite ibyumba byo ku rwego rwo hejuru 24, piscine iri hanze ndetse n’icyumba kigezweho gikorerwamo imyitozo ngororamubiri.

Ushaka kumenya ibindi kuri iyi Hotel ifitwe na company yitwa Dubai World  wasura urubuga rwayo rwa www.nyungweforestlodge.com

uyirimo aba yitegeye ishyamba neza
Ni ahantu hari umuyaga mwiza
Iyi Hotel yubatse kandi hafi y'imirima y'icyayi
Iyi Hotel yubatse kandi hafi y'imirima y'icyayi
Uri muri iyi Hotel aba yitegeye ishyamba rya Nyungwe
Uri muri iyi Hotel aba yitegeye ishyamba rya Nyungwe
Kimwe mu bibaya biri muri Nyungwe benshi bakunda kujya kureba
Kimwe mu bibaya biri muri Nyungwe benshi bakunda kujya kureba
Ibyuma byifashishwa muri myitozo ngororamubiri nabyo bihari ku bwinshi
Ibyuma byifashishwa muri myitozo ngororamubiri nabyo bihari ku bwinshi
Kimwe mu byumba by'iyi hotel
Kimwe mu byumba by'iyi hotel

Photos: Nyungwe Forest Lodge

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Uzaze urebe ibyiza bya Nyamasheke. Arikose uzacahe? Yewe nta muhanda tugira ino iwacu mu rundi rwanda kerka nuza na airplan. Birababaje kumva ibyiza nk’ibi nta muhanda ngo bose babisure.

  • ICECEKERE MUZEHE WACU ARI MU NZIRA YO KU GIKEMURA KANDI NDUMVA BYARATANGIYE BAGEZE HAFI KU KARERE KU RWESERO BYACIYEMO MAZE.

  • Ni nziza pe ahubwo mwatubariza igiciro natwe tukajya kuruhukirayo.Thanks.

Comments are closed.

en_USEnglish