Ubwongereza – Umugore w’intwari yakijije abana bato imbwa yashaka kubarya, aba ariwe ishanyaguza umuhogo kugeza imwishe. Petite Cassandra Smith, 49, yarwanye n’iyi mbwa y’inkazi igihe yasagariraga abana be babiri b’imyaka ine n’itatu ishaka kubarya. Mu guhangana nayo niwe yarumaguye mu maso n’umuhogo kugeza ashizemo umwuka, imbere yabo bana be, n’abandi batatu bari hafi barebaga aya mahano […]Irambuye
Kuva kuri uyu wa gatatu benshi mu bakinnyi b’ikipe ya Rayon Sport bahagaritse imyitozo kubera kutishyurwa imishahara yabo y’ukwezi kw’Ukuboza 2011 na Mutarama uyu mwaka. Kuri uyu wa kane, mu myitozo ikorwa mu gitondo ku kibuga cyo ku Kicukiro hagaragaye abakinnyi bane gusa b’iyi kipe, nabo bakaba ari abadasanzwe mu bakinnyi babanza mu kibuga. Iki […]Irambuye
Kigali, 9/2/2012 – Muri Hotel Chez Lando i Remera hatangijwe ku mugaragaro umushinga mushya wiswe “EJO HEZA” n’umushinga uzajya ufasha abaturage mu kwitezimbere mu bukungu no mubuzima binyuze mu kigega cy’abanyamerika cyo gutera inkunga ibihugu biri mu nzira y’amajyambere (USAID) Abaturage bo mu turere 8 nibo bazafashwa, ibintu byingenzi uyumushinga uzibandaho n’ukuzamura umusaruro w’ubuhinzi, kuzamura […]Irambuye
Utwambaro dushya tw’imbere tw’abagabo twa H&M, twaba aritwo twanyuma Beckham yarekanye umubiri we wose atwambaye. Ibi niwe wabyitangarije mu mpera z’icyumweru gishize, ko atazongera kwambara ubusa. Igitekerezo ngo akaba yarakigize bitewe n’uko abana be babyakiraga nabi. Yabwiye Telegraph ati: “ iyo abahungu banjye babonye ariya mafoto bagira bati ‘Ohh My God’ Cruz we (umuhungu we muto) […]Irambuye
Inama yaguye y’umuryango mpuzamahanga wo guteza imbere ubuhinzi (IFAD) izaba tariki 22 na 23 Gashyantare 2012, izahuriramo abantu bakomeye bazavuga ahanini ku ihindagurika ry’ikirere rigira ingaruka ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi. President Kagame n’umuherwe Bill Gates ni abatumirwa bazavuga ku ngaruka z’ihindagurika ry’ikirere, amapfa, kuzamuka kw’inyanja (increasing sea Level), n’ibindi bifite ingaruka ku buhinzi butunze […]Irambuye
Bamwe mu batuye Akarere ka Nyagatare barinubira igiciro cy’inyama kimaze kuzamuka, bikaba ngo byaratumye benshi bigomwa akanyama ku mafunguro yabo. Abatuye mu murenge wa Gatunda batangarije Newtimes dukesha iyi nkuru ko, ubu bibasaba kugurisha ibiro 15kg by’ibishyimbo kugira ngo babashe kwigondera ikiro kimwe cy’akaboga. Aime Rutikanga w’i Gatunda ati: “ Urebye ibyo guhaha inyama twabivuyeho, […]Irambuye
Mu gukumira uburwayi bwo mu mutwe Ministiri w’Ubuzima Agnes Binagwaho yatangaje ko Ministeri ayoboye ifite gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge nka kimwe mu bitera buriya burwayi. Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri ubwo yavugaga ko ibitaro byo mu mutwe bya Ndera aribyo bifite umubare munini w’abafite buriya burwayi bufitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge. […]Irambuye
7 Gashyantare 2012 – Muri Serena Hotel herekanywe ibyagezweho n’ikiciro cya kabiri cya gahunda ya Leta y’iterambere no kurwanya ubukene, EDPRS II (Economic Development and Poverty Reduction Strategy) Imbere ya President Paul Kagame n’abatumirwa binzego zitandukanye, Ministeri y’Imari n’igenamigambi n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare nibo bagomba kubyerekana. Ministre John Rwangombwa yagaragaje ko mu myaka itanu ishize (2005-2010) […]Irambuye
Kuva tariki ya 29 Nzeri umwaka ushize hatangajwe abatsindiye gukora mu karere ka Nyarugenge ku myanya itandukanye yari ikenewemo abakozi, kugeza ubu abatsinze ikizamini bagera kuri 94 mu barenga 4000 bari bakoze ikizamini, baracyari mu gihirahiro niba imyanya batsindiye bazayihabwa. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko bwatinze kubashyira mu myanya batsindiye kubera ko komisiyo y’abakozi […]Irambuye
Kuva muri Nzeri 2011, umukinnyi Sebanani Emmanuel bita Crespo yahagaritswe n’ubuyobozi bwa APR, kuva icyo gihe nta yindi kipe yakiniraga, muri Mutarama uyu mwaka yumvikanye na Mukura Victory Sport ko yayikinira. Ibi ariko byaje kudakunda kuko APR yavugaga ko akiri umukinnyi wayo n’ubwo yahagaritswe, mu gihe Crespo we yacuvaga ko nta masezerano yari agifitanye n’iriya […]Irambuye