Digiqole ad

u Rwanda rwunamiye intwari zarwo

1 Gashyantare –  u Rwanda rwibutse intwari z’abanyarwanda bagize akamaro mu kuba igihugu kiri aho kigeze none. Imihango ikaba yabereye mu midugudu ndetse no ku irimbi ry’intwari i Remera ku rwego rw’igihugu.

Kagame aha icyubahiro intwari
Kagame aha icyubahiro intwari

President Kagame, abahagarariye imiryango y’izo ntwari, abakuru b’ingabo na Police ndetse n’abandi banya politiki bari ku irimbi ry’intwari riri i Remera hafi ya stade Amahoro muri uyu muhango.

Ni umuhango wamaze umwanya muto dore ko byari biteganyijwe ko ibindi bikorwa by’uyu munsi w’intwari byagombaga kubera mu midugudu mu gihugu hose.

Ku i saa tanu nibwo President Kagame n’abo mu miryango y’intwari zibukwa, akaba yashyize indabo ku rubuga rwari rwateguwe, mu gihe Army Band nayo yavuzaga ikirumbeti cyo guha icyubahiro intwari.

Mu bari bitabiriye iyi mihango harimo abavandimwe n’inshuti b’izi ntwari, umufasha wa nyakwigendera Gen Major Gisa Fred Rwigema akaba yari muri uyu muhango.

N'abayobozi b'ingabo na Police baha icyubahiro intwari
N'abayobozi b'ingabo na Police baha icyubahiro intwari
President Kagame n'abo mu miryango y'Intwari
Abo mu miryango y'Intwari, barimo Jeannette Rwigema wambaye amataratara yera, umubyeyi wa Rwigema na mushiki wa Rwigema
abakuru b'ingabo Lt Gen. Kayonga, Lt Gen Kayizari na Col Joseph Demali wa Air Force
abakuru b'ingabo Lt Gen. Kayonga, Lt Gen Kayizari na Col Joseph Demali wa Air Force
Aharuhukiye Intwari y'Imanzi
Aharuhukiye Intwari y'Imanzi
Igicumbi cy'intwari i Remera

Photos:PPU

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Mfura z’Urwanda, kubibagirwa ni ukutazirikana ibigwi byanyu,gusa umurage mwadusigiye ni urumuri rutazigera ruzima mu mitima yabenshi.

    Imana ibainde

  • Ntimukanyonge ibitekerezo byabandi kandi mujye mubwiza abanyarwanda ukuri kuko itangazamakuru ribeshya riba atari itangazamakuru.

  • Ahubwo sha NGOMBWA we?ubona utanyonga ubwo burozi wita ibitekerezo arinde koko?Erega abantu bose mu rwagasabo ntawe ugikeneye ideologie genocidaire nkiyo wamize bunguri.Ubu wasanga wifuzaga kudusubiza inyuma twibuka Intwari z’u Rwanda naho wowe ukiri mubuhutu bwawe!I RWAGASABO,nta mututsi ,umuhutu,umutwa bikiharangwa,tubiheruka mbere ya4/1994,ubwo wasanga se watukanaga!I rwagasabo twororera mubiraro nta mushumba ukiharangwa.We komeza umangamange iyo tu!Twibera muri Eden,ariko se ko nabonye usobanutse muri computer ntujya utera akajisho kurwagasabo?

  • Un homme qui as marqué l’histoire de la jeunesse Rwndaise
    Gisa Fred il resteras tjrs gravé dans nos Memoire.

  • intwari ntipfa irasinzira!kandi kubaho kwacu ni ubushake bw’Imana hamwe n’ubwitange bwanyu abakiriho mukomeze ubutwari tubari inyuma ,abatakiriho namwe Imana ikomez ibane namwe!

  • Ni byiza ko twibuka intwari zatubereye ku isonga mu ibohorwa n’isubuzwa ku murongo ry’igihugu cyacu kandi turabazirikana.Gusa navuga ngo Imana ibahe umugisha!

