Digiqole ad

Trump arwaye mu mutwe, byemejwe n’abahanga muri izi ndwara

 Trump arwaye mu mutwe, byemejwe n’abahanga muri izi ndwara

Ngo afite indwara yitwa ”Malignant narcissism’ (kwikunda kubi kandi gukabije). Abahanga mu ndwara zo mu mutwe n’imitekerereze ya muntu ngo basanga Perezida Donald Trump agaragaza ibimenyetso bifatika ko arwaye mu mutwe.

Abahanga mu mitekerereze n'ubuzima bwo mu mutwe bari kwemeza ko arwaye mu mutwe
Abahanga mu mitekerereze n’ubuzima bwo mu mutwe bari kwemeza ko arwaye mu mutwe

Abaganga banyuranye muri izi ndwara ubu baragenda batangaza ibyo babonye kuri Perezida Trump mu rwego rwo kuburira rubanda nk’uko bivugwa na NewYorkTimes.

Mu gihe cyo kwiyamamaza Hillary Clinton  yavuze ko imyifatire (Temperament) ya Trump itamwemerera kuba Perezida, muri iyi minsi micye ishize ari Perezida hari abatangiye kubyemeza nabo.

Igihe Clinton abivuga benshi ngo babonaga ko ari uko ari mukeba we, ariko abahanga mu mitekerereze n’ubuzima bwo mu mutwe (psychologists) ubu nabo baravuga ko bakemanga cyane imitekerereze ya Trump.

Kugeza mu minshi ishize, ntabwo byari byemewe muri Amerika ko abahanga bagenzura ubuzima bw’umuntu uzwi (public figure) bagatangaza mu binyamakuru ibyo babonye. Iri tegeko ariko ryarahinduwe none abahanga mu mitekerereze bari kuvuga ibyo babonye kuri Donald Trump.

Umuhanga John D. Gartner nyuma yo kwitegereza no gukora igenzura rye, vuba aha yagize ati “Trump ateye impungenge kuko arwaye cyane mu mutwe, kandi imyifatire ye ntiyatuma aba Perezida.”

Avuga ko yabonye Trump afite ibimenyetso bya “malignant narcissism”; ni uruvange rw’uburwayi bwo kwikunda cyane, kwanga abandi bikabije, ubushotoranyi no kurwana nk’uko byanditse mu nkoranyamagambo ya Campbells Psychiatric.

Undi muganga witwa  Dr. Julie Futrell yabwiye NewYorkTimes ati “Abagore miliyoni eshatu bari kumwamagana? Ibyo ntacyo byamubwira. Abajyanama bamubwiye ko politiki runaka idashoboka? Ntabwo yabyitaho.”

Mu Ukuboza umwaka ushize, abahanga batatu mu buzima bwo mu mutwe bandikiye Perezida Obama bamubwira impungenge zabo ku burwayi bwo mu mutwe babonye Donald Trump n’impungenge bafite naba Perezida.

Mu ibaruwa yabo bagize bati “ Twamubonanye ibimenyetso bifatika by’uburwayi bwo mu mutwe birimo kwikuza cyane, kumva atanyeganyezwa, umujinya ukabije ku bitekerezo binyuranye n’ibye, n’ubushobozi bucye bwo gutandukanya ukuri (real) n’ibitari ukuri– ibi bituma tubona nta bushobozi afite bwo kuyobora igihugu.”

Byanditswe n’inzobere eshatu z’abaganga banigisha mu ishami ry’ubuvuzi rya Kaminuza ya Harvard no muri Kaminuza ya California.

Abandi baganga banyuranye muri Amerika nabo bakomeje kugenda bagaragaza ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe babonanye Perezida Trump guhera ku munsi wo kurahirira kuyobora Amerika, uburyo yifata imbere y’umugore we n’ibindi byemezo yafashe nyuma yo kurahira.

