Digiqole ad

Amibe ishobora gutera ikibyimba ku mwijima

Amibe ni mikorobe abantu benshi bazi ko itera indwara bita inzoka, ariko iyi mikorobe ikaba ishobora no gutuma umwijima wawe uzaho ikibyimba (liver abscess).

Kubabara muri iki gice cy'inda, ni kimwe mu bimenyetso by’ikibyimba cyafashe umwijima
Kubabara muri iki gice cy'inda, ni kimwe mu bimenyetso by’ikibyimba cyafashe umwijima

Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere indwara zikomoka kuri amibe zifata abaturage bagera ku 10%,kuba amibe ifata mu mwijima ubundi isanzwe ifata mu mara,ubundi yitwa mu buhanga(sciences) Entamoeba histolytica.

Abafashwe nayo bagaragaza ibimenyetso bikurikira:

  • kubabara munsi y’urubavu rw’iburyo,aho ubwo bubare bugenda bukagera ku rutugu
    • kubira ibyuya
    • umuriro
    • umwijima uba munini
    • kubabara hagati y’imbavu(intercostal space)
    • gucibwamo bigaragara kuri 1/3 cy’abarwayi
    • hari nababa barahuye nayo kubera ingendo
    • Iki ni ikibyimba kigaragara ku byuma bya ekogarafi,aho cyafashe umwijima
      Iki ni ikibyimba kigaragara ku byuma bya ekogarafi,aho cyafashe umwijima

      Uko iki kibyimba bakitaho ngo gikire:

      Imiti : Flagyl 250mg: ibinini 6 ku munsi mu gihe cy’iminsi 10, cyangwa koherezayo urushinge hagakururwa amashyira aba ari muri iki kibyimba mu gihe kiri kwitabwaho ngo gikire.

      Uyu mwana ari kuvomwa amashyira yiretse muri kiriya kibyimba gifata umwijima gishobora guterwa na Ambibe
      Uyu mwana ari kuvomwa amashyira yiretse muri kiriya kibyimba gifata umwijima gishobora guterwa na Ambibe

      Corneille K. Ntihabose
      UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • ariko umuyobozi w’umuseke.com muri aba mbere rwose,abanyamakuru banyu ni professional,bazi ibibabaje abanyarwanda

  • Ningombwa na none kwibutsa abanyarwanda ko iyo isuku ari rikeya si Amibes gusa nizindi nzoka ziraza.bisabwa ko umuntu afata imiti nibura gatatu mu mwaka kugira ngo adahura cyane ninzoka zo munda,kandi hibandwaho isuku mubyo turya,iyo tuvuye mubwiherero,iyo tuvuye gusuhuzanya muntoke,isuku aho dutekera,muma douche,toilette,kuko ibyo bititaweho ntabwo izo nzoka zakira.kandi gufata imiti neza uko muganga yayikwandikiye kandi mugihe uriho uyinkwa ukirinda kunkwa inzoga,itabi n ibindi biyobya bwenge.

  • Turabashimira kunama muduha .
    Ese mwambwira umuti ufite imbaranga kuri amibe nubwo bavuga ko udakira?

  • Ntabwo nabona abanyarwanda bakomeza guhohoterwa na Amibe kandi umuti uhari kandi udahenze na gato kuko Imana yivugiye ko natwe turi utumana duto kandi yaturemanye isoko y’ubuzima. Niba rero mukeneye umuti mmuwakire cyangwa muwureke ni akazi kanyu: Tegura igikombe cy’inkari zawe zishyushye za mu gitondo ukogotomere urenzeho amazi meza afutse. Ndakubwiye nyuma y’iminota itarenze itanu nta amibe iba ikirangwa mu mubir wawe kabone na kysts zayo byose biragenda wowe ugasigara uhanganye n’isuku yo kutazongera kuzandura ubundi!

    source de Google: Amaroli, ubundi wirebere

  • Kanakuze slt,uwo muti utanze nibyo ariko inkari iyo zitabanje gupimwa muri Laboratory akenshi zigutera nibirenze ibyo warurwaye.kandi nakwibutsa ko Urine cyangwa inkari ari kimwe muri acide dutunga mumubiri.byaba byiza ko mugera kwa muganga bakabafata ibizamini by umusaranibakamenya Amibiases>amibes ufite uko zingana. Kur ubu umuti uhangana nazo ni Flagyl kandi niyo comprimé iri fort mbonereho nsubize uwitwa Freddy ko umuti wa amibe wa mbere ni Flagyl kandi uyifata pdt 1sémaine,ubundi kubantu bakuze uwufata 3fois par an donc chaque 3 mois.où trimestre.
    Ahubwo reka dukomeze isuku mubyo dufungura
    dukaraba intoke tuvuye mubwiherero ndetse tuvuye hanze mukazi,kwitararika koza neza mubwiherero,kwoza ibyombo cyane,guteka indyo yawe igashya neza.rwose isuku iri mubintu bituma Inzoka zose zo munda zitaguhahaza ngo urembe.

