“Donald Trump” wo mu Buholandi ngo yizeye intsinzi mu matora

Uruhande rw’abashyigikiye Geert Wilders mu matora ya Minisitiri w’Intebe w’Ubuholandi ngo rwizeye intsinzi mu matora ari kuba kuri uyu wa gatatu. Ni amatora ubu ari kuvugwa cyane iburayi akomeye nyuma ya Brexit. Geert Wilders bamwe bamwita Donald Trump wo mu Buholandi kubera politiki ye iheza Abasilamu ndetse ngo izanaca igitabo cya Corowani muri iki gihugu […]Irambuye

Rubavu: Umuriro utwitse ‘dortoire’ y’ishuri ibyarimo birakongoka

Ahagana saa tatu z’amanywa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu inkongi y’umuriro yafashe inzu abanyeshuri bararamo (dortoire) mu ishuri ryisumbuye rya ESBF riherereye mu murenge wa Gisenyi mu kagari k’Umuganda ibyarimo byose birashya birakongoka. Nta muntu wakomeretse cyangwa ngo asige ubuzima muri iyi nkongi. Batabawe na Police y’u Rwanda yazimije uyu muriro ntubashe gukwira ikigo […]Irambuye

Icy’ingenzi ku mwana ni ikihe?– Gisimba wareze abana barenga 500

Uburere bw’umwana muri iki gihe butuma benshi bibaza uko u Rwanda rw’ejo ruzaba rumeze. Bamwe barererwa mu miryango, abandi barerewe mu bigo by’impfubyi, abandi banyuze mu bigo ngororamuco, abandi biga amashuri meza ahenze…ariko se icy’ingenzi mu burere bw’umwana ni ikihe? Umuseke waganiriye na Damas Mutezintare Gisimba, ufite ikigo cyareze abana b’impfubyi barenga 500 akabarerana n’abe […]Irambuye

Isomwa ry’urubanza rwa Evode IMENA rirasubitswe, umucamanza ngo yabuze umwanya

Isomwa ry’icyemezo cy’Urukiko rukuru ku bujurire bw’Ubushinjacyaha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Evode IMENA wahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rimaze gusubikwa kuri uyu mugoroba. Byari biteganyijwe ko nyuma yo kumva iburanisha ku mpande zombi mu cyumweru gishize uyu munsi Urukiko rufata umwanzuro niba Evode IMENA nawe afungwa by’agateganyo kimwe n’abagabo babiri […]Irambuye

Betting: Sports4Africa yahagaritswe, hari abo isize itishyuye

Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba yasohoye itangazo rihagarika by’agateganyo kompanyi ikora ibyo guteega ku mikino (betting) yitwa Sports4Africa. Bamwe mu bari abakiliya bayo ariko bavuga ko ibafitiye amafaranga ndetse bariho bayirega ahanyuranye. Minisiteri y’Ubucuruzi yatangaje ko mu igenzura yakoze ngo yasanze iyi kompanyi itubahiriza amategeko n’amabwiriza agenda iby’ibi bya betting cyane cyane kutishyura abatsindiye […]Irambuye

Igishanga cya KAJEKE n’ibindi bibiri byo muri Kicukiro byagizwe iby’imboga

Abaturage bafatanyije n’abayobozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi uyu munsi batangije ibikorwa byo guhinga imboga mu gishanga cya KAJEKE kiri hagati ya Kabeza (Kanombe) na Nyakabanda (Niboye). MINAGRI yasabye za koperatives bahaye kugihinga ko bahabyaza umusaruro bagahaza imboga aka gace. Iki gishanga cya KAJEKE (cyera hahoze ikigo kitwaga Camp de Jeunesse de Kabeza, niho havuye izina […]Irambuye

Shampionat irakomeza muri week end… Police FC irakomeza kwitwara neza?

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu  Rwanda “Azam  Rwanda Premier League” mu mpera z’iki cyumweru irakomeza bakina umunsi wa 21, Police  FC nyuma yo kwihererana Mukura Victory sport iwayo ikayitisnda  ibitego 2 kuri 1, kuri uyu wa gatanu izakira ikipe ya Musanze FC  kuri stade ya Kicukiro. Musanze  FC  mu cyumweru gishize yitwaye neza imbere y’abafana bayo […]Irambuye

Episode 41: Aliane abumburiye Nelson igitabo cy’amateka ye

Tukigera hanze Numvishe umuntu unkuruye ndikanga mpindukiye uzi umuntu nabonye?” Njyewe-“Eeeh! Wabonye nde se?” Aliane-“Sha nakubitanye amaso n’umusore witwa Fiston inshuti ikomeye y’umukunzi wanjye Bruno maze nsa n’utaye ubwenge nyoberwa ibimbayeho mureba ntahumbya sinibwiraga ko yaba ari aho hantu, hashize akanya andeba ahita ambwira atangara. Fiston-“Eeeh! Alia! Uzi ko ari wowe?” Nahise ntangira kugira ubwoba […]Irambuye

Abarwaye indwara zitazakira bagiye kujya babitaho babasanze mu ngo

*Bazajya bakora ku rwego rw’utugari *Ngo bizafasha abari barwariye kwa muganga batazakira kugabanya ayo bahatangaga *Ku ikubitiro haratangira Abafasha b’abaganga 211 mu gihugu hose Rwamagana  – Mu gutangiza icyumweru cy’ubuzima kuri uyu wa mbere Minisiteri y’Ubuzima yatangije ubukangurambaga bugamije guhangana n’indwara zitandura kandi zitazakira bashyiraho urwego rw’Abafasha b’abaganga bazajya basanga abarwayi mu ngo bakabitaho. Cancer, […]Irambuye

Gicumbi: Bari imbere mu mata menshi, ariko kandi n’imbere mu

Muri Gahunda ya Girinka umukamo uva mu nka zatanzwe ku miryango yari izikeneye ushobora kuba uhagije mu kurwanya imirire mibi ndetse Gicumbi iza imbere y’utundi turere mu kohereza ku isoko amata menshi ku isoko kuko buri minsi yohereza mu tundi turere 6 500L z’amata, ariko aka karere kari mu dufite abana benshi barwaye bwaki, 250. […]Irambuye

en_USEnglish