Kacyiru: Abacuruzi barinubira Amafaranga y’ipatanti yazamuwe

Bamwe mu bacuruzi baciriritse bacururiza mu murenge wa Kacyiru Akarere ka Gasabo barinubira amafaranga y’ipatanti (Petente)yazamuwe akagera ku bihumbi 60 uyu mwaka. Umwe mu bakora umurimo wo kogosha abantu ati: “mbere twatangaga ibihumbi 40 ku mwaka, ubu batwatse ibihumbi 60, ongeraho umusoro wa 5000F ku kwezi, wongereho 2000 y’isuku n’igihumbi cy’umutekano, nyumvira hafi 70 000F […]Irambuye

Indaya muri Zambia zagurishije ku buntu kubera intsinzi ya Chopolopolo

Abakobwa n’abagore bicuruza mu duce dutandukanye mu mujyi wa Lusaka muri Zambia batanze ibicuruzwa byabo ku buntu ku bafana b’abaguzi, mu rwego rwo kunezerwa igikombe cya Africa ikipe yabo yatwaye. Abaguzi ngo bari babyiteguye cyane kuko igihe Zambia yasezereraga Ghana, nabwo ngo ab’inkwakuzi batishyuye ibyo basanzwe bagura kuri aba bakobwa nyuma y’intsinzi muri ½ imbere […]Irambuye

Umunyarwandakazi yagejeje ikipe ye ku mukino wa nyuma mu Ubuhinde

Mu marushanwa ahuza amakaminuza yo mu Ubuhinde bwose, mu rwego rw’abakobwa hagaragayemo umunyarwandakazi watsinze ibitego 9 wenyine mu irushanwa ryose. TUYISHIMIRE Nadine, yagejeje ikipe ye ya Kaminuza ya Annamalai university kumukino wa nyuma w’mu ighugu cyose. Nadine wahesheje ishema abanyafrica n’abanyarwanda by’umwihariko biga mu Ubuhinde we n’ikipe ye bakaba baratsindiwe ku mukino wa nyuma nyuma […]Irambuye

Urubanza rwa Ingabire Victoire rwongeye kwimurwa bisabwe n'abamwunganira

11 – 02 – 2012   wari umunsi wo gusubukura urubanza rwa Ingabire Victoire, urubanza rwe rwongeye kwimurwa ku busabe bw’abamwunganira Maitre Gatera Gashabana na Maitre Eduard Ian. Impamvu yo kwimura uru rubanza, Gatera Gashaba yavuze ko ibimenyetso byavuye mu Ubuholandi byashyizwe mu Kinyarwanda, we yabishyikirijwe kuwa gatanu, bityo ko akeneye igihe cyo kubanza kubisoma yitonze. […]Irambuye

Umuririmbyikazi Whitney Houston yitabye Imana

Whitney Houston, uzwi ku ijwi ryiza muri muzika ya Pop, ariko kandi wari umaze igihe mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ku buryo bukabije nyuma yo kunaniranwa n’umugabo we Bobby Brown, yitabye Imana ku myaka 48 nkuko byemezwa na Fox News. Police ya Beverly Hills muri Leta ya California,US, yahamagawe na Hotel uyu muririmbyikazi yarimo ngo itabare byihutirwa. […]Irambuye

Police FC igumye imbere nyuma yo gutsinda APR FC

Ku munsi wa 11 usoza phase aller ya shampionat y’ikiciro cya mbere, umukino ukomeye ni uwahuzaga Police FC na APR kuri stade Amahoro urangiye ku ntsinzi y’ibitego 3 bya Police  kuri 2 bya APR. Muri uyu mukino w’amakipe yahataniraga kurangiza iki kiciro ari ku mwanya wa mbere, ku munota wa 18, ku ikosa rya myugariro […]Irambuye

Nyamasheke: Minisitiri w’intebe yagaye rwiyemezamirimo ku bitaro bya Bushenge

Mu nzinduko rimwe na rimwe zitunuranye ziri gukorwa na Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, kuri uyu wa gatanu yanenze cyane rwiyemezamirimo wubaka ibitaro bya Bushenge mu karere ka Nyamasheke, nyuma y’uko ibi bitaro byibasiwe n’umutingito mu 2008. Entreprise Rwagasana Tom ngo yagombaga kuba yararangije kubaka ibi bitaro muri Nzeri 2011, bimwe mu bikoresho byo […]Irambuye

Umwana wa Beyoncé na Jay-Z bwambere yagaragajwe

Beyoncé na Jay-Z, mu ijoro ry’uyu wa gatanu batunguye abafana babo ubwo bashyiraga ku mugaragaro bwa mbere amafoto y’umukobwa bibarutse mu kwezi kwa mbere. Uyu mwana ntamuntu wo hanze (public) wari wakamuca iryera kuva yavuka  uretse kuri uyu wa gatanu mu ijoro ku mafoto yagaragaye ku rubuga rwa Tumblr.com rwakozwe n’uyu muryango ngo rushyirweho aya mafoto. Byavugwaga ko […]Irambuye

Kanseri ziteye ubwoba kuzibona ku barwayi

Kanseri ni ikibazo gihangayikishije Isi n’ibihugu byacu by’umwihariko kubera ubwiyongere bwayo. Canseri zigira ubukana butandukanye kandi zishobora no gufata igice icyo aricyo cyose ku mubiri. Urubuga rwanyu rwabateguriye za Canser umuntu abona ku murwayi akabona koko ububi bw’iyi ndwara. Izi Cancer ziragaragara cyane mu bihugu bya Aziya y’amajyepfo.  Jose: umugabo cancer yambuye isura ye Jose […]Irambuye

Rayon Sport yahembye abakinnyi igice ngo bagaruke ku kazi

Nyuma y’uko abakinnyi ba Rayon bahagaritse imyitozo kubera ko batarahabwa umushahara wabo w’ukwezi k’Ukuboza 2011 na Mutarama 2012,  amakuru twahawe na bamwe mu bakinnyi ba Rayon  aremeza ko baraye bahawe agashahara k’Ukuboza ngo bagaruke ku kazi kabo. Uyu mushahara w’ukwezi kumwe abakinnyi bawakiriye nyuma yo kumvikana (negociations) hagati y’abakinnyi ndetse n’abanyamuryango ba Rayon bita “Imena […]Irambuye

en_USEnglish