    • Dr Eric urakoze, ariko nagira ngo nkubwire ko nyuma ya sciences hari ubundi buzima! Inkari nkubwira siziba zivuye ahandi ni muri wowe cyokoze arizundi bwo mwabanza mukajya kwipimisha da, inkari ni umuti uri direct kandi ntabwo ari acide nkuko ubivuze kuko pH yazo ni 7.2 urumva ko ari Alcaline. Wongeye kandi reaction chimique zibizigize zikora iyo zihuhe na Oxygen nibwo ujya kumva ukumva zanutse zifite impumuro ya Urée. Ntabwo umuntu yemerewe kunywa inkari nyuma y’iminota itanu agomba kuziminura zigishyushye kandi uburyohe bwazo buterwa nibyo uba wariye cyangwa wanyoye, uretse no kuba ari umuti mutagatifu ni ikimenyetso cyitwereka uko tuba twariye! Wariy neza ziraryoha warya nabi zikabiha, bitumarero ufata ingamaba zo kurya ibiryo byiza ukanywa byiza! Akazi keza ndumva ibisobanuro nguhaye bihagije, indi miti watanze irirya ni uburozi kuko igira side effect ugasanga umuntu yataye motricity, akazengerezwa, agata sight n’ibindi! Muve mubyo mwatekerewe n’abazungu musubire kw’isoko niho hari ubuzima. Title yawe ya PhD ntawe uyikwatse ariko ureke ubushakashatsi bujye imbere,Fragil ukazandikira umuntu ngo nagende agotomere koko! C’est pas serieux, nawe uwabikwandikira cg akakwandikira Quinine ngo ndebe ko uzimara!!!

  • ndashaka kubaza akabazo : amibe yaba ijya ikira. nagirango munsobanurire ngewe amibes zimereye nabi ku buryo nkeka ko zaba zarafegise (affecter)ku ubwonko. ngira ibibazo bitandukanye harimo nko kubabara mubitugu cyane. kunanuka cyane. ndetse no kumva ndi faible mu mitekerereze kandi ntibyahoze ariko bimeze. mungire inama. murakoze !!

    • Ijye ubanza urebe ugerageze ibitekerezo tuba twatanze, ubu wabanje gusoma mbere yo kubaza ibibazo biteye bitya? Ari Dr Eric yasubije, ari njyewe naguhaye alternative. Ubu ntushaka akamunani?

  • Umuntu w umugabo,amibes zirakira cyane,iyo ufashe imiti neza ugomba gukira.kimwe nugukora isuku rikwiye haba mubyo ufungura,kumubiri.gana muganga bagukorere ibizamini.

  • Kanakuze Bnjr,nibyiza kuri solution utanze,ariko iyo solution nubwo yaba ikiza nabwo ningombwa ko ipimwa kuko umubiri w umuntu ubwawo les microbes ubika uvana ahandi nangwa mubandi ugira ngo byo wapfa kubyisukira.uvuye gusambana nurangiza ngo mfate inkari nkwe,reka babanze bipimishe basanga ari ntakabazo sawa.ndaguha urugero kumushuti wanjye wabikoze artyo byaramugarutse kuburyo nawe byamuzahaje.gusa isuku ni ryiza kandi turyubakiyeho tukarikora neza namabwiriza yisuku ntampamvu twaterwa ninzoka zo munda.

  • Ndabashimira cyane ku nama muduha zo kuba twavurwa iyi nyagwa ya amibe.nkaba nifuza kubaza mushiki wacu Kanakuze kubijyanye nuriya muti wa urine(inkari) .ko harabantu yaba azi bahukoreshesheje bagakira,nibyiza gutabara abanyarwanda.ko iriya nyagwa nimbi cyane.Imana ibashoboze mukomeze muvumbure nibindi.yari pastor Uwimana Joseph.

Comments are closed.

en_USEnglish