Digiqole ad

Kacyiru: Abacuruzi barinubira Amafaranga y’ipatanti yazamuwe

Bamwe mu bacuruzi baciriritse bacururiza mu murenge wa Kacyiru Akarere ka Gasabo barinubira amafaranga y’ipatanti (Petente)yazamuwe akagera ku bihumbi 60 uyu mwaka.

Uyu mudamu ati: " Sinatera imbere nakwa amafaranga menshi kuriya buri mwaka"/Photo DSRubangura
Uyu mudamu ati: " Sinatera imbere nakwa amafaranga menshi kuriya buri mwaka"/Photo DSRubangura

Umwe mu bakora umurimo wo kogosha abantu ati: “mbere twatangaga ibihumbi 40 ku mwaka, ubu batwatse ibihumbi 60, ongeraho umusoro wa 5000F ku kwezi, wongereho 2000 y’isuku n’igihumbi cy’umutekano, nyumvira hafi 70 000F ku mucuruzi nkanjye ubona 2000 ku munsi bigoranye

Ku bw’uyu mwogoshi, avuga ko niba Leta ishaka ko abantu bakwiteza imbere idakwiye kubaca amafaranga angana gutya itabanje no kureba ayo umucuruzi yinjiza. Avuga ko kuba n’ubu umurenge akoreramo utabemerera gukora amasaha 24 kandi batanga amafaranga y’umutekano ari indi mbogamizi.

Umugore ucuruza ibiribwa n’imbuto ku Kacyiru, we yatangarije UM– USEKE.COM ko  nawe abangamiwe no kuba ubu ari gusabwa amafaranga menshi y’ipatanti. “ Ibi bituma abaturage bumva Leta nabi, inyungu z’igihugu ni inyungu zacu, igihugu gitera imbere ari uko natwe duteye imbere, ntitwarimbere ducibwa aya mafaranga angana gutya kandi nawe urebe ubu bucuruzi bwanjye ayo bwinjiza

Usibye aya mafaranga y’ipatanti yazamuwe akagera ku 60 000F ku mwaka kuri buri mucuruzi, aba bacuruzi badutangarije ko basabwe kuvangura ibyo bakora mu bucuruzi bw’ibiribwa. Niba ucuruza ibirayi akaba aribyo ucuruza gusa, niba ari umuceri ukaba ari uwo gusa.

Ibi ariko aba bacuruzi ntibabyakiriye neza kuko uyu mudamu ucuruza ibiribwa yagize ati: “ Nunguka amafaranga 5F ku kiro kimwe cy’ibirayi, urumva naziteza imbere ryari aribyo ncuruza gusa? Nzabisorera nkatanga n’iri patanti bazamuye gutya

Usibye abacururiza ku Kacyiru, UM– USEKE.COM wageze ahitwa mu giporoso i Remera aho abacuruzi baho bavuga ko batazi iby’iri zamuka ry’umusoro w’ipatanti, bityo ko bazatanga ibihumbi 40 000 nk’ibisanzwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Kacyiru Vedaste Nsabimana ndetse numugenzuzi w’imisoro Innocent NYAMWASA babwiye UM– USEKE.COM ko iri tegeko rishya ritareba abacuruzi ba Kacyiru gusa, ahubwo rireba abo mu gihugu bose.

Rikaba ari itegeko ryasohotse tariki 1 Mutarama 2012, rikajya hanze tariki ya 15 Mutarama. Iri tegeko ngo rireba umuntu wese wishyura umusoro ku nyongeragaciro (TVA) kuva ku ifaranga 1F kugera ku bihumbi 40 000, ko aba bazajya batanga ibihumbi 60 ubu. Abatarebwa n’umusoro wa TVA bo bakazajya batanga 40 000F nkuko bisanzwe.

Nsabimana Vedaste akaba yavuze ko ubuyobozi bw’Umurenge ayoboye bwahise bufata iyambere mu gusobanurira no kumenyesha abacuruzi bakorera muri Kacyiru iby’iri tegeko rishya. Mu gihe hamwe na hamwe bataramenya iby’iri zamurwa ry’umusoro ku Ipatanti.

Uyu wogosha nawe ati: " Mbona 2000F ku munsi bingoye"
Uyu wogosha nawe ati: " Mbona 2000F ku munsi bingoye"

Ku kibazo cyo kuvangura ibicuruzwa, Nsabimana akaba yavuze ko iki bashobora kuba bataracyumvise neza, abacuruzi ibyo basabwe ngo ni ukudacuruza inzoga muri boutique bacururizamo n’ibiryo cyangwa n’inyama byose hamwe.

