Umunyarwandakazi yagejeje ikipe ye ku mukino wa nyuma mu Ubuhinde bwose.
Mu marushanwa ahuza amakaminuza yo mu Ubuhinde bwose, mu rwego rw’abakobwa hagaragayemo umunyarwandakazi watsinze ibitego 9 wenyine mu irushanwa ryose.
TUYISHIMIRE Nadine, yagejeje ikipe ye ya Kaminuza ya Annamalai university kumukino wa nyuma w’mu ighugu cyose.
Nadine wahesheje ishema abanyafrica n’abanyarwanda by’umwihariko biga mu Ubuhinde we n’ikipe ye bakaba baratsindiwe ku mukino wa nyuma nyuma y’amajonjora mu gihugu hose.
Amajonjora muri za Kaminuza akaba yarakozwe mu rwego rw’uturere. Annamalai University ya Nadine ikaba yararangije iri ku mwanya wa mbere mu karere k’Amajepfo y’Ubuhinde bwose.
Imikino isoza iri rushanwa ku rwego rw’igihugu yabaye kuri iki cyumweru ku kibuga cya Annamalai University.
Mu guhatanira umwanya wa gatatu, Kaminuza ya Punjab university yo mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Ubuhinde, ahegereye Pakistan, ikaba yatsinzwe ibitego 2-0 na Kurukshetra university yo mu ntara ya Haryana naho mu majyarurgu.
Umukino wa nyuma wahuje Annamalai university na Madurai Kamaraj university zombi zo mu ntara ya Tamil Nadu.
Mu mukino utoroshye wari wahuruje abantu benshi, rutahizamu TUYISHIMIRE Nadine na Bagenzi be ntiborohewe n’ikipe ya Madurai Kamaraj, dore ko batabonye izamu na rimwe. Umukino waje kurangira Kaminuza ya Madurai Kamaraj ibonye igitego ku munota wa 87, ikipe ya Nadine itsindwa gutyo.
Nyuma y’uyu mukino, Nadine akaba yarahawe igihembo cyo kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa. Abanyarwanda biga aho batangaje ko bishimiye cyane uburyo yagaragaje ubuhanga na discipline mu kibuga mu mikino yakinnye.
Abatoza bo bakaba baratangariye ubuhanga bw’uyu munyarwandakazi wagaragaje ishyaka n’ubuhanga mu guconga ruhago.
Danny Manishimwe
UM– USEKE.COM/India
0 Comment
Merci Nadine.Congratulations.
Wow…. umwana wa Kicukiro ku Gashuru arabemeza pee nanjye twarakinanye kera muri tukiri bato tugakina turi abahungu gusa ariwe mukobwa wenyine ariko akadutsinda………
keep it up Nadine
ikipe yi igihugu imukurikiranire hafi
Nuko Nadine, abanyarwanda bo hambere mu ntego yabo ( mu matorero anyuranye ) yariyo kuba imena bubyo ukora byose ari ko byiza.None komeza ube imena muriryo torero ryawe nabahindi ,ariko cyane cyane ube imena muri kaminuza aho userukiye urwa kubyaye
Maze n’amasomo uyige neza uko bikwiye uzasabe yo n’akazi. Mu Rwanda byayoberanye. Wabonye aho basezerera aba A2 ngo ntibazi kwigisha mu gihe gito bashyizemo aba AO bakabirukana ngo nta mafranga bakwibonera bagahamagaza babandi. Ngiryo ireme ry’uburezi mu Rwanda
felicitation! rwose ni byiza komereza aho kdi n.amasomso ujye ubanikira!!!!!!!!!
Felicitation, namasomo uyige neza kndi ukomeze uzirikane uzateze imbere igihugu cyakubyaye.
NADINE IKIRENGE DUKENEYE NI ICYO KOMEZA UWUCONGE NIBA GUHA N’INYONGERA UZAYIKINE, DOREKO NGO URWANDA ARI AGAHUGU GATO KADAKWIYE KUMVIKANA,IGIHE KIRAGEZE NGO AHO URWANDA RWAGEZE RUTUMVIKANA, NONEHO RWUMVIKANE INCURO 7.AHARI UBUTEGETSI ABANYARWANDA BAHASIMBUJE UBUYOBOZI,IKIDASHOBOKA NI IKI? KOMEZA IMIHIGO RWANDA IJABO RIRACYAGUHA IJAMBO.
DORE IBYO KWIHESHA AGACIRO HE AHORA TUBWIRA NADINE ARI MUNZIRA NZIZA
nadine congratulations.imana igukomereze ubugingo ikube hafimuribyose nubundi ubutwari bwa abanyarwanda nubwacyera nakare.
Ubu se abanyarwanda batishimiye ibi bakwishimira ibihe?Iki gikombe kiruta bya bindi bajya bazana batubeshya ngo bayobora neza kaqndi ababibaha ari inshuti zabo basangira umutungo wacu.Iki cyo uzakizane mu Rwanda tuzakwakira twese ku kibuga cy’indege.
umujinya w’imbwa ushirira mu murizo!
Nuko nuko Nadine, utubereye Ndabaga iyo mu Buhinde! Ni wowe ntore nya ntore ureke za nterahamwe zibyiyitirira. Ukomeze wiyigire amasomo neza wicongera na ka ruhago. Uramenye ariko mwana wa mama ntuzirushye uhindukirira ino hararyana, uzashake aho uba wigiriye bazamenya akamaro k’ubuhanga bwawe. Niba ushaka kuza kandi, umenye ko ubutwari bwawe ntacyo buzakumarira niba udakamiritse ibi bikurikira: kwangana, kugambanira bagenzi bawe, ishyari, kwica, kuroga, kubeshya, kwiba …
mbere y’uko ugirira akamaro igihugu,ubanza kwigirira akamaro,kdi ntiwakunda igihugu cyawe nawe ubwawe utikunda.nushaka kugirira akamaro abantu,uzabanze witeze imbere nubigeraho bazabona inyungu kubyo ukora byose.
Comments are closed.