Microsoft igiye gusohora Windows 8 mu ndimi zirimo n’Ikinyarwanda

Uruganda rwa Microsoft  ruri kuvuga ku isohoka rya Windows 8. Ni ‘Operating System’ cyangwa ‘Système d’exploitation’ nshya ije ikurikira Windows 7 yari ku isoko. Iyi nshya ikazafasha mu gukoresha indimi 109, zirimo n’ikinyarwanda. Windows 7 yashoboraga gukoreshwa mu ndimi 95, kuri Windows 8 izasohoka ku matariki Microsoft itatangaje, hongeweho indimi zindi 16. Muri zo harimo; […]Irambuye

USA: Umukobwa w’imyaka 9 yahanishijwe kwiruka kugeza apfuye

Agakobwa k’imyaka 9 gusa  kitabye Imana nyuma y’uko gategetswe kwiruka kugeza gapfuye kazira kurya umuzingo wa chocolat. Mukase na nyirakuru nibo bari gushinjwa iki cyaha kuva kuri uyu wa kane nimugoroba muri Leta ya Alabama muri USA. Ni nyuma y’uko uriya mwana yitabye Imana kuwa mbere w’iki cyumweru dusoza. Uyu mwana witwa Hardin Savannah ngo yari […]Irambuye

Bana nimusome umugani w’Abana babi

Yohani na Yozefu bali bavuye kuvoma. Igihe bataragera imuhira, babona abana batazi bicaye haruguru yabo, barabasuhuza. Abo bana aho kubikiliza, bahagurukana udukoni bali bafite, bakanura amaso, batuka Yohani na Yozefu. Yohani, ati: ” Yozefu we, tura vuba wiruke, aba bana ni babi, bagiye kudukubita.” Babirukaho, tali tali. Bigeze aho,  Yohani aza gukebuka, abona abo bana […]Irambuye

Iyibutse " INDYOHESHABIRAYI"

INDYOHESHABIRAYI I INGURUBE IYOBOKWA N’ABASHUMBA BO MU NGEYO Rutihunza inzarwe y’isayo, Ingurube zahanitse imirizo, Rwa muturaga ku bijumba, Ni igikoroto cyo mu bikoko, 5 Igira ibikobokobo by’ubukombe, Ikizihirwa isanga ibishanga, Ikizimba aho inzarwe iganje Ikahavurunga ijabo rikahava, Ikahacundagura bitaravugwa, 10 Ikahavogereza ingurube nto, Ikahatengagura cyane Ngo iz’imicanda zihace, Ikahacogoza ihaconshoma, Ikahahindura amacamba, 15 Ikahavura kuba […]Irambuye

Urukiko rwa Paris rwaburiye irengero dossier yo kohereza Nsengiyumva mu

Nyuma yo kubura dossier yoherejwe n’u Rwanda kandi rwarayakiriye, urukiko rw’i Paris mu Ubufaransa ntabwo rwabashije kwiga ubusabe bwo kohereza mu Rwanda Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki, wahoze ari ministre w’umurimo muri guverinoma y’abatabazi mu 1994 mu Rwanda, kubera ibyaha bya Genocide ashinjwa. Umucamanza Edith Boizette yavuze ko kuburirwa irengero kwa dossier yo kohereza umunyabyaha bibaho gake, […]Irambuye

Amashusho y’indirimbo nshya ya Kamishi yafatiwe mu kibaya cy’umuceri

Umuhanzi Adolph Bagabo, uzwi ku izina rya Kamishi, kuri uyu wa kane nimugoroba yafashe amafoto y’indirimbo ye iherutse gusohoka yitwa “Ifirimbo ya nyuma”. Aya mashusho yafatiwe mu kibaya cya Rugeramigozi cyizwiho ubuhinzi bw’umuceri bugezweho. Iki kibaya kiri hagati y’imirenge ya Shyogwe na Nyamabuye mu karere ka Muhanga, ku muhanda wa kaburimbo ugana mu karere ka […]Irambuye

Imishinga ya Leta n’imishinga y’abigenga ihujwe byatanga umusaruro – Prof

Prof Shyaka Anastase ukuriye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere myiza kuri uyu wa kane yavuze ko imishinga ya Leta ifitiye abaturage akamaro iramutse ihujwe n’imishinga y’abigenga byatanga umusaruro mwinshi ku baturage. Yabitangaje mu nama yahuje ibigo bihuriye mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza (Rwanda Governance Board) nka Rwanda Governance Advisory Council (RGAC), abafatanya bikorwa mu iterambere (JADF) […]Irambuye

Amibe ishobora gutera ikibyimba ku mwijima

Amibe ni mikorobe abantu benshi bazi ko itera indwara bita inzoka, ariko iyi mikorobe ikaba ishobora no gutuma umwijima wawe uzaho ikibyimba (liver abscess). Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere indwara zikomoka kuri amibe zifata abaturage bagera ku 10%,kuba amibe ifata mu mwijima ubundi isanzwe ifata mu mara,ubundi yitwa mu buhanga(sciences) Entamoeba histolytica. Abafashwe nayo […]Irambuye

Obama yasabye imbabazi kubera itwikwa rya Korowani (Coran)

President Obama wa USA yasabye imbabazi abaturage ba Afghanistan zo kuba abasirikare ba Amerika bari muri kiriya gihugu baratwitse igitabo gitagatifu cya Coran. Mu ibaruwa Obama yandikiye president Hamid Karzai wa Afghanistan, yasobanuye ko ibyakozwe n’ingabo ze abyicuza cyane, kandi ko ari ikosa rikomeye. Imyigaragambyo yamagana kiriya gikorwa cyakozwe n’ingabo za Amerika mu ntangiriro z’iki […]Irambuye

en_USEnglish