Digiqole ad

John Terry yambuwe igitambaro cy’ikipe y’igihugu kubera irondaruhu

John Terry, captain w’ikipe ya Chelsea akaba kandi captain w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, yavanywe kuri uyu mwanya wa kabiri kubera ko akurikiranweho irondaruhu yaba yarakoreye Anthony  Ferdinand wa Queens Park Rangers.

Yambuwe kiriya gitambaro
Yambuwe kiriya gitambaro

Mu itangazo ryasohowe na FA kuri uyu wa gatanu, riravuga ko; kubera kwimurwa kw’ikirego aregwa kigashyirwa mu kwa karindwi, John Teryy abaye avanywe ku kuba captain w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza (England)

FA yari yizeye ko iki kirego kizarangira vuba, mbere y’imikino y’igikombe cy’Uburayi, EURO 2012 muri uyu mwaka (8/Kamena – 1/Nyakanga), abashinzwe iki kirego bakaba bagishyize muri Nyakanga uyu mwaka.

Icyemezo cyo guhagarika Terry ku kwambara igitambaro cyo kuyobora abandi, kikaba gishingiye ku myitwarire ye mu kibuga no hanze yacyo.

FA ariko ikaba yategetse ko John Terry atirukanwe mu ikipe y’igihugu, ndetse ko umutoza Fabio Capello ashobora kuba yamuhamagara mu mukino wa gicuti w’Ubwongereza n’Ubuholandi tariki 29 Gashyantare cyangwa muri EURO 2012.

David Bernstein umukuru wa FA (Football Association) akaba ngo yavuganye na John Terry ndetse na Fabio Capello kuri iki kibazo nkuko tubikesha itangazo riri kuri FA.com

Fabio Capello akaba yahawe ububasha bwo gutoranya umukinnyi uzasimbura John Terry ku kuba Captain wa Three Lions, ikipe y’igihugu y’abongereza

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Discrimination ratiale et autres sortes de discrimination sont banies à jamais, il faut le punir d’une peine d’une année sans jouer et une amende de 100,000$$.Pour celui qui peut le remplacer je recommande Wayne Roony de Manchester United, très sérieux et dévoué.

Comments are closed.

en_USEnglish