Digiqole ad

Dusobanukirwe n’imiti:igice cya 1,Paracetamol

Umuti wa paracetamol cyangwa acetaminophen ni umuti ukoreshwa n’abaganga mu gihe bashaka kugabanyiriza umurwayi ububare(analgesic) cyangwa kugabanya umurira(antipyretic).

Paracetamol
Paracetamol

Ukuba ari umuti ukoreshwa cyane kwa muganga cyangwa abanyarwanda bawiguriye muri za farumasi. Nyamara ushobora no kugira ingaruka mu gihe wafashwe nabi.

Paracetamol (acetaminophen) ni umuti ugabanya ububabare ndetse n’umuriro nubwo uburyo ibikoramo bugoye kumenya.

Paracetamol kandi  ikoreshwa mu kuvura umutwe, kuribwa mu nyama, mu ngingo, umugongo, amenyo, ibicurane,n’umuriro .

Uburyo butandukanye uteguwemo: umuti wo kunywa (Liquid suspension), ibinini(chewable tablets, coated caplets, gelcaps, geltabs),ibicishwa hasi. Hakaba haboneka ibini by’amamiligarama 325, 500 na 650 mg. Muganga akora kandi uko ashoboye kugirango utarenza amagarama 4 ku munsi.

Uko umuti ubikwa: uyu muti ugomba gushyirwa kure yaho abana bagera kandi ukabikwa hagati y’ubushyuhe bwa degire 15°-30°C (59°-86°F).

Umuti wa paracetamol iyo ugeze mu mubiri utunganywa n’umwijima(liver metabolism) ikawukuramo ibisigazwa bitangiza umubiri.

Uyu muti mugihe hubarijwe ingano y’ibinini bifatwa buri munsi ugira ingaruka nke cyane cyangwa ntizibeho ku buzima bw’uwufashe.Gusa abanywa inzoga n’abarwayi b’umwijima ushobora kubagiraho ingaruka.

Uyu muti wafashwe ari mwinshi kandi wangiza umwijima(hepatotoxicity),ibi bikunda kuba ku bana ku burangare bw’ababyeyi agafata imiti yose akayirira,cyangwa akawinywera dore ko uwabana uba uri mu bwoko bwa Syrup(siro).

Uyu muti kandi nta ngaruka zari zashyirwa ahagaragara waba ugira ku mugore utwite,ukaba ukoreshwa kuri abo babyeyi mu gihe gito bavura umuriro,n’ububabare.

Corneille K.NTIHABOSE
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • IBI NI BYIZA GUSOBANURA IMIKORESHEREZE Y’IMII IMWE N’IMWE KUBERAKO HARI IBA YARAFASHWE NKAHO ATARI NGOMBWA GUCONSULTA INZOBERE.MURAKOZE,MUKOMEREZE AHO

  • Abanywi b’inzoga twarashize kuko abenshi muri twe tuzibyukiraho… kandi bigabanya hongover kabisa ariko ndabona imyijima yacu yarahashiriye !!!
    Murakoze kutugira inama nziza sinzongera kubyukira kuri Paracetomol naraye nkweye Inzoga

Comments are closed.

en_USEnglish