Ku wa gatanu tariki 24 Gashyantare, muri Orion Club i Muhanga, habereye concert yiswe “Take it off” muri iyi concert ariko, umuhanzi Nizzo akaba yarahavanye imvune nyuma y’uko abafana bamuteruye bakamutera hejuru mu kujya hasi agatsikira. Muri iyi Concert yari yitabiriwe n’abantu benshi cyane kandi ahantu atari hagari, abafana ba Urban Boys barishimye kugeza ubwo […]Irambuye
Byemejwe na Leta ya Africa y’epfo ko Nelson Mandela yavanywe mu bitaro kuri iki cyumweru nyuma yaho yari yajyanywe mu bitaro kubera ikibazo cyo mu nda. Uyu mukambwe ufatwa nk’intwari ya Africa, kwa muganga ngo basanze nta kibazo gikomeye yari afite nkuko byemejwe n’ibiro bya Jacob Zuma President wa Africa y’epfo. Mandela, 93, yakorewe ikizami […]Irambuye
Kuva hatorwa abayobozi bashya mu idini ya Isilamu,ku rwego rw’umusigiti, Akarere n’Intara, bamwe mu bayobozi bakuru b’umuryango wa Islam ku rwego rw’igihugu baravuga ko batumvikana na Mufti w’u Rwanda, Sheikh GAHUTU Abdul Karim ngo kuko asigaye akorana inama n’abayobozi batowe mu ntara, atabimenyesheje komite nshingwabikorwa bafatanije kuyobora kandi ngo binyuranye n’amategeko. Abatangaza biriya bavuga ko […]Irambuye
Ku kibuga cya Hawthorns cy’ikipe ya West Bromwich kuri uyu wa gatandatu ubwo yari imaze gutsinda Sunderland muri shampionat y’Ubwongereza, Odemwingie rutahizamu wa West Bromwich na Nigeria wari umeze gutsinda ibitego 2 yahise aboneraho kuvuga ko yiteguye no gutsinda Amavubi i Kigali. Mu mezi atatu Westbrom yari imaze itabonera intsinzi kuri Hawthorns, amaze kuyitsindira 2 muri […]Irambuye
Mu myitozo isa nk’isoza icyumweru bayimazemo, kuri uyu wa gatandatu ikipe y’Igihugu Amavubi yagabanyijwemo ibice bibiro mu rwego rwo kureba uko abakinnyi bahagaze mbere yo gukina na Nigeria kuri uyu wa gatatu. Ikipe A yari iyobowe na Karekezi Olivier n’abandi basore nka Ndoli na IranziJean Claude, Haruna Niyonzima, Kagere Medie na Daddy Birori n’abandi yabashije […]Irambuye
Mu nkumi n’abasore 24 bifuzaga kuba Miss na Mr ba Kaminuza yigisha iby’ubukerarugendo n’amahoteli abagera ku 8 bavanywe mi irushanwa kuko batujuje ibisabwa nkuko byemejwe n’abategura iki gikorwa, kuri uyu wa gatanu. Miss RTUC azatorwa ku nshuro ya kabiri tariki 9 Werurwe muri Sport View Hotel nkuko byemezwa na Kabera Callixte umuyobozi wa Kaminuza ya […]Irambuye
Nyuma y’umukino uzaba kuwa gatatu tariki 29 Gashyantare, wo gushaka tiket yo ku kujya mu gikombe cya Africa cya 2013 hagati y’u Rwanda na Nigeria, imikino yo kwishyura (Phase Retour) ya shampionat izahitaisubukurwa. Usibye ikipe ya APR izaba itegura umukino wo kwishyura na Tusker muri Orange CAF Champions Ligue ndetse na Kiyovu izaba itegura kujya […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, Urukiko rw’ikirenga rwahamije Déogratias Mushayidi bimwe mu byaha aregwa maze rumukatira igifungo cya burundu. Mushayidi yashinjwaga kuvutsa igihugu umudendezo, gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukorana n’umutwe w’iterabwoba, gupfobya jenoside, kubiba amacakubili no gukoresha inyandiko mpimbano icyi cya nyuma cyo akaba yarakemeye. Muri uru rubanza rw’ubujurire bwa Mushayidi, habanje gusuzumwa […]Irambuye
Mu nyandiko zacu twagiye tubagezaho zimwe mu ndwara ziteye kwibaza, impamvu nyamukuru ni uko tumenya ko bibaho hato bitazaba byabindi ngo ni amarozi. Izi ni zimwe mu ndwara zibasira uruhu zishobora no gutuma ruhinduka ubururu. Ibi bikaba biterwa no kurya ibintu bibamo ikinyabutabire cyitwa “argent”. Mu 2008 Paul karason,40, uruhu rwe yabonye rutangiye guhinduka ubururu […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu nibwo inshuti n’abavandimwe basezeye kuri nyakwigendera Hon SHEMEKOKERA Tharcisse iwe ku Kimironko no mu nteko Ishinga amategeko yari amazemo hafi imyaka ine. Nyuma yo kumusezeraho mu Nteko igitambo cya Misa kirabera kiliziya gatolika ya Regina Pacis i Remera nyuma umubiri we ujyanwe kuruhukira mu irimbi rya Rusororo. SHEMAKOKERA Tharcisse yavutse muri […]Irambuye