Digiqole ad

J.Kagame arasaba izindi mbaraga mu kurinda abakobwa kwandura SIDA

 J.Kagame arasaba izindi mbaraga mu kurinda abakobwa kwandura SIDA

Addis Ababa – Mme Jeannette Kagame muri iki gitondo amaze kugeza ijambo ku nama ya 18 y’ihuriro ry’abagore b’abakuru b’ibihugu rigamije kurwanya SIDA. Yavuze ko hakenewe kongerwa imbagara mu kurwanya ubwandu bushya bwa SIDA cyane cyane mu bana b’abakobwa kuko ubuzima bwabo bugena uko ibisekuru biri imbere bizabaho.

Mme Jeannette Kagame ageza ijambo kuri bagenzi be muri iri huriro i Addis Ababa
Mme Jeannette Kagame ageza ijambo kuri bagenzi be muri iri huriro i Addis Ababa

Iyi nama yarimo abagore b’abayobozi b’ibihugu bya; Comoros, Ethiopia, Malawi, Chad, Sudan, Equatorial Guinea, Niger, Namibia, Zambia, Sierra Leone, South Africa, n’uwahoze ari umugore wa Perezida wa Namibia (wayoboye iri huriro mu 2011-2013).

Iyi nama yarimo kandi abahagarariye imiryango ya; Chinese-Africa Business Council,  WHO, UNFPA, UN Women, GAVI, Global Fund, OXFAM, IGAD, AMREF, Plan International, Ernst & Young, Merck.

Mme Jeannette Kagame yavuze ko umuhate w’iri huriro ry’abagore b’abakuru b’ibihugu mu kurwanya SIDA kuva mu myaka 15 ishize hari umusaruro watanze ariko ko batagomba kurekera aho kuko SIDA igitwara ubuzima bw’abantu.

Ibisubizo by’inama nk’izi avuga ko buri wese yagiye abijyana iwabo akabikoresha mu miryango afite (nka IMBUTO Foundation) mu kurwanya SIDA, kandi abona nyuma y’imyaka 15 hari icyo bakwishimira.

Ati “ariko Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara  iracyageramiwe cyane na SIDA kuko buri munota umwana yicwa na SIDA cyangwa indwara itewe nayo, kandi tubura miliyoni y’abantu buri mwaka kubera iki cyorezo.

Iyi niyo mpamvu tudakwiye kurekera aho, tutazanarekera aho.”

Mme Jeannette Kagame yavuze ko ibyo bagiye bakora hari umusaruro byatanze, avuga ko mu Rwanda mu 2001 hatangijwe Porogramu yo kurinda abana bavuka kwanduzwa n’ababyeyi.

Ati “Nyuma y’imyaka 16 ubu 97% by’ahatangirwa servisi z’ubuvuzi (mu Rwanda) bafasha ababyeyi banduye kutanduza abana. Izi servisi zatumye kwanduza abana bakivuka biva ku 10% bigera kuri 1,8% mu myaka 10.”

Mme Jeannette Kagame avuga ko ariko ko hakiri urugamba rwo kurinda ikwirakwira rya SIDA cyane cyane mu rubyiruko kuko ngo ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko SIDA ariyo ndwara iza imbere mu guhitana ingimbi n’abangavu bari hagati y’imyaka 10 na 19.

Ati “SIDA niyo rero iri kudutwara abantu b’ejo hazaza, niyo mpamvu kuyirwanya no kuyirinda bisaba izindi mbaraga n’amafaranga agendanye n’ubuvuzi bwayo.

Turebye kubyo imibare yerekana dukwiye gufata ingamba zikomeye mu kugabanya abandura, abana b’abakobwa bageramiwe bikomeye no kwandura iyi virus. Twese hamwe nk’umuryango dukwiye kurengera ubuzima bw’aba bana bacu kuko aribwo bugena uko ibisekuru biri imbere bizabaho.”

Mme Jeannette Kagame avuga ko bakwiye kureba uburyo imigenzo n’imico bya Kinyafrica bikavamo uburyo bushya bwo kwirinda no kurwanya SIDA kandi abantu bakarwanya ivangura ku banduye.

Ngo bakwiye gushyira hamwe mu bagashora mu bushakashatsi ku miti igezweho kuri iyi ndwara kugeza igihe umuti ubonekeye ariko hagati aho bakibanda ku migenzereze yahagarika ko benshi bakomeza kwandura.

Asoza ati “Mu by’ukuri ni inshingano ya buri wese gutwara urumuri rw’ikizere kuko dufite inshingano yo gusigira aheza abazaza nyuma yacu, dutangire ubu kurushaho kurwanya SIDA.”

Mme J.Kagame yabonanye n'umuyobozi mukuru wa UNAIDS Michel Sidibé Addis
Mme J.Kagame yabonanye n’umuyobozi mukuru wa UNAIDS Michel Sidibé Addis

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • KORA NDEBE IRUTA VUGA NUMVE.

  • Aka kantu karanshimishije cyane!! Ni ubwa mbere nsomye J.K!I LIKE J.P&J.K

  • First Family Imana ibahe umugisha.Twes nk’Abanyarwanda dutewe ishema n’ibikorwa byabo by’indashyikirwa.Ubu nibwo butwari nyabwo .Ndizera ntashidikanya ko ari intwari z’Afurika kuko noneho ibikorwa byabo byarenze imbibi z’u Rwanda zigera muri Afurika yose.Babaye ijwi rya Afurika nzima.

    Tunejejwe ko indoto zo kugira Afurika nzima twifuza H.E Paul KAGAME atumye tuzigezeho.Erega si u Rwanda gusa tumukeneye,Afurika iramukeneye.Amavugurura y’inzego z’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yayakoze neza aranabishimirwa n’abakuru b’ibihugu byose bya Afurika nzima,kandi bizashyirwa mu bikorwa vuba.

    Indoto zibaye impamo Afurika igize ijwi rimwe,Afurika yibeshejeho,Afurika idasabiriza,Afurika yigenga.Uturi imbere mugabo w’Ikirenga tukuri inyuma Abanyarwanda twese.

    UWITEKA ABAHE UMUGISHA H.E Paul KAGAME na First Lady H.E Jeannette KAGAME muri intwari z’u Rwanda by’umwihariko n’Intwari z’Afurika muri rusange.

  • First Lady jye ndamushimira uburyo yashyizeho gahunda yo guteza imbere abana b’abakobwa, iyo itabaho mushiki wanjye aba yarabaye ikirara, mukuruwe iwacu banze kumurihira ngo nta bakobwa biga, ariko ubu umuto yamenye uburenganzira bwe ajya ku ishuli kandi imbuto baramufashije.

Comments are closed.

en_USEnglish