Digiqole ad

SmartAfrica twatangiye turi ibihugu 7 none tumaze kuba 17 – Paul Kagame

 SmartAfrica twatangiye turi ibihugu 7 none tumaze kuba 17 – Paul Kagame

*Yatangaje ko TransformAfrica ya 2017 izaba muri Gicurasi

I Addis Ababa muri iki gitondo Perezida Paul Kagame amaze gutangiza inama y’abayobozi b’umushinga wa Smart Africa ugamije iterambere ry’ikoranabuhanga mu guhindura imibereho y’Abanyafrica. Iyi nama iri kuba iruhande rw’inama y’Umuryango w’ubumwe bwa Africa isoza imirimo yayo none.

Inama kuri Smart Africa i Addis Ababa
Inama kuri Smart Africa i Addis Ababa

Smart Africa ni igitekerezo cyakomotse mu nama ngari ya Transform Africa yabereye i Kigali mu Ukwakira 2013. Intego eshanu za Smart Africa ni; gushyira ICT imbere mu guhindura imibereho n’ubukungu, kongera ubushobozi bw’abantu ku kugera kuri ICT cyane cyane umurongo mugari (broadband), kongera umusaruro, kubazwa inshingano no gufungukira abakugana biciye muri ICT hamwe no guteza imbere inzego z’abikorera muri ICT kugira ngo zitere imbere.

Inama y’ubuyobozi ya Smart Africa iyobowe na Perezida Paul Kagame, irimo ba Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Ali Bongo Ondimba, Salva Kiir Mayardit, Uhuru Kenyata, Macky Sall, Boubacar Keita wa Mali, Idriss Deby wa Tchad, Jose Eduardo Dos Santos wa Angola, Roche marc Christian Kabore wa Burkina Faso,  Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire,  Faure Gnassingbe wa Togo, Mme Dr Elham Ibrahim Komiseri muri AU wari ushinzwe ibikorwaremezo n’ingufu hamwe na Houlin Zhao umunyamabanga mukuru w’umuryango wa International Telecommunication Union,ITU.

Muri iyi nama y’ubuyobozi ya Smart Africa iri kuba Perezida Kagame uyiyobora, yavuze ko ahaye ikaze abanyamuryango bashya b’uyu mushinga, kandi ko uyu munshi bizihiza umwaka wa mbere ubunyamabanga bwa Smart Africa bugiyeho kuko bwashyizweho umwaka ushize i Addis Ababa.

Ati “Kwishyirahamwe kwacu kwatangiye ari ibihugu birindwi none ubu tumaze kuba ibihugu 17 bisobanuye isoko ry’abantu miliyoni 360, uku kwaguka kuraha imbaraga ICT mu guhindura no guteza imbere abaturage bacu.”

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bari muri iyi nama kuri Smart Africa
Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bari muri iyi nama kuri Smart Africa

Akomeza avuga ko isi ubu iri kwihuta mu mpinduramatwara ya kane y’inganda, ko Africa nayo ikeneye kwihuta igashyikira abandi cyane mu kugira umurongo mugari mu ikoranabuhanga.

Ati “Kugira ngo tubashe kugira ‘Smart’ ingo, ibiro, amashuri n’imijyi bya Africa  tugomba kuba tugendana n’ikoranabuhanga rya nyuma rigezweho. Iryo koranabuhanga ririmo; robotics, drones, kubika amakuru yacu,  kubika amakuru yacu mu buryo bwa block chain, artificial intelligence, 3D printing n’ibindi…”

Perezida Kagame yaboneyeho gutangaza ko ahaye ikaze abari muri iyi nama mu nama ya Transform Africa ya 2017 izabera i Kigali hagati ya tariki 10 na 12 Gicurasi 2017.

Houlin Zhao umunyamabanga mukuru w’umuryango wa International Telecommunication Union,ITU
Houlin Zhao umunyamabanga mukuru w’umuryango wa International Telecommunication Union,ITU
Ali Bongo Ondimba wa Gabon muri iyi nama
Ali Bongo Ondimba wa Gabon muri iyi nama
Dr Elham Ibrahim Komiseri muri AU wari ushinzwe ibikorwaremezo n’ingufu
Dr Elham Ibrahim Komiseri muri AU wari ushinzwe ibikorwaremezo n’ingufu
Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga Philibert Nsengimana yari muri iyi nama ku ruhande rw'u Rwanda
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Philibert Nsengimana yari muri iyi nama ku ruhande rw’u Rwanda
Perezida Kagame yahaye ikaze aba bayobozi mu nama ya Transform Africa i Kigali muri Gicurasi
Perezida Kagame yahaye ikaze aba bayobozi mu nama ya Transform Africa i Kigali muri Gicurasi

Photos/Urugwiro Village

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Kubika amakuru kandi yifuzwa, hakoreshejwe ikoranabuhanga , ariko no kuyabyaza umusaruro, nsinshidikanya ko bishobora kuzamura buri muturage ubarizwa mu isoko ry’abantu miliyoni 360. Niba warigeze wiga iryo soko nibura mu gihugu ukomokamo , ukamenya amatsiko y’inkuru abaturage bawe bifuza , ubwo uzaba umukire nka Bill Gates uretse ko aherutse kwivugira ko niba Afurika ishaka guhashya ubukene yakunamuka ikava muri za mudasobwa igatangira korora inkoko!

    Paul Kagame yaba yarasomye iyi nkuru?
    Ntarugera Francois

Comments are closed.

en_USEnglish