Mu gisa no guhangana n’igitutu cy’abanenga ibyemezo amaze iminsi afata, Perezida Trump ukoresha cyane Twitter, yaraye atangaje ko itangazamakuru aribona nk’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Uyu munsi kandi kuri Twitter Donald Trump yifashe ku gahanga acyocyorana n’abari kumuryanya barimo n’abari abayobozi.

 

UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Biriya bavuga n’ ugusebanya niba udashyigikiye ibyemezo bya perezida ntukamwite umurwayi wo mu mutwe kiriya kinyamakuru (new york times) gikunda kumusebya.

    • SI UKO BIYEMEJE KU MUHARABIKA GUSA NTAKINDI KUGIRANGO BAMUTESHE AGACIRO.

    • Muri Psychology Jye nize ko “Abantu twese” turi abasazi; ahubwo ngo bamwe bafite duke, abandi ibiringaniye, abandi byinshi.
      Ngayo nguko!

      • wabyigishijwe nande ? si wowe , si uwakwigishije, si trump mwese muri kimwe

        • Urugero;
          “Soyons clair : il n’existe aucun individu psychologiquement sain et équilibré sur terre.ˮ
          /Michel Foucault, Howard Becker, South Park

        • mumbarize ahao yabyigiye ubwo koko si isomo ahimbiyeho? iyo matierre yayize wenyine muyihe faculte cyangwa option? hahaha

  • Niba Trump arwaye mu mutwe ba Clinton bo ni amadayimoni. Ntimugakunde ibishyushya imitwe n’ibituyobya. Ba Clinton bakora lobbying yo gusenya Trump ariko barata igihe kuko batsinzwe, nibareke kwanduranya.

  • Trump ni umuntu w’umugabo. Ntaho ahuriye nariya madayimoni ya ba Clinton agaraguza agati abanyafurika. Naba na Trump avugisha ukuri kandi akavugira aho. C’est ça l’homme de la situation. Niba abandi bategetsi bakorera ibihugu byabo, bo bababajwe niki ko asubiza amerika sa grandeur ? Naho abo bagore birirwa bamoka ibyabo byaramenyekanye, aho kureba icyateza imiryango imbere abenshi birirwa bahanganye babigize politiki. C’est vers la fin des temps …

  • Yewe Yewe gukanura amaso kwimbwa ntikubuza umugabo kurya ibye mutuze abayobore kbs aranabikwiye afite agatubutse rwose.

  • na Bagaza yayoboye imyaka 11 kandi ibitaro by’abasazi by i Bujumbura byaremeje ko yasaze, aho kuri ibyo bitaro (ni nk’i Ndera y’ino) bahitaga kwa Legentil kuko hayoborwaga n’umuganga w’umuzungu yitwaga docteur Legentil.

    Ibisubizo by’ibizamini bya President bigisohoka yahise aha 24heures uwo muganga ngo yamwise umusazi, amuhambiriza shishitabona amwuriza iyihuse atyoooooo ntakureba inyuma.

    Ntiyayoboye se igihugu hari imvururu mwigeze mwumvayo ku ngoma ye ko zaje nyuma ye? mujye mureka abasazi bayobore ahubwo mbona alibo babishoboye

    • Jojo urakoze kuri aya mateka. Ni ubwa mbere nari numvise iyi nkuru kuri Bagaza. Harabaye kabisa. Cyakora iyi si yo niyo gusabirwa kuko abarwaye mu mutwe ni benshi kandi koko bamwe baranayobora ariko ibi biri Kubera muri Amerika sinzi niba bitazakongeza isi yose. Bagaza yategetse nta mafaranga menshi ibaze noneho Trump uyafite we nta nicyo atinya.

