Digiqole ad

Minisitiri Binagwaho yasubije ugutakamba kw’ababyeyi ba Angel

Mu nkuru zacu zishize twari twabagejejeho inkuru y’umwana witwa Mugisha Ineza Angel. Uyu mwana yavukanye indwara y’ubusembwa ku mutima we (malformation cardiaque) ituma amaraso yivanga n’umwuka ku buryo budasanzwe mu mutima, biturutse ku mutsi uyatwara utajya mu nzira yawo isanzwe.

Angel Mugisha wavukanye ubusembwa ku mutima
Angel Mugisha wavukanye ubusembwa ku mutima

Ugutakamba kw’ababyeyi ba Angel Minisitiri Binagwaho akaba yarakumvise aho yasabye uyu muryango kuza ku bitaro bya Faisal akabonana Na Dr Mucumbitsi, muganga w’umutima ukorera muri ibyo bitaro.Uyu mwana akazajya yitabwaho buri kwezi n’uwo muganga.

Minisiteri y’ubuzima kandi ikomeza itangaza ko yishyura abahanga mu kubaga indwara z’umutima kandi ko mu gihe Angel azaba yujuje (eligible) ibisabwa azabagwa n’impuguke ziza kenshi mu Rwanda kubaga abana barwaye indwara nk’izo Angel arwaye.

Aho bavuga ko bafanyije n’abaganga baturutse hanze babashije kubaga abana barenze 250.

Ministre w’Ubuzima yashimiye abaganga bo Ku bitaro bya Kibuye uko bitaye kuri uyu mwaka Mugisha Angel.

Corneille K.Ntihabose
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ntubona se kuvuga ari ngombwa. Abanyamakuru mugire courage mwandike ibibazo by’abaturage , bzatinda abategetsi bajye bagira isoni babyiteho. Felicitation ku banyamakuru bakoresha ukuri batari nka wawundi uvuga ikiganiro kuli radiyo rwanda ngo amakuru ki mu binyamakuru gitambuka kuwa gatandatu. Kera yavugaga amakuru neza , akayavuga yose, niba baramucecekeshaje, sinabimenya. None ubu avuga ibyo Invaho yanditse, ibyo Nouvelle releve yanditse , wagira ngo nibyo binyamakuru byonyine byandikirwa mu rwnda . Nashaka azareke icyo kiganiro cye twaramumenye. Dukeneye abanyamakuru batarya idimi kandi badakorera gushisha abategetsi.

  • Nishimiye iyi nkuru Imana imurinde uwo mujyambere

  • Bravo our beloved minister of health,but try to speak our mother language.It’ll good for us,Your asstance is necessary.Thanks a lot.

  • bravo minisante nanjye uyu mwana yari yambabaje

  • Thx God!nawe Minister,byose bizashoboka

  • KRISTU YEZU AKUZWE!!!

  • Minister Imana iguhe umugisha.
    Amasengesho twasengeye aka kana Imana irayumvise ihabwe Icyubahiro.
    Imana izabane n’abaganga uyu mwana abashe gukira, tuzakomeza amasengesho.
    Uwaba azi number za téléphone z’ababyeyi b’uyu mwana yazitanga tukareba natwe icyo twakora.

  • erega nubundi nuko abaganga baba bamutangiriyeho badatanga raporo ko byabananiye naho ubundi iyo Minister abimenye ahita abikemura ;Imana ishimwe cyane

  • nange nshimishijwe no kumva iyi nkuru y’uko uyu mwana abonye ubufasha ahasigaye naha Yesu na nyina n’Imana yo mw’ijuru izakora ibikomeye.

  • Magnificat * Magnificat * Magnificat

    Imana ishimwe kandi ishimwe, icyubahiro kibe, kibe cyose kandi hose. Iteka ryoseeeeee…..

    Yewe, ubu ibyishimo birandenze reka mpinire bugufi. Ndashimira buri wese ufite uruhare muri kiriya gikorwa cyo gutabara kariya kana kacu Angel MUGISHA, akana k’Imana, akana k’u Rwanda…..

    Nifatanije n’abandi banyarubuga gusaba umuseke.com gukomerezaho. Kuko n’ibi ni UBUTWARI, ubutwari bwa buri munsi, ubutwari bwiyoroshya, ubutwari dukeneye, ubutwari buri wese yishyikirahooooo….

    Niba kandi bishoboka mwatubwira ukuntu dushobora kujyena akantu, un cadeau symbolique, tukagatura Angel MUGISHA. Aha ndashaka kumenya niba umuryango ufite “Compte bancaire”, nko muri “Banque de Kigali”…..

    MURAKOZE CYANE, MURAGAHORANA IMANA.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • Thinks God . Erega Leta yacu yumva ibibazo bya baturage.Bravo Minisante imana ikomeze kubajya imbere kandi turakomeza gusaba Imana kugirango Angel akire.

