Amashusho y’indirimbo nshya ya Kamishi yafatiwe mu kibaya cy’umuceri
Umuhanzi Adolph Bagabo, uzwi ku izina rya Kamishi, kuri uyu wa kane nimugoroba yafashe amafoto y’indirimbo ye iherutse gusohoka yitwa “Ifirimbo ya nyuma”.
Aya mashusho yafatiwe mu kibaya cya Rugeramigozi cyizwiho ubuhinzi bw’umuceri bugezweho. Iki kibaya kiri hagati y’imirenge ya Shyogwe na Nyamabuye mu karere ka Muhanga, ku muhanda wa kaburimbo ugana mu karere ka Ruhango na Huye
Mu gufata aya mashusho azatunganywa akavamo Video izasohoka mu ntangiriro za Werurwe, umuhanzi Kamishi yatangarije UM– USEKE.COM ko yahisemo gutunganyiriza amashusho y’indirimbo ye aha hantu kuko hajyanye n’uko yifuza uko igihangano cye cyazagaragara mu mashusho.
Aya mashusho y’indirimbo akaba yafashwe akazanatunganywa na Producter witwa Bernard Bagenzi, Manager wa Kamishi uzwi ku izina rya Patrick akaba nawe yari aho aya mashusho yafatirwaga.
Umuhanzi Kamishi akaba ari mu bahanzi makumyabiri bari guhatanira kuza mu icumi ba mbere bazahatanira igihembo cya Primus Guma Guma Super Star igice cya kabiri.
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
Thank you Kamishi.I will invite you to featuring with me. I am with someone from your country Rwanda, who translates to me in English.We are together.
Thank you too Queen Rihanna for the invitation !
hope to see you soon to my mother land !
Jah bless you……………
yeah amazing stars would be good to featuring together !!!!! big up Kamichi and Rihanna
Kamishi uzi ko ari gaheza uzi ko yari amaze gushyukwa neza neza!!! ibyari ukubagara umuceri byari bigiye kuba ‘mperaho wa mwana we’ aka ya mpyisi.
Ariko se ubwo nkawe ubonye ute ko yaramaze gushyukwa! Mugira amatiku gusa!
ahahhha, uri ya muntu wiyise RIHANNA arancekeje kabisa ahahahah, yewe cyangwa RIHANNA uzi ngo numuntu usanzwe. hehheeh bamwe barasaze
Comments are closed.