  • ariko sha murphy waretse kwirata ko nzineza ko urintore wagiye ugira ubwenge buzima nane kwibuka intwari nibyiza niba zarabayeho murwatubyaye ariko ntabwo intwari arizo muri FPR gusa kuko nzi murwanda bamazwe nirondakoko nonese kango bayeze mubyamoko kandi ubeshyako amoko ntahari ariko gewe nibwira ko ubwoko atarikibazo ikibazo nabahakana ubwoko kandi barangiza ngo indege hahanuwe nintagondwa zabahutu kandi ngirango mushikiwabo niwe na karugarama babeshya abanyarwanda ko ntarondakoko ariko mwagize ubwenge mugatekereza ko abo mubwira ko ntabwoko ko babaseka kuko mwarutanze gusa ubwoko bwamaze reta ya kagame kandi ari mukazi mugisirikare mugupiganirwa amasoko mumashuri nahandi henshi ntiriwe ntondagura nawe urabizi kandi nambere nibyo byatumye bamwe mubanyarwanda batizeraga ingoma ya habyara kuko yarimo ubwironde mugabanye kunyaga ibyarubanda kuko arabanaba mubatemera intoke ariko se sha wagerageje kujya uvuga amagambo yubaka igihugu cyinyabutatu ko adateze kwibagirana niyo mwabeshya mete ntabwo amako azabavamo cyanga ngo muyarenganye azira uko yavutse kandi ntuhitamo ubwoko bandi ubwoko bwose nibwiza kandi hakabamo nabagizi banabi tubane nkabanyarwanda ntakujijisha abandi mubarindagiza

  • Mr Kumongi,iyo ndege ihanurwa nizo ntagondwa inyito yarakoreshwaga kuko Ubuhutu bwasumbaga bwarutaga ubunyarwanda ,ibaze nawe ubwoko mubwandika no kuri bulletin ya primaire?Ubwo s’uravuga iki? Aho nemeranya nawe ubwoko bwariho,selon l’histoire bizabikabirizwa kuruta ubunyarwanda,icyo dupfana kiruta icyo dupfa.Naho ntaho navuze ko intwari ariza RPF,kuko Late honorable yari muri MDR ,ubundi wasomye UM– USEKE ,ko harimo article na photos byerekana intwari,hanyuma umbwire les membres du FPR ni bangahe ko arikizigenza Gisa Fred Rwigema.Umubare w’intwari se urawuzi?Naho Karugarama na Mushikiwabo uzabibarize kuri iyi Site,kuba Intore kwanjye rero nibyo kuko ntaba interahamwe nawe urabizi ko buri kintu kigira contraire,tugarutse kubyo twita icyaha cyo guhanura Ex-excellence,tuvuga twongeraho INTAGONDWA Z’abahutu kuko barabyiyise birabokama.Intagondwa ninyongera y’itandukaniro nabo mwitaga ABAHUTU,ubu bishimira ubunya rwanda kuruta UBUHUTU.Gusa wowe ntutukana nkaba Ngombwa.

  • Mr KUMONGI,
    Biraboneka ko ibyo watsimarayeho ntawabigukuramo. birantangaza iyo uvuga ngo “Ubwoko bwamaze Leta ya Kagame, ngo ari mu mashuri n’ahandi” Jya ugerageza uvuge ibyo uzi. Ese ko wari mugihugu mbere y’1994 wigeze uboan umwana ajya kw’ishuri rya secondaire bitewe n’ubushobozi bwe? sha jya uvuga ibyo uzi. Niba koko wowe cg mwene wanyu yarabuze ishuri nyuma ya 1994, nturenganye leta y’Urwanda , ahubwo irenganye wowe n’ubuswa bwawe utarashoboye kubona amanota akujyana kw’iga. Nkurikije ibyo uvuga , nsanga utazi naho u rwanda rugeze, ahubwo wibereye mumashyamba iyongiyo ukirindagira. Nakugira inama ko wakiyizira ukareba aho u rwanda uvuga rugeze, aho kwirirwa uvuga ibyo utazi.

  • mureke duhe icyubahiro abacu twabuze kuko na jeannette n.abana be barahose babaye imfubyi ari impinja ntibari banze gukura bafite se nkabandi

Comments are closed.

en_USEnglish