Kuri uyu wa gatanu saa kumi ikipe y’u Rwanda ya Basketball irahaguruka i Kigali yerekeza i Cairo mu Misiri mu irushanwa rya Zone V. Iyi kipe izakina n’amakipe ya Kenya, Burundi, Uganda, Somalia, Sudani y’Epfo, Ethiopia, Tanzania na Misiri bashaka izahagararira aka karere mu irushanwa nyafrika. Ikipe y’umutoza Moise Mutokambali imaze ibyumweru bibiri birenga yitegura. […]Irambuye
Mu ijoro ryakeye muri Century Cinema i Kigali hamuritswe filimi ivuga ku igaruka ry’Intare mu Rwanda yiswe “Return of Lions” ni filimi yaje kurebwa n’abantu benshi banyuranye barimo na Minisitiri w’Intebe hamwe n’umugore we. Iyi filimi mbarankuru ivuga inerekana uko izi ntare zabanje kugorwa n’imibereho mishya mu cyanya cy’Akagera n’uburyo zaje kumenyera vuba u Rwanda […]Irambuye
Kimihurura – Nk’uko byari biteganyijwe uyu munsi, Evode Imena wahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ubu ari imbere y’urukiko mu bujurire bw’Ubushinjacyaha ku mwanzuro w’Urukiko wari warekuye uyu mugabo by’agateganyo ariko bagafunga abo bareganwa nawe. Ubushize Evode Imena yari yasabye ko ahabwa iminsi micye akitegura kuburana kuko yari yabonye ihamagazwa kuburana n’Ubushinjacyaha […]Irambuye
Mme Mukarubega Zulfati washinze kaminuza ya UTB (yahoze yitwa RTUC) yasabye abanyeshuri 826 barangije mu mashami anyiranye muri iyi kaminuza gushyira kongera umutima n’indangagaciro ku bumenyi bavanye ku ishuri mu byo bazakora hanze. Avuga ko bakwiye kubera abandi intangarugero. Aba banyeshuri barangije mu mashami ya Hotel and Restaurant Management, Travel and Tourism Management and Business […]Irambuye
Ku nkunga y’Umuryango w’ubumwe bw’uburayi n’ubufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, kuri uyu wa kane abayobozi ku mpande zombi hamwe n’abaturage batashye umuhanda mugenderano wa Kinini – Yanze – Raro – Shyorongi wa 21Km uca mu mirenge ya Shyorongi, Mbogo na Ngoma wuzuye utwaye miliyari imwe na miliyoni miringo irindwi. Akarere ka Rulindo gaherereye mu majyaruguru […]Irambuye
Raporo y’ubushinjacyaha ya 2015- 2016 igaragaza ibirego 1 917 yagejejweho by’abana basambanyijwe. Ibi ni ibirego byavuzwe. Dosiye 1 207 nizo zajyanywe mu nkiko izigera kuri 700 zirashyingurwa kuko habuze ibimenyetso. Ikibazo cyo gusambanya abana Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango igifiteho izindi ngamba nk’uko byatangajwe na Minisitiri Esperance Nyirasafari ku munsi mpuzamahanga w’umugore. Iki kibazo kiri mu […]Irambuye
Urutonde ngarukakwezi rwa FIFA rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru ku isi rwasohotse kuri uyu wa kane rwashyize u Rwanda ku mwanya wa 93 rwazamutseho imyanya irindwi, nubwo bwose nta mukino rwakinnye mu kwezi gushize. Kuri uru rutonde rw’ukwezi kwa kabiri u Rwanda rwazamutse mu buryo rusange, hagendewe ku buryo andi makipe y’ibihugu binyuranye ku […]Irambuye
Apôtre Munezero Alice Mignone uyobora Women Foundation Ministries yasabye abagore ko bakwiye kujya baha imbabazi abagabo babo bakazibaha batarindiriye ko bazibasaba. Hari mu birori by’umunsi wa 08 Werurwe wahariwe umugore ku rwego mpuzamahanga, no ku kicaro cya Women Foundation Ministries ku Kimihurura bizihije kuva saa mbiri z’umugoroba ibirori byitabiriwe n’abakobwa n’abagore gusa, bose hamwe bakaba […]Irambuye
Alexandre Mvuyekure wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, umuyobozi (yari akiri we) w’Inama Njyanama y’aka karere, uwari ushinzwe imari na rwiyemezamirimo batawe muri yombi ku busabe bw’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda. Umuvugizi wa Police y’u Rwanda ACP Theos Badege yabwiye Umuseke ko Mvuyekure afunganye n’abandi bantu atatangaje umubare, ngo bose bafashwe ku […]Irambuye
Claudine Utuje Mwangachuchu ni umunyarwandakazi ukora akazi ko gutunganya abantu (Make-up artist) aka kazi akora ngo kamufashije byinshi harimo no kwegukana igikombe cya mbere muri East Africa muri byo. Claudine Mwangachuchu gukunda ibya Make-up yabikunze kuva ari muto arabikomeza uko aba mukuru nubwo bwose ngo ababyeyi be icyo gihe batabikundaga. Ati “Nubwo ababyeyi banjye batabikundaga […]Irambuye