  • Yabaye Iyi si yari ifite abagabo nka Trump 10 babyumva kimwe yajya kumurongo neza. Jye ntakintu nakimwe nakwita ikosa kugeza Ubu mbona kuri Trump. He is the best president of USA ever

  • Amashitani akomeje kutava ku izima. Abo bose barwanya Trump ni abagabo bendana(homosexuels); abagore batingana(lesbians); abagore n’abakobwa bashaka gukuramo amada; abakoresha ibiyobwabwenge by’ubwoko bwose; abihinduje ibitsina ( trany cg transgender). Muri make inkozi z’ibibi nizo zihora mu mihanda zirwanya Trump. Reka mbabaze, usibye na USA, twebwe mu Rwanda dushobora kwemerera umuntu kuza kutwihishamo nta byangombwa agira, tutazi aho aturutse n’ikimugenza? Simbabeshya, si ivangura iryari ryose, ariko iyo mbonye umuntu mu mudugudu wacu, utazwi kandi utifuza kwimenyekanisha ngira akantu!!

  • Yemwe , bibaye ari uguharabika byaba ari umuco mubi udasanzwe mu bihugu twajyaga twibwira ko bisobanutse !!!
    Ahubwo se ayo magambo asebya bamuvugaho hari icyo yahindura ku byabaye , yenda amatora agasubirwamo ? Niba bitashoboka rero nta mpamvu zo gutakaza umwanya, aho gushyushya umutwe bashaka ibyazamura igihugu ngo bawushushye bashaka ibisebya umuyobozi w’igihugu cyabo !

  • Mwe mutabona ko ari umurwayi mube muretse gato!Uyu ntazarangiza imyaka ine!
    Azaba yasimbuwe!Muzaba mureba!

    • Umusazi uzigushaka amadolirali $$$$ Billions, abazimabo bafite ayahe?
      Umusazi uzigushaka amajwi yabanyamerica batagendeye kumoko nkabanyafrica agatsinda Aba Democrate kandi aribobari bafite intebe yubutegetsi, uwo niwe mwita umusazi?
      Umugabo wibuka ibyo yasezeranije abamutoye niwe musazi?
      Umuyobozi ushyiramubikorwa ibyo yemereye abaturage, nibo mwise umusazi?
      Ariko narumiwe koko.
      Impamvu bamurwanya nuko yanze ABATINGANYI, ABAKURAMO INDA, NABAHINDUZA IBITSINA BYABO urugero ukaba umugore kandi waravutse urumugabo.
      Ikindi nuko ashaka kuzamura abakene cyane bomugihugu cye abakuriraho imisoro ahubwo akazamura imisoro kubakire.
      Icyanyuma nuko ashakira kandi ashishikajwe nogushyigikira nogufasha ISRAEL Mugihe Obama we yanze kuyishyigikira murigahunda zayo zokubaka amazu mashya muri East Jerusalem na West Bank.
      Nanone nuko ashaka kubana neza na Russia mugihe ba Clinton bo bashaka intambara ya III yisi.
      Trump ashyigikiye ABACHRISTO Cyane ndetse nawe numuchristo.
      Ariko bararushya nubusa kuko Imana ya Israel irikumwe nawe.

      Agahezo

      • Thank you Karangwa,

        Abo bose nabandi nka wa mu investor witwa Soros bahaye amamillions hillary ngo atorwe nibo barimo batanga amafaranga ngo abantu bigaragambye. Barata igihe, bananiwe gutora none bati Donald ni umusazi. Nibategereze indi myaka ine naho ubundi even if he is impeached uzamusimbura ni Vice President Pence kand abatamuzi we ubukana kandi yiyoberanyije aburusha Trump. Nihahandi muri iyi myaka ine nta mu democrtae uzategeka.

        Mubeho

        Lily

  • eliezer ajya kurwara mu mutwe nawe nuko byatangiye.

  • Uzajye kurubuga rwa RNC, cg kurubuga rwa FDU inkingi, cg kurubuga rwa rukokoma uzasanga abatutsi bose barwanya kagame nabandi bahutu bose barwanya kagame bashyigikiye Trump, abagande bose barwanya Museveni bashyigikiye Trump, abarundi bose barwanya Nkurunziza bashyigikiye, abakongomani bose barwanya Kabila bashygikiye trump!!!

