Episode 4: Online Game

Gasongo-“Oya, ahubwo uriya mukobwa wabonye hariya yitwa Gaju, twiganye ku kigo kimwe hariya nize” Njyewe-“Uuuh! Nonese hari icyo bitwaye niba yari Girlfriend wawe…..! Gasongo-“Oya se kandi winsha mu ijambo, nyine kuriya wamubonye yari umwe mu bakobwa beza twagiraga mu kigo kuburyo uwagiraga amahirwe yo kumuvugisha yabigenderaga icyumweru. Bro, ntakubeshye nanjye namugezeho antera indobo nzinga amabinga […]Irambuye

Intwari nyayo ni isangiza abandi ubumenyi ifite- Prof Dusingizemungu

Nta muntu ngo ukwiye kwiharira ubumenyi cyane cyane urubyiruko ngo rukwiye gusangiza ubumenyi rufite abatabufite, kutiharira ubumenyi ngo ni ubutwari. Ibi ni byabwiwe urubyiruko rwo muri Kaminuza ya UNIK i Kibungo kuri uyu munsi rwasuweho n’abo mu rwego rw’igihugu rushinzwe intwari n’impeta by’ishimwe. Aba banyeshuri biganjemo urubyiruko babanje gusobanurirwa ubutwari icyo ari cyo, cyane ko […]Irambuye

Rusizi: Banki yagiye guteza cyamunara uruganda abaturage barigaragambya

Iburengerazuba – Abashinzwe umutekano, abaje kugura n’abakozi ba Banki bashushubikanyijwe birukanwa n’ikivunge cy’abaturage kibatera amabuye ubwo kuri uyu wa gatanu ku gicamunsi bari baje guteza cyamunara uruganda rutonora umuceri ruherereye mu murenge wa Muganza mu kagari ka Gakoni muri Rusizi. Abapolisi babiri n’umuturage umwe bakomerekeye muri iyi myigaragambyo. Iyi myigaragambyo y’abaturage bangaga ko uruganda bitaga […]Irambuye

Kigali: Umugore yavuye Norvege aje mu bukwe arafatwa ashinjwa Jenoside

Julienne SEBAGABO yatawe muri yombi muri iki cyumweru agiye gusubira muri Norvege aho aba anafite ubwenegihugu bwaho. Ni nyuma y’uko abamuzi bamubonye yaje mu bukwe bagahita bavuga ko bamuzi ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi iwabo muri Gisagara. Julienne Sebagabo akomoka mu cyahoze ari komini Nyaruhungeri, secteur Nyange, Cellule ya Kigarama. Ubu ni mu […]Irambuye

Seyoboka arashaka kuburana, Ubushinjacyaha bwo bugasaba igihe

*Arashinja ubushinjacyaha gutinza nkana urubanza. Ati “Ndifuza kuburana kuko ndababaye.” *Ngo yari akwiye kuburana ari hanze. Mu rubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bukurikiranyemo S/Ltn J. Claude Seyoboka, kuri uyu wa 27 Mutarama Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kongerera uyu wahoze mu gisirikare kongererwa igihe cy’ifungwa ry’agateganyo kigira ngo bukomeze iperereza, we akavuga ko ibi ari ugutinza nkana urubanza. […]Irambuye

Rwanda: Amashanyarazi ava kuri Nyiramugengeri yatangiye kugeragezwa

Uru ruganda rutunganya Nyiramugengengeri iva mu bishanga bya Gishoma ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga umuriro w’amashanyarazi ungana na Megawatt 15 rwatangiye kugeragezwa nk’uko ubuyobozi bw’uru ruganda rwabibwiye Umuseke. Kugerageza amashanyarazi ava mu ruganda rwa Gishoma Pit Plant ngo byatangiranye no kohereza ku muyoboro w’igihugu megawatt zirindwi (7). Abaturage bo mu murenge wa Nzahaha baturiye uru […]Irambuye

Ambasaderi mushya wa Uganda mu Rwanda ni Oliver Wonekha

Perezida Museveni yashizeho ba Ambasaderi bashya bahagarariye Uganda mu bindi bihugu. Mu Rwanda uwari umaze igihe kinini ahagarariye Uganda yahinduwe, bohereza Mme Oliver Wonekha guhagarariya Uganda mu Rwanda. Richard Kabonero wari uhagarariye igihugu cye mu Rwanda yoherejwe kugihagararira i Dar es Salaam muri Tanzania. Naho Mme Oliver Wonekha wari uhagarariye Uganda muri Leta zunze ubumwe […]Irambuye

Cyabingo: Babangamiwe no kurema isoko ritagira ubwiherero

Abarema n’abakorera ubucuruzi mu isoko rya Masha ryo mu murenge wa Cyabingo mu karere ka Gakenke, baravuga ko babangamiwe n’uko iri soko ritagira ubwiherero rusange. Ibi bituma bagira impungenge zo kurwara indwara zikomoka ku mwanda. Masengesho, umwe mu barema iri soko yabwiye Umuseke ko bigoye kubona aho wiherera, igishoboka gusa ari ugutira abafite amaduka muri […]Irambuye

Karongi: Umuganga gakondo icyamunaniye ngo ni SIDA gusa

Iyo wegereye urugo rwe cyangwa bakakubona hafi aho abantu bahita bavuga ngo “waje kubaza kwa Mahame”. Ni mu kagari Ruragwe mu murenge wa Bwishyura aho Cyprien Mahame akorera ubuvuzi gakondo bwe, abenshi ariko bamwita Umupfumu kuko ngo anaragurira abamugana, ariko we ngo yumva bajya bamwita umuganga. Hari Abanyarwanda bafite imyemerere ku buvuzi gakondo ndetse n’ibijyanye […]Irambuye

Amafoto ya mbere ya Leonardo DiCaprio mu Birunga by’u Rwanda

* Muri iki gitondo basuye ingangi mu Birunga Icyamamare muri Cinema ku rwego rw’isi Leonardo Di Caprio yaraye mu Kinigi mu murenge wa Kinigi. Mu rugendo arimo mu Rwanda ari kumwe na Miss World uherutse gutorwa Stephanie Del Valle na Miss America Deshauna Barber hamwe n’abandi bantu batandukanye bakomeye muri cinema ya Hollywood. Umuseke wabonye amafoto ya mbere […]Irambuye

en_USEnglish