Digiqole ad

Tchad: Minisitiri Ngabo yirukanywe kuko yanze guha amafaranga Moussa Faki

 Tchad: Minisitiri Ngabo yirukanywe kuko yanze guha amafaranga Moussa Faki

Minisitiri Mbogo Ngabo ngo yari yatezwe umutego na Perezida Deby

Mbogo Ngabo Minisitiri wari Minisitiri w’imari n’ingego y’imari muri Tchad yirukanywe mu cyumweru gishize na Perezida wa Tchad amuziza ko yanze gutanga amafaranga ngo Moussa Faki yiyamamaze ku mwanya ejo yatorewe mu muryango w’ubumwe bwa Africa.

Minisitiri Mbogo Ngabo ngo yari yatezwe umutego na Perezida Deby
Minisitiri Mbogo Ngabo ngo yari yatezwe umutego na Perezida Deby

Ikinyamakuru Malaika kiravuga ko amakuru yizewe gifite ari uko Perezida Idriss Deby Itno yahamagaye Minisitiri Mbogo Ngabo akamusaba guha miliyari ebyiri Moussa Faki ngo abashe gukomeza kwiyamamariza kuyobora Umuryango w’Ubumwe bwa Africa.

Uyu mu Minisitiri ngo yasubije Perezida koi bi amusabye yabimwandikira ku gapapuro agasinya abyemeza. Ikintu ngo cyatumye Idriss Deby yumva ari uguhangana nawe.

Yahise afata umwanzuro wo kumuvana muri Guverinoma.

Amakuru aravuga ko Minisitiri Ngabo yahungaga umutego wa Perezida Idriss Deby bikamuviramo kwirukanwa.

Gutorwa kwa Moussa Faki kwatumye bamwe batekereza ko ari ruswa nini cyane yagiye ihabwa abatoye. Faki yatsinze ku majwi 39 kuri 57 y’abatoraga.

UM– USEKE.RW  

en_USEnglish