Kigali: Magasine nshya ku buzima na Diabetes yatangijwe na ARD

Kuri uyu wa kabiri muri Hotel Tech ishyirahamwe ryo kurwanya Diabetes mu Rwanda ryatangije ikinyamakuru (Magasine) cyandika ku ndwara, na diabetes by’umwihariko n’uburyo bwo kuyirinda. Iki kinyamakuru kitwa EUREKA HEALTH MAGASINE, kizajya gisohoka buri kwezi. Gitanga  inama ku buryo abantu bafata amafunguro yabarinda indwara nka Diabetes, umubyibuho ukabije ndetse n’umutima. “gufata amafunguro arinda indwara nka […]Irambuye

Amavubi yo guhangana na Nigeria yahamagawe

Kuri uyu wa kabiri, umutoza w’ikipe y’igihugu yatangaje urutonde rw’abakinnyi azifashisha mu kwitegura ikipe ya Nigeria. Mu bakinnyi 30 bahamagawe mu myitozo, abagera kuri 18 nibo azasigarana ku mukino wa tariki 29 Gashyantare uzamuhuza na Nigeria i Kigali. Mu bakinnyi bahamagawe abatunguranye ni Sadou Boubacar waherukaga mu Amavubi kubwa Blanco Tucak mu 2010, igihe cy’abakinnyi […]Irambuye

Kabaya: Bus yabagushije bajya kwakira President Kagame hakomereka 76

15 – 02 – 2012  Saa Moya z’iki gitondo, imodoka ya Bus ya ONATRACOM yahagurutse ku gacentre ka Kabaya itwaye abaturage benshi bajyaga kwakira President Kagame, ujya gusura akarere ka Ngororero kuri uyu wa gatatu, yakoze impanuka abagera kuri 76 barakomereka. Iyi modoka yari itwawe n’uwitwa Musonera Alexandre, abari aho yaguye batangarije UM– USEKE.COM ko […]Irambuye

Icyegeranyo ku mibereho y’abaturage kuva mu 2005 kugeza 2010 cyasohotse

Kigali –   Ministeri y’Ubuzima yashyize ahagaragara imibare ku gipimo cy’imibereho y’abaturage kuva mu mwaka wa 2005 kugeza mu 2010. Iki cyegeranyo kivuga ko muri icyo gihe ku bana 1000 bavukaga abapfaga bataragera ku mwaka umwe bangana na 50 ku 1000, naho abapfa batarageza ku myaka itanu  bagera kuri 76/1000. Dr Ngabo Fidele  ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi […]Irambuye

Abanyereza umutungo wa Leta basabiwe kwirukanwa no gushyirwa mu nkiko

Kuri uyu wa kabiri inteko ishinga amategeko ibinyujije mu kanama ko gukurikirana imikoresherezwe y’umutungo wa Leta, yasohoye raporo isaba ko abakozi ba Leta bagaragaweho gukoresha nabi umutungo wa Leta birukanwa ndetse bagakurikiranwa mu nkiko. Iyi raporo igaragaza ko mu bigo 315 bya Leta 104 byagaragaweho amakosa y’imicungire mibi y’imari ya Leta ku rwego rwo hejuru. […]Irambuye

Charles TIBINGANA ntagikiniye ISONGA

Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bw’ikipe y’Isonga FC ni uko umukinnyi Charles Tibingana Mwesigye atazakinira ikipe y’Isonga FC isanzwemo bagenzi be bakinanye imikino y’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 umwaka ushize muri Mexique. Ubuyobozi bw’Isonga FC bukaba bwari mu biganiro n’ikipe ya Proline Academy ari nayo uyu musore w’imyaka 18, yahamagawe no mu mavubi makuru aturukamo. Charles Tibingana, […]Irambuye

“Umwana wanjye iyo mukingije arara arira,nabigenza nte muganga?”

Iki ni ikibazo gihangayikisha ababyeyi cyane cyane ababyaye bwa mbere, aho baba batiyumvisha ukuntu umwana akingirwa nyuma akarara arira,akanga konka,akamubuza kuryama n’ibindi.Ubu ni bumwe mu buryo wabyitwaramo; Umwana iyo akivuka ntaba afite ubudahangarwa bw’umubiri buhagije, niyo mpamvu abashakashatsi bavumbuye inking umwana ahabwa mu mwaka wa mbere w’ubuzima bwe ku Isi, zimukingira indwara zikomeye kandi zikwirakwizwa […]Irambuye

Passports za Nizigiyimana Karim na Ndayisenga Fouad zarafatiriwe

Hashize igihe kigera ku kwezi impapuro z’inzira z’abakinnyi b’abarundi Nizigiyimana Karim na Ndayisenga Fouad zifatiriwe n’ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Rwanda kubera ko nta byangombwa byo gutura no gukorera mu Rwanda bafite. Tuganira na Fouad Ndayisenga muri iki gitondo, yatubwiye ko nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa kabiri bajya ku biro by’abinjira n’abasohoka gusaba koroherezwa kwishyura […]Irambuye

W.Houston: Ibiyobyabwenge byamuvanye kuri 100M US$ bimugeza kurupfu

Bimaze kumenyekana ko Whitney Houston yishwe n’uruvange rw’ibiyobyabwenge n’inzoga, atishwe no kuba yarasanzwe yarengewe n’amazi mu bwogero bw’icyumba cye. Isuzuma ryasanzwe nta mazi ari mu bihaha bye yameza ko yapfiriye mu mazi. ahubwo ko yapfuye mbere yo kurengerwa n’aya mazi. Uruvange (Cococktail) rw’ikiyobyamwenge bita ‘Xanax’, Cocaine n’ibindi, ndetse akarenzaho inzoga zikarishye, nigbyo bya nyirabayazana y’urupfu […]Irambuye

NIGERIA: Ubukene bukomeje kwiyongera cyane mu baturage

Guverinoma ya Nijeriya iratangaza ko ubukene bukomeje kwiyongera muri iki gihugu, n’ubwo mu myaka ishize ubukungu bwari bwiyongererye. Urwego rushinzwe ibarurishamibare rwagaragaje ko mu 2010 61% by’abanyanigeriya baryaga munsi y’idorari rimwe ku munsi; mugihe muri 2004 umubare w’abaryaga munsi y’idorari rimwe ku munsi wari kuri 51%. Ibiro bishinzwe ibarurishamibare kandi bitangaza ko mu majyaruguru ya […]Irambuye

en_USEnglish