Digiqole ad

Indaya muri Zambia zagurishije ku buntu kubera intsinzi ya Chopolopolo

Abakobwa n’abagore bicuruza mu duce dutandukanye mu mujyi wa Lusaka muri Zambia batanze ibicuruzwa byabo ku buntu ku bafana b’abaguzi, mu rwego rwo kunezerwa igikombe cya Africa ikipe yabo yatwaye.

Ibirori biherekejwe no kugura no kugurisha ngo bireze cyane muri Zambia
Ibirori biherekejwe no kugura no kugurisha ngo bireze cyane muri Zambia

Abaguzi ngo bari babyiteguye cyane kuko igihe Zambia yasezereraga Ghana, nabwo ngo ab’inkwakuzi batishyuye ibyo basanzwe bagura kuri aba bakobwa nyuma y’intsinzi muri ½ imbere y’igihangange Ghana.

Mu ijoro ryakeye bwo rero, imirongo minini y’abagabo ngo baje kubona iyi ‘bonus’ kubera intsinzi, yagaragaraga ahari indaya nyinshi henshi muri uyu mujyi.

Umwe mu bicuruza ngo yahaye ibicuruzwa bye abakiriya hafi 11 ku buntu.

Mu gihe bishimiraga intsinzi ya Zambia kuri Ghana, hari umuguzi wari waherewe ubuntu warinze gukubitwa n’abari bategereje ngo kuko yatinze kurangiza ngo n’abandi bahahe.

Uwitwa James niwe wahaye ubuhamya The Independent Post cyo muri Zambia dukesha iyi nkuru ko biyamye uyu musore watinze kugira ibyo agira ngo n’abandi nabo bagire uko bigenza.

Nyamara ariko uru rubyiruko rwari rwaje guhaha ku buntu mu ntsinzi ya Zambia kuri Ghana, ngo hari urwaba rwarahavanye icyorezo cya SIDA ngo kuko mbarwa ari abakoreshaga agakingirizo kuri iyi service yihuse bari baboneye ubuntu.

Mu ijoro ryo ku cyumweru, buri hantu hahurira abantu benshi hakaba hari hashyizwe za Condom nyinshi kugirango abari bubone iyo servisi y’ubuntu batahakura inda y’akabati.

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ndumiwe nukuri ariko koko uziko bishoboka ko isi igeze kundunduro yayo yewe kankizwe pe kuko ndabona bikomeye mana tabara isi nukuri

  • Ahaaa, Imana irahangana bavandimwe dushtse twakwihana kuko ibihe turimo n’ibyimperuka.

  • ahaaaaaaa! ni akumiro pe!

  • yeweeee! isi koko ihangaze nabi nawese baratanga imibiri yabo mubantu bose babonye? gusa IMANA izaboherereze ineza yayo bakire ubuhehesi

  • byaba byiza gukumira ibintu nkibi mugihugu cyacu,ingamba zifatwa kubana bazerera,zikanafatwa kubantu nkaba;guhera k,umudugudu kuzamuka.

  • Yebabaweeee! Isi igeze ahakomeye ibi ntibikabe iwacu mbega imbuku.

  • Ndabona birenze isodomu na gomora.erega uwashaka yakwiyegurira imana hakiri kare.

  • Iyi si igeze aharindimuka……..

  • Ayo mahano yabereye muri Zambia ni ayo kwamaganw,Leta ya Zambia yari ikwiye kugira icyo ikora.

  • Uwashaka yakwiyegurira imana hakiri kare kuko birakomeye pe!

  • ariko rero mbona abakobwa baho bakurikiza itegeko ry’Imana Kuko muri bible bavuga ngo mwahawe kubuntu namwe mutange k’ubuntu,ikibi nuko bari kugurisha.

  • ibi cyera bya bagaho ahubwo n’uko tangazamakuru ryariho ngo tubimenye tugahugira mu kwisomera Bible igitabo gitagatifu nyamara hari ibindi byari bikenewe gusomwa ubu ntuzi ukuntu bavuga iyo bumvise amahano ya genocide twivurugusemo ntitukigire beza sha natwe nti turi shyashya naba nabo hari harimo ubwumvikane ntacyo bitwaye nko kwica mugenzi wawe cg kumusambanya ku byiyumvo byawe wenyine TAKE CARE

  • @jdn,
    Imana ikubabarire kuko nawe ubwawe ntuzi uburemere bw,ibyo uvuze cyakora mujye mukinisha ibindi ijambo ry,Imana murireke.kuko no muri bible haranditswe ko nta cyaha kitababarirwa uretse gutuka Umwuka wera.ihane rero amazi atararenga inkombe naho abacuruza imibiri yabo ni imbaraga za Nyagasani wenyine zabakura muri ririya curaburindi barimo.

  • Ibi rwose biragayitse. Kubona abantu bishimira intsinzi bakora ibiteye isoni, bigaragaza ukunto aba benewacu bakiri inyuma mu kwihesha agaciro. Icyo nababwira ni kimwe: Imana yabahaye instinzi, nabo bayivunjamo umuvumo, kuko byanze bikunze ibyo bakoze ntawe bishimishije na gato muri Afurika. Imana ibababarire.

  • Ahaaaa !

  • None se ko umuntu atanga icyo afite! Abakobwa bo bagize amahirwe kuko badashobora kubura icyo bakiriza abashyitsi. Impano ziragwira!!!