  • Imana ishimwe kuba Angel Mugisha ikibazo cye cyarumvikanye. Ubuyobozi bugaragaje igikorwa cyiza cyo kumwitaho, ni byiza. Ndetse ndashimira Umuseke.com wabaye imwe mu nzira zo kuvugira Angel. Gusa, tuzirikane ko Uwiteka areba kureeeeee, aho tutabasha kurora. Tujye tumwiringira, kandi duharanire kuba igikoresho cy’Imana mu by’Urukundo, Ukuri, Amakoro, Ubutabera, Kugwa neza, Kugira neza,… Nashimishijwe cyane na comment yawe INGABIRE UBAZINEZA. Igaragaza ko ufite umutima Muntu. Komereza aho Nyagasani muri kumwe.

  • minister ukoze neza cyane nabandi bayobozi bakurebere ho kubera ko uyu muziranenge yari akwiye kwitabwaho kuko ni umunyarwanadakazi wavuganye inenge urakoze cyane kandi nabandi bakenera ubufasha bafite ibibazo bikomeye bajye bitabwaho bahabwe ubufasha bushoboka

  • thx God, thx minister, abaganga bamwitayeho, abanyamakuru bumuseke natwe kandi abasomyi twatanze coments Imana ibahe umugisha..twizereko na opération azakorerwa igihe nikigera izagenda neza. plaidoirie irakenewe mu nzego zose.

  • Mubyeyi mwiza ndagushimye.Iyaba twagiraga abayobozi bumva nkamwe byibuze 20 twashisha twumva. Ngaho rero Imana ibane nawe igihe n’imburagihe uriya mwana umubereye malaika murinzi. Horana Imana Mama.

  • Akana keza cyane imana izagafashe gakire.

  • nshimishijwe na minister BINAGWAHO kuko byose abyitaho ,kariya kana kanyibutsa JESSICA KUKO NARABABAYE CYANEEE KUBWE none mureke hamwe na minister natwe dushyireho inkunga y’amasengesho kazakire

  • Imana ihabwe icyubahiro,erega iyo ijya gukiza ica mu nzira zayo.Yaciye mu banyamakuru rero!!

  • JYE MUBYUKURI SHIMISHA NUBURYO MUKORERA ABATURAGE MUTABARIZE VUWO MWANA NIBIBA NGOBWA BAZAMUSANGISHE ABOBAHANGA HANZE ATARAGIRA IKIBAZO NKAWAWUNDI WAFUYE

  • Minister wacu urakoze cyane, gusa nzi Agnès ko kubirebana n’abana atazuyaza na mbere akivura ntakujenjeka Pédiatrie yarizi ko kubana ntamikino, yewe habe nabazungu yarabakanga iyo bazuyazaga mukuvura abana, uziko yakorana ga na abaforomo neza kukibazo cyabana, Imana imuhe imigisha.

  • Jyewe nkunda abayobozi ba Leta yacu y’ubumwe uburyo bita ku muturage, ikibazo gipfa kuba cyamenyekanye gusa.

  • nibyiza kurokora ubuzima bwuyumwana ntawamenya buriya nawe ejo hazaza he ushobora gusa ariwe ubaye umuperezida wicyigihugu wenda ari numukobwa nshimiye ministeri yubuzima na staff yaba bakoze igikorwa cyizacye
    imana ibahe umugisha

  • Yewe ndishimye cyane kubona ka Angel kagiye kubona ubutabazi, gusa binyereka ko hari aho u Rwanda rugana kdi heza pe! Namwe mujye mwibuka ukuntu batabaye AMBASSADORS CHRIST CHOIR igihe bagiraga impanuka bagiye kuririmaa hanze. Hari nibindi byinshi kandi buri wese hari icyo yashima ubwitange State yacu. MINISANTE OYE.!

  • KWITIRIRA IBIKORWA BYA SYSTEME UMUNTU NJYE NUMVA ATARI BYO KUKO IYI PROCESS IRI COMMON ABARWAYI BIRIRWA BAVA MU BITURAGE BAKAJYA KUBAGWA UMUTIMA N’UBU HARI ABAZOEREZWA SUDAN,NI UKURI MUREKE TUJYE DUSHIMA LE SYSTEME NO INDIVIDUALS.MURAKABAHHHO

  • Bravo!iyo ni intambwe ikomeye MINISANTE ikomeje gutera murwego rwo kugabanya imfu z’abana.

    Abana ntibagapfe!

  • Jye nisabiye numero za mama angel ndaheba, ariko ntacyo ndishimye ko imana yunvise gusenga kwabana bayo,mama komera imana izaha angel ubuzima bwiza.

    • ni byiza reka mbahe numero ya se w umwana ni0722494542

  • Muraho bakunzi b’urubuga UM– USEKE.COM, nejenjwe n’urukundo n’ubumuntu mwagaragaje mwifuza kudufasha.

    Nitwa Jean Baptiste TUYIZERE ndi umubyeyi wa Angel. Uwashaka kugira icyo atwunganira yahampamagara kuri 0722494542,0784491487 cyangwa se uwashaka kugira icyo atanga nimero ya konti ni 511-1157021-11 muri Banque Populaire.

    Mboneyeho n’umwanya wo gushimira UM– USEKE.COM kubera ubuvugizi mudahwema kudukorera.

    IMANA IKOMEZE KUBAHA UMUGISHA.

  • Imana ihabwe icyubahiro yo yatanze umutima w,impuhwe mubantu……birashimishije cyane pe!!binagwaho uhabwe umugisha utagabanuye nagato………..

Comments are closed.

en_USEnglish