Umwana wa Beyoncé na Jay-Z bwambere yagaragajwe
Beyoncé na Jay-Z, mu ijoro ry’uyu wa gatanu batunguye abafana babo ubwo bashyiraga ku mugaragaro bwa mbere amafoto y’umukobwa bibarutse mu kwezi kwa mbere.
Uyu mwana ntamuntu wo hanze (public) wari wakamuca iryera kuva yavuka uretse kuri uyu wa gatanu mu ijoro ku mafoto yagaragaye ku rubuga rwa Tumblr.com rwakozwe n’uyu muryango ngo rushyirweho aya mafoto.
Byavugwaga ko amafoto yambere y’uyu mwana ababyeyi be bazayagurisha ama miliyoni menshi y’amadorali mu bitangazamakuru bikomeye kuko yateye amatsiko menshi, nyamara ababyeyi be bakaba bayerekanye batarinze kugurisha.
Kuri aya mafoto, Beyoncé na Jay-Z buri wese yagaragaye ateruye uyu mukobwa wabo bise Blue Ivy Carter w’ukwezi kumwe kurengaho gato.
Aya mafoto bagaragaje kuri Blog bayafunguriye, famille Carter, yashimiye abantu bose ngo kuba barubashye ubuzima bwabo bwite mu gihe bari bategereje kubona amafoto y’umukobwa wabo mu binyamakuru bikomeye.
Mu cyumweru gishize nibwo bwa mbere Beyoncé yagaragaye muri rubanda nyuma yo kubyara tariki 7 Mutarama.
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
beyonce na jay-z ni bonkwe ariko ntiyahindutse beyonce nagato
Turabashimira isaha ku isaha ndabakurira muzi imbwa numurizo niko meze kuri site yanyu muhindure vuba mutinza amakuru merci
Ariko bavuga ko Iri zina ry’uyu mwana ari iryikigirwamana! Nibyo? ni munsobanurire
Umwana nawe mbomye avutse ari umuraperi pe!! mundebere ifoto yakabiri arikumwe na beyonce ukuntu intoki zimeze kandi ari serious
God bless your family kandi mwonkwe musubireyo ntamahwa.
ok.
i like family of Beyonce be blessed
uyu muhanzikazi rwose ni ihoho pe! aho amariye kwibaruka niho yarushijeho,wakongera ugakwa izindi
Comments are closed.