Digiqole ad

USA: Umukobwa w’imyaka 9 yahanishijwe kwiruka kugeza apfuye

Agakobwa k’imyaka 9 gusa  kitabye Imana nyuma y’uko gategetswe kwiruka kugeza gapfuye kazira kurya umuzingo wa chocolat.

Mukase na nyirakuru nibo bari gushinjwa iki cyaha kuva kuri uyu wa kane nimugoroba muri Leta ya Alabama muri USA. Ni nyuma y’uko uriya mwana yitabye Imana kuwa mbere w’iki cyumweru dusoza.

Savannah Hardin wazize igihano cya mukase na nyirakuru/Photo Internet
Savannah Hardin wazize igihano cya mukase na nyirakuru/Photo Internet

Uyu mwana witwa Hardin Savannah ngo yari asanzwe afite ikibazo cy’uruhago rwe, nyamara ategekwa n’aba babyeyi kuzunguruka inzu yiruka kugeza bamuhagaritse, ibi yabikoze mu gihe cy’amasaha atatu.

Uyu mwana ananiwe yituye hasi, maze mukase, Jessica Hardin, aratabaza, umwana ajyanwa kwa muganga afite ikibazo cyo gushiramwo amazi, ariko yitaba Imana kwa muganga bakigerageza gusanasana.

Igitangaje, ni uko uyu mukase wa nyakwigendera ari gukurikiranwa n’inkiko kuva kuri uyu wa kane, mu gihe kuwa gatatu yari yibarutse umwana w’umuhungu. Ariko mbere yo kwibaruka akaba yari yabanje guhemuka nkuko abishinjwa.

Ise wa Savannah nyakwigendera, akorera hanze ya Amerika, yahise atebuka yumvise iby’agakobwa ke, yaje kuhagera amasaha make nyuma y’uko kitaba Imana.

Police y’aho batuye, ivuga ko nyirakuru w’uriya mwana, Joyce Hardin Garrard, 46, ariwe watanze kiriya gihano cya kinyamaswa ku mwuzukuru we, kandi azi neza ko umwana yari asanganywe uburwayi bw’uruhago, kugeza aho amazi amukamamo ntarokoke.

Muganga w’ibitaro bya Gadsden, Alabama,  niwe wemeje ko uriya mwana yazize igihano kimurenze yahawe.

Nyirakuru na mukase uherutse kubyara, ubu bari mu maboko ya Police ya Alabama
Nyirakuru na mukase uherutse kubyara, ubu bari mu maboko ya Police ya Alabama

Source: thesun.co.uk

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Muri inyamaswa gusa ntakindi navuga! Savannah RIP kdi na Papa wawe yihangane kuko abandi ntacyo bibabwiye (gd mère n’uwo mugore wumugome)

  • ese uyu Nyirakuru abyara se cg abyara Nyina?ndatangaye koko,Imana igahe iruhuko ridashira!!

  • iyo bakampa nkakirerera, kari kuzakura, ababishobora bajye batoroka biyizire mu Rwanda tubirerere

  • Ni byiza noneho ko basigaye bica n’abana babo. Bajye baha abana b’ibindi bihugu amahoro maze nababwira iki bajye barimbagura ababo.

  • Birababaje, ariko bihe isomo ababyeyi, umwana ni umuntu muto ufite ubwenge ariko utabasha kwifatira ibyemezo;akenshi kubera gutinya no kubaha:mbere yo guhana umwana banza urebe neza kure wige kugihano uramuha ndetse urebe niba kirana mukosora kitaramwica cyangwa ngo kimuhindure ikimuga.

  • Narinziko abanyafurika aritwe tudashyira mugaciro none n’amanyamerika byabagezeho .
    Imana imuhe iruko ridashira

  • birababaje kandi cyane ubwo se abo babantu baribaza iki ? bazi Imana se? bihane bitaribyo bararimbutse

  • Icyakora biteye agahinda, njye ntacyo nabona navuga.Ahasigaye NYAGASANI afashe ise amuhe gukomera, ababyeyi bamwe bajya baba inyamaswa pe.

  • abo gore bose babakanire urubakwiye kuko ni abagome pe gusa uwo mugabo amenye ko ntamugore afite pe kuko nuwo yabyaye ntago amurera uko bikwiye uwo bari kuzajya bakina aramwiyiciye gusa babakatire imyaka 2030 byaba byiza kuko icyo ni icyaha bagambiriye murakoze

  • Dore uko bikanura inyamanswa gusa!

  • Ariko mbega abagizi banabi. ubose uriya mubyeyi gito yari amaze kwibagirwa ibise yaraho mbere yo gutanga kiriya gihano. uwakimuha nawe maze nkareba uko bimugendekera ari nabwo akimara kubyara, ni uko nyi kugenza uko umwanzi yakoze atari byiza. Hardin Savannah Imana imuhe iruhuko ridashira.

  • ni ubwenge buke mu guhana umwana kuko iyo umwana umuganirije ku ikosa yakoze ntarisubira cyane iyo umweretse ububi cg ingaruka mbi mu buzima bwe bwa buri munsi. babyeyi guhana umwana si ukumuhungabanya, si ukumumugaza si no kumwambura ubuzima

  • Aya mafoto y’aba bagore ni amwe kabisa mwitegereze murebe????

  • iyi nkuru rwose ndabona tutari kuyumva kimwe!!! Umugore ni inyamanswa butwi, kariya kana kagakobwa ntabwo ariwe wari warakabyaye kandi nawe yari hafi kubyara na none se wumukobwa wenyewe nawe ntiyari ahari. ubwo rero njyewe ndumva ko mukase wa Savannah RIP na nyirakuru wiwe ari inyamanswa kuko bagambiriye kwikiza Savannah. kandi nta cyaha yakoze, uroye wenda ngo izo chocolat yazibye mu rugo rwahandi

  • IBIRURA GUSA BABYEYI GITO

  • abo bagizi ba nabi bazahanwe kuko ni abagome

Comments are closed.

en_USEnglish