Digiqole ad

Igisoro cya Ruganzu kiri ku rutare mu Bisesero ntawukikibugurizaho

 Igisoro cya Ruganzu kiri ku rutare mu Bisesero ntawukikibugurizaho

Aha ni igisoro bita icya Ruganzu kiri mu Bisesero ngo yajyaga ahabuguriza ari ku rugamba arwana n’Abanyabungo

U Rwanda rufite Pariki za Nyungwe, Akagera, n’iy’ibirunga ariko sibyo byiza nyaburanga by’u Rwanda gusa, ibi bizasurwa n’abanyamahanga kimwe natwe ariko hari umwihariko wacu n’amateka yacu dukwiye gusura, tukamenya kandi tugasigasira. Muri ibyo harimo ibiranga umuco wacu byasizwe n’abakurambere bacu.

Igisoro cya Ruganzu kuri kuri ibi bitare
Igisoro cya Ruganzu kuri kuri ibi bitare mu Bisesero

Waba ubyemera cyangwa utabyemera ni ibyacu Abanyarwanda, nko mu Ruhango k’Umugina w’ Imvuzo, ku ntango ya Rwabugili, ku masenga y’ Impyisi, k’Umwari wa Musamo, ku iriba rya Mashira bita kandi ku mwungeri wa Nyankaka no ku gisoro cya Ruganzu i Muhanga.

Nk’i Nyamasheke ku bigabiro bya Rwabugiri, k’umwaro w’umwami, ku karwa k’abakobwa, ku macukiro y’inka z’umwami Ruganzu, ku gisoro cya Ruganzu ndetse no ku gasozi ka Ntango baterekagaho intango y’inkera y’abahizi nyuma y’urugamba rw’intsinzi ku kurwa cya Ijwi.

N’ibindi byiza bihbise amateka y’abakurambere bacu badusigiye ahanyuranye mu Rwanda, ibi nta wundi bireba ngo abibungabunge abifate neza n’abazaza bazabisange uretse twe duhari uyu munsi.

Haruguru mwuvise hagaruka ahitwa ku gisoro cya Ruganzu, igisoro cye kiri n’ahandi hanyuranye mu gihugu nk’aha Iburengerazuba mu mudugudu wa Uwingabo mu kagari ka Bisesero mu murenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi.

Iki gisoro kimwe n’ibindi kiri ku ibuye ry’urutare, abantu biganjemo abakuru bari muri uyu mudugudu bose bavuga ko basanze iki gisoro hano kuri ibi bitare, ndetse ngo hambere bwo abakuru bakibugurizagaho.

Igisoro kitwa icya Ruganzu nk’iki kiri kandi mu karere ka Muhanga, mu karere ka Nyamasheke ndetse n’aha muri Karongi.

Abakuru n'abato mu bihe byashize ngo barazaga bakabuguriza kuri iki gisoro cya Ruganzu ariko ubu ntibakikibugurizaho
Abakuru n’abato mu bihe byashize ngo barazaga bakabuguriza kuri iki gisoro cya Ruganzu ariko ubu ntibakikibugurizaho

Iki gisoro cya Ruganzu aha mu kagari ka Bisesero ntabwo kibungabunzwe bigaragara, nta bantu baza kugisura ndetse n’abaha ntibakikibugurizaho kuko ngo ababugu nabo abenshi bashize abasigaye nabo ngo ntibabona uko bajya kubuguriza kuri uru rutare kuko hameze nabi.

Umwami Ruganzu Ndori witirirwa igisoro, ibirenge n’amjanja y’imbwa ze bikishushanyije ku bitare ahanyuranye mu Rwanda, ari mu bami bakomeye kandi baguye u Rwanda mu bihe byabo, ngo yari intwari y’urugamba kandi yarwanyije cyane abashakaga kwigarurira u Rwanda.

Amateka Ruganzu II Ndori (bagenekereza ko yabayeho mu 1510-1543) afite urufatiro rw’ibi abakuru bavuga ko yasize hakaba hashize ibinyejana bitanu bikigaragara.

Ababishinzwe n’abanyarwanda muri rusange bakwiye gukora ibikorwa nubwo byaba bito byo kubisigasira kugira ngo n’abazaza bazabisange.

Iki gisoro kiri mu bisesero ni ikirango cy'amateka n'umuco wo kubuguza nka kimwe mu myidagaduro y'abakurambere bacu
Iki gisoro kiri mu bisesero ni ikirango cy’amateka n’umuco wo kubuguza nka kimwe mu myidagaduro y’abakurambere bacu

Photos © S.Ngoboka/Umuseke

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish