Kanseri ziteye ubwoba kuzibona ku barwayi
Kanseri ni ikibazo gihangayikishije Isi n’ibihugu byacu by’umwihariko kubera ubwiyongere bwayo. Canseri zigira ubukana butandukanye kandi zishobora no gufata igice icyo aricyo cyose ku mubiri. Urubuga rwanyu rwabateguriye za Canser umuntu abona ku murwayi akabona koko ububi bw’iyi ndwara. Izi Cancer ziragaragara cyane mu bihugu bya Aziya y’amajyepfo.
Jose: umugabo cancer yambuye isura ye
Jose afite imyaka 51, akanakomoka muri Portugal. Abasha kurebesha ijisho rimwe, kugaburirwa ni ikibazo gikomeye. Iyi kanseri yafashe isura ye yose.
Huang Chuncai: kanseri y’isura ye ipima ibiro 20
Huang Chuncai arwaye indwara bita Neurofibromatosis, indwara karande mu miryango ariko idakunda kuboneka ituma ibyo bita nerves(nerfs mu gifaransa) bikura cyane kurenza urugero. Ni umushinwa w’imyaka 31.
Huang Ligian: Canser ye iri ku ijosi rye kandi ipima ibiro 15
Uyu munya Singapole w’imyaka 58, yatangiye kubona ibintu bibyimba ku mugongo we mu 1990 ariko arabikerensa, uko imyaka yagenda yicuma niko byiyongeraga kugeza aha.
Chen Zongtao: afite kanseri ku kuguru kwe
Chen Zongtao,29, atuye muri bimwe mu byaro by’Ubushinwa, ntiyagize amahirwe yo kwiyishyurira ubuvuzi bwashoboraga kumukorerwa ngo bamukize ibiro 70 bya cancer birenga ku kaguru ke k’iburyo. Nawe akaba arwaye ya ndwara ya neurofibromatosis.
Goa Anni: Afite ikibyimba ku munwa
Aka kana k’agakobwa gafite imyaka 8, nako ni ako mu Ubushinwa bw’uburasirazuba. Umubyeyi we yigeze kumujyana kwa muganga bamubwira ko ibyamukorerwa byatwara amafaranga menshi nawe ahitamo kumugarura mu rugo.
Lai Ti Dao: Canseri yamufashe mu maso
Uyu mwana wo muriVietnam arwaye Canser ifata uturemengingo bita ‘Schwann’ , byatangiriye ku rurimi ari akantu kabyimbye bigenda bikura, bikanamubuza kugira icyo atamira.
Uyu mwana we wagize amahirwe kuko mu 2008, abahanga mu kubaga byabatwaye amasaha 10 kugirango babage icyo kibyimba.
Photos: Internet
Corneille K.NTIHABOSE
UM– USEKE.COM
0 Comment
corneille we, ko ibi bintu wanditse noneho biteye ubwoba.
kanseri ni mbi kabisa
Bantu b’Imana, tujye tuyishima kd tuyigaragire, twibombarike, ducishe make.. Uko tubayeho kose tubana n’imigisha y’Uwiteka. Mujye mureba abo murusha ubugingo nk’abangaba mureke kurarikira ibyo mutagira nibyo bizadufasha bavandimwe! Imana niyo nkuru
Umubiri ubyara udahatse koko ndabyiboneye ni byiza gusabira no gusengera abantu bafite ibibazo nk’ibi kuko kanseri si ikintu.
yes
kabisa ni abo gusengerwa.njy binteye ubwoba pee.
Ibibazo nibyinshi kwisi ariko abantu bazi Imana bajye basengera abobantu.Konumva bavuga ko hari ibiribwabimwe bitera kanseri ibyobiribwa mwabidushyiriye kuri internet tukabimenya tukabyirinda.Hari nibindi biribwa bikingira kanseri cyane cyane IMBUTO ese byo mwabidushyiriye kurubuga tukamenya ibyo twa koresha tuyirinda.Murakoze
Imana idufashe!
birababaje cyane ese mwatubwira igitera cancer ?ese nigute twabyirinda?this a big problem to solve in our country even in this world.
murakoze cyanee se ibyo byose biterwa niki?ese nigute umuntu ya byirinda.
cancer ni indwara yze cyane ku isi ariko jye icyo nababwira nimureke tugerageze kubaha Imana byonyine tugendere mu bitunganye naho ubundi ibi byose ni ibimenyetso by’ibihe mujye mukunda kurya utuntu twitwa intagarasoryo abandi batwita inkarishya ni udutoryi duto turura ni preventif ya cancer
Mon Dieu mon Dieu je t’en supplie aie pitié de toute ces personnes.ça fait tellement peur.Oh eternel prend pitié d’eux.
nahita niyahura ubwo buzima ubundi bumaze iki?
usibye impuhwe za NYAGASANI ubundi imbaraga zumwana wumuntu ntacyo zakora. akabazo kamatsiiko iyo canseri yiisura iterwa niki? wayirinda ute? murakoze
iyi cancer ikomoka ku ndwara yitwa Neurofibromatosis ifite ibindi bintu 6 biyiranga harimo nikingiki,ikaba ihererekanywa mu miryango,gusa ibyo bintu 6 umuntu ntabigira byose,ushobora kugira 3 muri byo umwana wawe akazagira 5,gutyo gutyo,
icyitonderwa:kanseri zose zo mumaso ntizikomoka kuri neurofibromatosis.
komeza usome umuseke.com tuzagusobanurira mu buryo burambuye neurofibromatosis.
Comments are closed.