Digiqole ad

Mu Gasarenda, abaturage bafashe ‘uwiba’ ibigori baramukubita arapfa

 Mu Gasarenda, abaturage bafashe ‘uwiba’ ibigori baramukubita arapfa

Nyamagabe – Umuturage witwa Nzabarwaniki Aloys yapfuye azize gukubitwa bikomeye n’abaturage mu kagari ka Gasarenda mu murenge wa Tare, ni nyuma y’uko ku cyumweru gishize yari afatiwe mu murima w’ibigori akekwaho ubujura.

Police y’u Rwanda ikunze gushishikariza abaturage kwirinda kwihanira. Gusa hari aho bikigaragara hamwe na hamwe mu gihugu.

Felisiyani Bazarihorana uri mu bajyanye Nzabarwaniki kwa muganga yabwiye Umuseke ko uyu yapfuye agejejwe kuri centre de sante ya Mbuga muri aka kagari ka Gasarenda kuko yari amerewe nabi cyane nyuma yo gukubitwa n’abaturage benshi.

Uyu mugabo ngo bamushinjaga kwiba ibigori mu murima wa Nkundimana.

Umwe mu bayobozi muri aka kagari utifuje gutangaza amazina ye yabwiye Umuseke ko Police iri mu iperereza ku rupfu rw’uyu mugabo ngo hakurikiranwe ababa bamukubise.

Gukubita umuntu wihorera biri mu byaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda ku ngingo zihana gukubita umuntu.

Ingingo ya 151 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko “Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake byateye urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Iyo yakoze urwo rugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico, ahanishwa igifungo cya burundu.”

Mu karere ka Nyamagabe
Mu karere ka Nyamagabe
Mu kagari ka Gasarenda Umurenge wa Tare muri Nyamagabe
Mu kagari ka Gasarenda Umurenge wa Tare muri Nyamagabe

UM– USEKE.RW

en_USEnglish