Abacuruzi basanzwe kandi mu murenge wa Kacyiru ngo bashobora gukora amasaha 24/24, ukuyemo abacuruza utubari (Bar), ngo nibo batemerewe gucuruza amanywa n’ijoro.

Kuri iki kibazo ariko Vedaste NSABIMANA akaba yavuze ko abafite umutekano wizewe nka Hotel UMUBANO n’izindi Hotel ziri mu murenge wa Kacyiru ngo zishobora gukora amasaha 24 nta kibazo.

Ririya itegeko rishya ryazamuye ipatanti, ni itegeko numero 59/2011 ryo kuwa 31/12/2011 rishyiraho inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego zibanze rikanagena imikireshereze yabyo.

Usibye izamuka rya patente hari imisoro yagabanutse nk’imisoro ku mutungo (Proparty tax / impot immobilier) mbere batangaga 2/1000=0,2% ariko ubu bazatanga 1/1000=0,1%.

Aba motari (Motard)mbere batangaga imisoro y’ibihumbi 4 000frw ariko ubu bazatanga ibihumbi 8 000frw,  imodoka yatangaga 15000Frw y’imisoro ariko ubu bazatanga ibihumbi 40.000frw. Umuntu wese urebwa n’iyi misoro akaba agomba kuyitanga muri Kamena uyu mwaka.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ubusambo gusa gusa.

  • Ibintu biragana habi ndababwiza ukuri. Inzara iranuma :amafaranga y’ishuli, imisoro inyuranye, mutuelle, umusoro ku butaka….

    Abayobozi nibaturwaneho naho ubundi tuziruka ku gasozi pe.

  • Ariko se muri kacyiru mwaba mukiri muntambara kuburyo mwangira abantu gukora amasaha24/24.ese abutubari bo umusoro mubasaba bazawukurahe nibadakora,Kuki se bo mubashyize mukato kandi ahandi mumugi wa kigali barara bakora.ikindi nuko ibyo bigaragaza imiyoborere mibi yo gufatikemezo mutabanjye kuvugana nabo bireba.

  • Ariko urwanda niba rwarabuze aho ruduta rwatugurishije nikindi gihugu aho kutwicishinzara nubuzima buhenze bigezaha.namwe mwumve ipatante ya 60000, umusoro kukwezi 5000 ubwo kumwaka ni 60000 kandi iyo muri kacyiru numvise ko bagiye kuwushyira 10000, isuku + umutekano = 40000 ubwo kumwaka nayo ni 48000 hatariho andi agenda aza ngo nayuburezi ,inyubako,kurwanya nyakatsi.sacco,mituel nibindi byinshi.ngaho namwe banyarwanda bavandimwe nimumbwire aho azava hiyongereyeho nibindi bikenerwa mubuzima.So bayobozi rero mwitugaraguzagati kuko tuzi aho ubuzima bworoshye buba nkaza Uganda aho umuntu acuruza nkibisheke akabaho aho usanga ino turya rimwe mucyumweru

  • Aba butubari se bo disi barahorwiki mwiterambere tuganamo,cyangwa two ntakamaro bugira mwiterambere nukuntu buhabantu benshi akazi

  • Ahaaa, nzaba ndeba!!!!!!!!

  • Ikigaragara nuko abayobozi muri kacyiru bagisinziriye batazi aho Urwanda rugeze mwiterambere.mugihe tukigawa gukora amasaha make bo nababishaka barababuza.Ikindi nta nubwo batanga servise nziza bazajye kuyikopera kimironko aha ukihagera haba hari umuntu ukubwira ngo agufashiki

  • Ni mureke iby’ Imana tubiyihe, hanyuma ni ibya Kayizari tubimuhe.Niko kuri isi bimeze.Uwo bizananira azareka gucuruza ahite ajya mu bindi nk’ubworozi n’ubuhinzi.Imirimo yo gukora irahari mu Rwanda.

  • Mujye muvugisha ukuri kwanyu Kacyiru ni umurenge urangwamo serivise nziza,iyo misoro ivugwa ishyirwaho n’abadepite mujye muba aribo mubaza.icyo dushimira abashinzwe imisoro kacyiru bo bahita badusobanurira impinduka kugirango tugendane nazo.gusa byo imisoro nimyinshi badepite,mudutabare.

  • buriya rero imisoro iteye ubwoba noneho hakwiyongeraho amashuri y’abana yo umuntu akaruca akarumira Leta yakarebye uko igenza abantu bayo si non sinzi ko umwana w’umuhinzi cyangwa w’abacuruzi bo hasi aziga.

Comments are closed.

en_USEnglish