  • URABONA UKUNTU ABO BA TYPE BATONZE UMURONGO RA WAGIRANGO BAGIYE GUHAHA AKABOGA MBEGA NTANUBWO BAZI KWIHISHIRA KWELI WASANGA BARIYA ABAREBYE NUMUPIRA ARI BAKE ZIRIYA NDAYA ZAKWIYE KUJYA ZIBAZA UWATSINZE BYIBURA NKA PENARITE 2,3,4 GUTYO WABISHOBORA MUKARANGIZANYA KUKO HARI NABABYUNGUKIRAMO BATAFANNYE MBEGA!!!!

  • ngo m Rwanda!!!!!!!!!!!uwakwereka ejo mu gitondo saa 5hoo nahuye n’izo mbuku kuri Tapis njyiye gutega imodoka ya Nyabugogo zambaye udukariso gusa yego mana tabara

  • Mbega imbuku!!!!! nizabiri koko!!!!!! ahubwose iyo zisabye cash zirayabona????? ziteye iseseme pe! wagirango nabakarasi baterura imizigo nabo badakaraba!!!

  • nibyo koko natwe twishimiye intsinzi ARIKO NTIBYARI BIKWIYE KUGERAHO GUSA BAJYE BIBUKA UDUKINGIRIZO

  • ibyo ni ibimenyetso byimperuka.ufite amatwi niyumve ibyo umuka abwira itorero. ntibitangaje rero kuko byahanuwe. ahubwo ufite ubwenge akize ubuzima bwe.

  • ubundi njya nibaza niba indaya zigira urukundo! kuryamana n’umuntu uwo ariwe wese utazi iyo ava niyo ajya? nuko nta mategeko mpanabyaha agenewe indaya nah’ubundi indaya habayeho itegeko riyihana bakayifunga nka burundu y’umwihariko zagabanuka kandi abantu benshi bakwakira agakiza! ariko ubanza biriya bintu binurira cyaneeee ubundi itegeko rihana violence kuki ritahana n’abigurisha??? basambanyi bene data mukomeze mubikore ariko mumenye ko akamanyu k’umutsima kakuryohera uyu munsi ejo kakakuniga, kandi nubwo mubikora muguwe neza mujye mumenya kom ejom bihinduka nyuma y’ibyo byose hazakurikiraho urubanza kandi muzasanga mwaracumujwe n’akamanyu k’umutsima gusaaaaa. Imana ibasange, nta cyaha Nyagasani atababarira nimumwambaze akiri bugufi acyicaye ku ntebe y’imbabazi, ikunda abanyabyaha ikanga icyaha kandi nk’uko byanditswe muri Mariko 3:22-30, Matayo 12:22-32 ko icyaha cyo gutuka umwuka wera ari cyo kidashobora kubabarirwa, nidusabe imbaraga zo kumenya guca bugufi imbere y’Imana niyo izatubabarira gukiranirwa kose

    • nshuti reka babikore kuko nawe wakiriye ako gakiza aribyo uvuyemo wihangane ubareke nabo wenda hari icyo bazageraho.

  • oya oya ibyobintu nagahumamunwa nawese umuntu kwirongoza akagera ubwo aha nuwo atazi ngo ni intsinzi ibyo bitera soni biragayitse bazige umuco

  • ndumva ari danger tu iyo bonus ntangaruka ndavuga HIV

  • zero torelence plz,what about 10z world?

  • aha ndumiwe birandenze isi yararangiye pe gusa bashiki bacu nizereko abenshi atariko bateye.

  • Biranyumije njye!

  • Kuba kure weee…ndeka nanjye iyo mpaba ngo nkwereke. Uzi ubukene mfite buno

  • UBUTAHA NITWEBWE BAZIHANGANE NABINAHA BATANGE BONUS PEEEE !!!!!!!!!!

  • dore ibi byose biberaho kutwereka ko bibiliya ari ijambo koko ry’IMANA ngo mu minsi yanyuma abantu bazaba bakora ibyisoni nke, batubaha IMANA. none rero turabe maso kuko YESU arihafi kugaruka gutwara abamwizera bakagendera mu ijambo rye. abandi bagategerezanya kurimbuka by’iteka ryose ubwoba bwinshi. ni ahawe nanjye kugirango twisuzume turebe ko duhagaze neza . ugire amahoro

  • njyewe,ndemerenywa nuvugako tudakwiye kubaseka,kuko kw’isi yose nitwe twakoze amabi,atarigeze akorwa ahandi kw’isi,kwica abantu Imana yaremye,kwica abaguhaye amata,tukica impinja,abakecuru n’abasaza,ibimuga n’ibindi bibi byose muzi twakoze,ubwose murumva kutangira ubuntu ari cyaha gikomeye?twese twakoze ibyaha ntitwashyikira ubwiza bw’Imana.dusabe Imana itabare isi yose

  • AHA OHO KUGIRANGO MURI ZAMBIA BASHIMIRE UWITEKA UBAHAYE IGIKOMBE BIKOREYE IBYABO POLICE YAHO ISHAKISHE ABO BIGURISHA IBAJYANE
    KWICUZA ARIKO BATIBAJYIWE NABAKIRIYA BABO

  • twamagane uwomuco wokwigurisha

Comments are closed.

en_USEnglish