Igihugu gito muri Africa mu minsi ishize cyavuze ko cyabashije kugabanya ubukene ku kigero cya 12% mu myaka itandatu gusa, kuva kuri 57% by’abakene kugera kuri 45%. Bivuze ko hafi miliyoni y’abanyarwanda bakize ingoyi y’ubukene. Ni igitonyanga gifatika ku Isi. Ni ikintu gifatika cyagezweho n’u Rwanda, ruvuye mu ntambara z’amoko zabyaye Genocide muri za 90 […]Irambuye
Uyu mwongerezakazi yamenyekanye vuba vuba kubera ubuhanga bwe n’ijwi ridasanzwe mu kuririmba, kugeza aho ku cyumweru gishize yegukanya ibihembo bya Grammy bitandatu wenyine. Ubu ari kuba mu nzu y’agatangaza, ifite ikibanza cya hegitari 10, piscines ebyiri n’umwihariko wo kuba iri ahantu heza cyane. Adele Adkins yarezwe na nyina gusa mu nzu nto bakodesha (Apartements) mu […]Irambuye
Ku gicamunsi kuri uyu wa kane saa cyenda n’igice, inkongi y’umuriro yibasiye igorofa iri ahitwa ku Gisimenti mu murenge wa Remera, ugana kuri Stade Amahoro. Muri iyi gorofa y’amazu atatu izwimo Supermarket yitwa Maranatha, inkongi ikaba yafashe icyumba cyari kiri gutunganywa ngo kizabe Studio yo gutunganyirizamo amajwi, y’umuryango witwa Search for Common Ground. Iyi nkongi […]Irambuye
Kuva kuri uyu wa kane mu ngoro y’inteko ishingamategeko ku Kimihurura, hateraniye inama ya kane y’abakuru bahagarariye inteko nshingamategeko zo mu muryango w’ibihugu bivuga igifaransa muri Africa. Mu gufungura iyi nama yitabiriwe n’ibihugu 14, Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien HABUMUREMYI, wafunguye iyi nama, yasabye abari aho gufatira muri iyi nama ibyemezo bishimangira umuco wa demokarasi […]Irambuye
Kuva imyuna ni ibintu biba kuri benshi, uko gutakaza amaraso bifite ingaruka za hafi ndetse iyo biba kenshi bigira n’ingaruka z’igihe kirekire. UM– USEKE.COM urakubwira zimwe mu mpamvu zitera imyuna, uburyo wafasha umuntu uri kuva imyuna cyangwa wowe uyivuye, ndetse n’uko wakwirinda imyuna. Aya maraso avahe? Amaraso umuntu ava aba aturutse ku miyoboro y’amaraso (imijyana […]Irambuye
Umugeni witwa Anita Narre wo mu Ubuhinde yataye umugabo we kuko yasanze mu rugo rushya nta musarani uhari. Uyu mugeni ngo bwakeye yigendera, maze umugabo asigara aririra mu myotsi kubera kutagira aho umugore we yihina ngo yitunganye. Shivran, umupagasi uhembwa ku munsi ari uko yakoze, yavuze ko nta bushobozi yari afite bwo kubaka umusarane, ariko ko […]Irambuye
Ni kuri uyu wa gatatu mu Karere ka Gicumbi ntara y’Amajyarugu ahabereye igikorwa cyo kurwanya imirire muri aka karere. Umuryango Save the Children ukaba warahisemo ko mu Rwanda ariho hakwizihirizwa uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya imirire mibi. Muri uyu muhango abayobozi barimo Ministre w’Ubuzima bari bawurimo, bakaba bibukije buri wese wari aho ko ari intambara […]Irambuye
Louise MUSHIKIWABO,Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, yatangaje kuri uyu wagatatu ko u Rwanda rwatanzwe n’ibihugu 12 byo muri Afurika y’uburasirazuba kubihagararira mu kanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano,ariko rukazaba runahagarariye umugabane w’Afurika muri rusange. Ibi yabitangaje ubwo yashyiraga umukono ku masezerano y’ibikorwa bitandukanye by’iterambere bihuriweho n’ibihugu by’Ubuhinde n’u Rwanda we na Hon PRENEET Kaur Minisitiri wungirije ushinzwe […]Irambuye
Kuri uyu wa kane President Kagame yari mu ruzinduko mu karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, yabwiye abatuye aka karere ko aje gusohoza ibyo yabijeje mu gihe yiyamamarizaga kuba president wa Republika mu 2010. Nyuma yo kubwirwa n’umuyobozi w’aka karere uko gahagaze, President Kagame yavuze ko ashimishijwe no kuba bimwe mu byo yabasezeranije icyo gihe […]Irambuye
Kuri station ya polisi ya Remera hafungiye abacuruzi batanu, bakekwaho kwigana amakaramu yo mu bwoko bwa BIC ubusanzwe akorwa n’uruganda HACO TIGER BRANDS(EA) LIMITED rwo muri Kenya. Abafashwe uko ari batanu basanzwe bacururiza mu mujyi wa Kigari ,bahakana kugira uruhare mu gukora amakaramu y’amahimbano, bemeza ko bayaranguraga mu gihugu cya Uganda hanyuma akinjizwa mu Rwanda […]Irambuye