U Rwanda rufite Pariki za Nyungwe, Akagera, n’iy’ibirunga ariko sibyo byiza nyaburanga by’u Rwanda gusa, ibi bizasurwa n’abanyamahanga kimwe natwe ariko hari umwihariko wacu n’amateka yacu dukwiye gusura, tukamenya kandi tugasigasira. Muri ibyo harimo ibiranga umuco wacu byasizwe n’abakurambere bacu. Waba ubyemera cyangwa utabyemera ni ibyacu Abanyarwanda, nko mu Ruhango k’Umugina w’ Imvuzo, ku ntango […]Irambuye
Addis Ababa – Mme Jeannette Kagame muri iki gitondo amaze kugeza ijambo ku nama ya 18 y’ihuriro ry’abagore b’abakuru b’ibihugu rigamije kurwanya SIDA. Yavuze ko hakenewe kongerwa imbagara mu kurwanya ubwandu bushya bwa SIDA cyane cyane mu bana b’abakobwa kuko ubuzima bwabo bugena uko ibisekuru biri imbere bizabaho. Iyi nama yarimo abagore b’abayobozi b’ibihugu bya; […]Irambuye
Mbogo Ngabo Minisitiri wari Minisitiri w’imari n’ingego y’imari muri Tchad yirukanywe mu cyumweru gishize na Perezida wa Tchad amuziza ko yanze gutanga amafaranga ngo Moussa Faki yiyamamaze ku mwanya ejo yatorewe mu muryango w’ubumwe bwa Africa. Ikinyamakuru Malaika kiravuga ko amakuru yizewe gifite ari uko Perezida Idriss Deby Itno yahamagaye Minisitiri Mbogo Ngabo akamusaba guha […]Irambuye
Ngo afite indwara yitwa ”Malignant narcissism’ (kwikunda kubi kandi gukabije). Abahanga mu ndwara zo mu mutwe n’imitekerereze ya muntu ngo basanga Perezida Donald Trump agaragaza ibimenyetso bifatika ko arwaye mu mutwe. Abaganga banyuranye muri izi ndwara ubu baragenda batangaza ibyo babonye kuri Perezida Trump mu rwego rwo kuburira rubanda nk’uko bivugwa na NewYorkTimes. Mu gihe […]Irambuye
*Yatangaje ko TransformAfrica ya 2017 izaba muri Gicurasi I Addis Ababa muri iki gitondo Perezida Paul Kagame amaze gutangiza inama y’abayobozi b’umushinga wa Smart Africa ugamije iterambere ry’ikoranabuhanga mu guhindura imibereho y’Abanyafrica. Iyi nama iri kuba iruhande rw’inama y’Umuryango w’ubumwe bwa Africa isoza imirimo yayo none. Smart Africa ni igitekerezo cyakomotse mu nama ngari ya […]Irambuye
Nyamagabe – Umuturage witwa Nzabarwaniki Aloys yapfuye azize gukubitwa bikomeye n’abaturage mu kagari ka Gasarenda mu murenge wa Tare, ni nyuma y’uko ku cyumweru gishize yari afatiwe mu murima w’ibigori akekwaho ubujura. Police y’u Rwanda ikunze gushishikariza abaturage kwirinda kwihanira. Gusa hari aho bikigaragara hamwe na hamwe mu gihugu. Felisiyani Bazarihorana uri mu bajyanye Nzabarwaniki […]Irambuye
Nakomeje kwicara aho nkomeza akazi ari nako ntera akajisho hepfo gato ngo ndebe ko Dovine ava iwabo ariko ndaheba. Byageze nka saa kumi n’imwe nicaye namanjiriwe mbona SMS muri telephone ntari nasomye! Ngira ngo ni zazindi zivuga ngo ama unites yoherejwe neza kuri.., nkiyifungura nihutira kuyisiba, bambajije ngo “are you sure” nibuka ko ako kajambo […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere abahagarariye idini ya Islam bazanye inkunga ingana na miliyoni 26 y’u Rwanda yo gufasha bamwe mu baturage ba Gicumbi batishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza, iyi nkunga yoherejwe n’umusaza wo muri Arabia Saoudite. Sheikh Swaleh Nshimiyimana Mufti wungirije wa Islam mu Rwanda yavuze ko iyi nkunga iri mu rwego rwo gufasha mu mibereho […]Irambuye
* Kigomba kuvugurura no gutegura amakarita y’imiterere y’ubutaka * Kizagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba ku mikoreshereze y’ubutaka * Nta mudepite wanze uyu mushinga w’iki kigo nta n’uwifashe mu gutora Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yatoye itegeko rikuraho ikigo gishinzwe umutungo kamere mu Rwanda (RNRA) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere […]Irambuye
Iburasirazuba – Mu mujyi wa Kayonza baravuga ko bakomerewe no kubura amazi kubera ngo imiyoboro idahagije mu gihe abatuye uyu mujyi bari kwiyongera bityo bamwe amazi ntabagereho. Ubuyobozi buvuga ko iki kibazo kiri mu byihutirwa. Abatuye umujyi wa Kayonza mu karere ka Kayonza bagenda biyongera bigaragara. Hari abatuye ahitwa Kabungo ubona ko ari ho umujyi […]Irambuye