Digiqole ad

Misiri : Politiki yivanze muri Ruhago hapfa 74

Mu ijoro ryo kuwa gatatu w’iki cyumweru umupira w’amagaru mu Misiri wagize amateka mabi kuva ishyirahamwe rya ruhago muri icyo gihugu ryatangira mu 1921, uwo munsi abantu basaga 74 bapfiriye mu mvururu zabereye kuri sitade Port-Saïd, iri mu Mjyaruguru y’Iburasirazuba bwa Misiri nk’uko ikinyamakuru cyaho Ahram online cyabyanditse.

Abafana ba Al Masly birunze mu kibuga ngo bagirire nabo aba Al Ahly
Abafana ba Al Masly birunze mu kibuga ngo bagirire nabo aba Al Ahly

Ikipe yitwa Al Masry yari yakiriye igihangange cy’i Cairo Al-Ahly mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampionat. Al Masry yaje gutsinda uwo mukino ku bitego 3 kuri 1. Gusa nyuma yo guhuha mu ifirimbi bwa nyuma, abafana b’ikipe yari iwayo bahise biroha mu kibuga batangira guhangana n’abafana ba Al-Ahly.

Amabuye n’ibimene by’amacupa byavuzaga ubuhuha muri stade, izo mvururu ni zo zahitanye abantu 74 zinakomeretsa ababarirwa mu majana ndetse harimo n’abapolisi.

Igipolisi cyo mu Misiri kirashinjwa kuba nyirabayazana b’ibyabaye ngo kuko baretse abafana b’amakipe y’amakeba bakinjira mu kibuga.

Uwitwa Ahmed Gaffar akoresha umurongo mpuazambaga Twitter. Uyu Munyamisiri yari ku kibuga areba ibiba, akaba yaranditse agira ati:

«Abapolisi bakinguriye abafana ba Al Masry kugirango batugereho… Ubwo abafana ba Al- Ahly bageragezaga gusohoka basenze imiryango ifunze kandi ubusanzwe iyo umukino urangiye iba ifunguye».

Abakinnyi ba Al Ahly bakijijwe n'amaguru
Abakinnyi ba Al Ahly bakijijwe n'amaguru

Bukeye ku itariki 2 Gashyantare, abafana ba Al-Ahly biriwe mu mihanda batuka igipolisi ndetse n’ubutegetsi buriho mu Misiri:

«Abapolisi ni inkora busa», «Ubutegetsi n’Igipolisi ntacyo bimaze!».

Mu misiri hakaba hatangajwe icyunam cy’iminsi itatu kuva kuri uyu wa kane.

Amakuru ya Radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI aremeza ko ishyaka riri kubutegetsi Frères musulmans (Muslem Brotherhood) rishinja abagishyigikiye perezida wahiritswe n’imyigaragambyo y’abaturage, Hosni Moubarak kuba inyuma y’ibyabereye kuri sitade Port-Saïd.

Ku rubuga rwa internet rw’ishyaka riharanira ukishyira ukizana n’ubutabera (PLJ), aribo bitwa Frères musulmans bagira bati:

«Ibyabaye kuri sitade Port-Saïd byarateguwe kandi ni ubutumwa duhawe n’abambari b’ubutegetsi bwavuyeho».

Ishyirahamwe rya ruhago mu Misiri ryahise rihagarika indi mikino ya shampionat.

Mu Misiri abahanira demokarasi bo bakomeje gusaba agatsiko ka gisirikare gusubiza abasivili ubutegetsi.

Umuyobozi w’umupira w’amaguru muri Africa Issa Hayatou, ndetse na Sepp Blatter uyobora FIFA, bakaba bamaganye ibyabereye mu misiri, ko ntaho bihuriye na ruhago bayobora kandi bidakwiye. Ibi bibaye mu gihe igikombe cya Africa cy’ibihugu gikomeza mu mikino ya ¼ muri Guina E na Gabon.

Amaraso kuri stade imirwano irangiye
Amaraso kuri stade imirwano irangiye
Umuvandimwe w'uwiciwe kuri stade asoma ikorowani iruhande rw'umurambo w'umuvandimwe we
Umuvandimwe w'uwiciwe kuri stade asoma ikorowani iruhande rw'umurambo w'umuvandimwe we

Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ni agahomamunwa kabereye mu misiri pe
    gusa Imana ibafashe kuko ndabona misiri mu marambera kdi ari igihugu gikomeye muri africa kuva ndetse na kera kubwa ba farawo

  • kuva kera misiri yaranzwe namateka atari meza ingabo za pharaon zirukankanye ubwoko bwimana ,gucuza ABACAKARA ,gusenga ibigirwamana,naho AMANA iragorora.

  • None se ko mbona Al AHLY yari yatsinzwe bayikubitiraga iki buriya? ni amaraso aba yashatse kumeneka akishakira inzira. hehe no gusubira kuri stade

  • Abuzukuru bafarao bareke kuduhemukira bavanga polotiki na ruhago,naho bo bazamarana na mateka yabo yisubiramo.

  • Abarabu n’amapanci kabisa!! Bari banakubise Ghana…

Comments are closed.

en_USEnglish