    Impamvu ingana ururo: abo baperezida ndondoye bose bafashe ubutegetsi bibagoye babanje kurwana inkundura, noneho opposition zomuri ibyo bihugu zose zishaka guhirika abo baperezida zikoresheje urunwa gusa ariko byarananiranye , opposition zomuri ibyo bihugu zigizwe nibigwari gusa byumva isasu rituritse bikiruka kibuno mpamagauru none urugamba badashoboye kurwana bibwirako ari trump uzarubarwanirira urugamba rwabananiye hahahaha ngiyo impamvu ituma benshi mubirabura bashyigikira Trump,ariko muribeshya kuko umugabo arigira yakwibura agapfa.

    Trump yanga abirabura cyane kuburyo atatakaza umwanya we ngo agiye guhirika perezida runaka kubera akandamiza abaturage be , ibyo ntabwo biraje inshinga Trump , kuko trump yanga abanyantege nke cyane, kandi trump yavuzeko abaturage ba afrika ari ibigwari bose ukuyemo Ciza Besigye wenyine, trump yavuzeko abaturage ba afrika bakwiye gukoronizwa kuberako badashoboye kwigobotora ubutegetsi bubakandamiza, nukuvugako niyo trump yakuraho perezida runaka yashyiraho undi munyagitugu wogukomeza gukandamiza abirabura munyungu za amerika!!

    Rero abibwirako Trump azabakuriraho museveni, kagame, nkurunziza, na kabila, mushatse mwasubiza amerwe mwisaho kuko abo ba perezida ndondoye bazaha trump icyacumi ubundi barambe kubutegetsi mwebwe mukirir muri trump wacu !!!

  • Abategetsi bafite ka dose k’ubusazi ntabwo ari aba none; uwitwa Néron ntiyatwitse Roma ngo ashaka ko babyitirira abakiristo! Bagaza koko niyo wamusobanuriraga ibintu wabonaga adahari yirebera ahandi, natwe twagize ba Mazimpaka bacu (umwami).Ubundi perezida yari akwiye gukora cheking buri mwaka kandi bilan de santé ye igatangazwa . Naho ubundi wabona abasazi atari bakeya.

  • @Plutonium, To be honest umvugiye ibintu rwose, nari nahoze nibaza impamvu aba bantu bose bashyigiye Trump ariko nanumiwe neza neza biranyobera, birababaje ndetse biteye n agahinda kubona Umunyarwanda atinyuka agashyigikira Trump, yariboneye akanumva uko Trump atekereza abanyafrika n abirabura bose!!

    Munyumve neza ntabwo nashyigikiye ubutinganyi no gukuramo inda kuko, biriya ntibindeba ubikora azisobanura n Imana, ariko kandi ni n uburenganzira bwanyu kumushyigikira niba koko mumubonamo umugabo, nta nubwo mvugira abirabura bose muri rusange, ngewe nk umuntu wazanywe muri USA no kwiga no guhaha, hanyuma
    Ngataha nkajya iwacu I rwamagana ku Isambu nkagira icyo marira abandi, birababaje uburyo mushyigikira umuntu nka Trump uhonyonyora uburenganzira bw abimukira banafite na green card akabaheza ku bibuga by indege, mwari mukwiye kubona ko ibi akora ubu cyangwa ejobundi byagira ingaruka ku.mwana wawe cg undi muvandimwe wese wagira amahirwe yo kuza hano !!!
    Mfite inzozi zo kuzabona abirabura cyane cyane abanyarwanda dusenyera umugozi umwe aho kuryana no kunnyegana!!! Imana ibane namwe

  • Nibwo bakibimenya??? Umuntu yirukana nyirurugo munzu ye??
    Nawe ni umwimukira nkanswe.

  • ubundi baca umugani ngo umwana wanzwe niw’ukura. nimugabanye isebanya rirenze mureke trump abayobore.* arabikwiye@

Comments are closed.

en_USEnglish