Digiqole ad

Amashusho y’indirimbo nshya ya Kamishi yafatiwe mu kibaya cy’umuceri

Umuhanzi Adolph Bagabo, uzwi ku izina rya Kamishi, kuri uyu wa kane nimugoroba yafashe amafoto y’indirimbo ye iherutse gusohoka yitwa “Ifirimbo ya nyuma”.

Kamishi n'umukobwa uzagaragara mu mashusho y'indirimbo ye babagara umuceri
Kamishi n'umukobwa uzagaragara mu mashusho y'indirimbo ye babagara umuceri

Aya mashusho yafatiwe mu kibaya cya Rugeramigozi cyizwiho ubuhinzi bw’umuceri bugezweho. Iki kibaya kiri hagati y’imirenge ya Shyogwe na Nyamabuye mu karere ka Muhanga, ku muhanda wa kaburimbo ugana mu karere ka Ruhango na Huye

Mu gufata aya mashusho azatunganywa akavamo Video izasohoka mu ntangiriro za Werurwe, umuhanzi Kamishi yatangarije UM– USEKE.COM ko yahisemo gutunganyiriza amashusho y’indirimbo ye aha hantu kuko hajyanye n’uko yifuza uko igihangano cye cyazagaragara mu mashusho.

Aya mashusho y’indirimbo akaba yafashwe akazanatunganywa na Producter witwa Bernard Bagenzi, Manager wa Kamishi uzwi ku izina rya Patrick akaba nawe yari aho aya mashusho yafatirwaga.

Umuhanzi Kamishi akaba ari mu bahanzi makumyabiri bari guhatanira kuza mu icumi ba mbere bazahatanira igihembo cya Primus Guma Guma Super Star igice cya kabiri.

Kamishi nabo bazanye ubwo bari bageze muri Rugeramigozi
Kamishi nabo bazanye ubwo bari bageze muri Rugeramigozi
Yabanje kwishimana n'uru rubyiruko yahasanze
Yabanje kwishimana n'uru rubyiruko yahasanze
Mu mashusho azagaragara aceka akaziki na Radio mu ntoki
Mu mashusho azagaragara aceka akaziki na Radio mu ntoki
Akazi ko kubagara umuceri karatangiye
Akazi ko kubagara umuceri karatangiye
Uyu mukobwa niwe uzagaragara muri iyi ndirimbo
Uyu mukobwa niwe uzagaragara muri iyi ndirimbo
Barabazanya igihe umuceri wabo uzerera
Barabazanya igihe umuceri wabo uzerera
Ibyari ukubagara
Ibyari ukubagara
Nuko
Nuko
Ati: "nzakuririmbira nanakubyinire"
Ati: "nzakuririmbira nanakubyinire"
Uyu mwana w'umuhungu basanze arinda umuceri inyoni ashobora kuzagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo
Uyu mwana w'umuhungu basanze arinda umuceri inyoni ashobora kuzagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo
Ku bushake bwe nawe yinjijwe mu gufata amasusho
Ku bushake bwe nawe yinjijwe mu gufata amasusho
Nyuma yo kubagara umuceri muri Rugeramigozi
Nyuma yo kubagara umuceri muri Rugeramigozi
 Isayo ryari ryose
Isayo ryari ryose
 Yihinnye ku kagezi arakaraba nk'uhinguye
Yihinnye ku kagezi arakaraba nk'uhinguye
Abana bari bavuye ku ishuri kuri uyu wa kane nimugoroba bagize amahirwe yo kubona Kamishi bumvaga muri Rugeramigozi
Abana bari bavuye ku ishuri kuri uyu wa kane nimugoroba bagize amahirwe yo kubona Kamishi bumvaga muri Rugeramigozi
Aha ni ku kidendezi cyakorewe gufata amazi yo kuhira umuceri mu gishanga
Aha ni ku kidendezi cyakorewe gufata amazi yo kuhira umuceri mu gishanga
Kamishi yauze ko aha hantu hajyanye n'uburyo ashaka ko igihangano cye kizagaragara
Kamishi yauze ko aha hantu hajyanye n'uburyo ashaka ko igihangano cye kizagaragara

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Thank you Kamishi.I will invite you to featuring with me. I am with someone from your country Rwanda, who translates to me in English.We are together.

  • Thank you too Queen Rihanna for the invitation !
    hope to see you soon to my mother land !

    Jah bless you……………

  • yeah amazing stars would be good to featuring together !!!!! big up Kamichi and Rihanna

  • Kamishi uzi ko ari gaheza uzi ko yari amaze gushyukwa neza neza!!! ibyari ukubagara umuceri byari bigiye kuba ‘mperaho wa mwana we’ aka ya mpyisi.

    • Ariko se ubwo nkawe ubonye ute ko yaramaze gushyukwa! Mugira amatiku gusa!

  • ahahhha, uri ya muntu wiyise RIHANNA arancekeje kabisa ahahahah, yewe cyangwa RIHANNA uzi ngo numuntu usanzwe. hehheeh bamwe barasaze

Comments are closed.

en_USEnglish