Digiqole ad

Mu mujyi wa Kayonza barataka ikibazo cy’amazi

 Mu mujyi wa Kayonza barataka ikibazo cy’amazi

Aravuga uburyo bavoma mu gishanga

Iburasirazuba – Mu mujyi wa Kayonza baravuga ko bakomerewe no kubura amazi kubera ngo imiyoboro idahagije mu gihe abatuye uyu mujyi bari kwiyongera bityo bamwe amazi ntabagereho. Ubuyobozi buvuga ko iki kibazo kiri mu byihutirwa.

Umujyi wa Kayonza ugenda waguka ibice bitari bituwe bigaturwa ariko bikabura amazi
Umujyi wa Kayonza ugenda waguka ibice bitari bituwe bigaturwa ariko bikabura amazi

Abatuye umujyi wa Kayonza mu karere ka Kayonza  bagenda biyongera bigaragara. Hari abatuye ahitwa  Kabungo ubona ko ari ho umujyi wagukiye bavuga k obo amazi meza atabageraho.

Jean Claude Niyonzima utuye aha i Kabungo yabwiye Umuseke ko ijerikani (20L) ubu bayigura ijana n’abantu bayavanye mu mujyi hagati bakaza kubungukamo.

Emmanuel Mbonaruza nawe utuye aha ati “Kubona amazi ni ikibazo gikomeye, turavoma mu gishanga kandi dutuye mu mujyi.”

Shemu Nsengiyumva nawe utuye aha ati “usanga turwaragurika kubera gukoresha amazi mabi y’ibishanga, nibadufashe naho ubundi ntakigenda.”

Murekezi Claude uyobora umurenge wa Mukarenge arinawo umujyi wa Kayonza ubarizwamo avuga ko barajwe ishinga no kugeza amazi mu bice byose by’uyu mujyi.

Murekezi ati “Twabonye umuterankunga ubu amazi yahageze hasigaye kuyakwirakwiza umujyi wose by’umwihariko nk’aho i Kabungo ho noneho kuyahageza biroroshye cyane nta kibazo cy’amazi muri Mukarenge tuzongera kugira”.

Aka gace ka Kabungo nta n’amashanyarazi gafite ariko ngo iki nacyo ni kimwe mu byihutirwa n’ubuyobozi.

Aravuga uburyo bavoma mu gishanga
Aravuga uburyo bavoma mu gishanga

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish