Digiqole ad

Episode 41: Aliane abumburiye Nelson igitabo cy’amateka ye

 Episode 41: Aliane abumburiye Nelson igitabo cy’amateka ye

Tukigera hanze Numvishe umuntu unkuruye ndikanga mpindukiye uzi umuntu nabonye?”

Njyewe-“Eeeh! Wabonye nde se?”

Aliane-“Sha nakubitanye amaso n’umusore witwa Fiston inshuti ikomeye y’umukunzi wanjye Bruno maze nsa n’utaye ubwenge nyoberwa ibimbayeho mureba ntahumbya sinibwiraga ko yaba ari aho hantu, hashize akanya andeba ahita ambwira atangara.

Fiston-“Eeeh! Alia! Uzi ko ari wowe?”

Nahise ntangira kugira ubwoba ndeba hasi ntangira gutitira mbura icyo musubiza muri ako kanya ahita yongera arambwira.

Fiston-“Ko utavuga se? Mbwira ni wowe nahoze mbona hariya uri kumwe n’abasore ndetse n’abagabo bakuze? Alia, koko?

Nelson! Nabuze icyo mvuga pe! Ndeba hirya ndeba hino inzara nizo namwariyeho ntangira gukuramo imyanda itarimo maze nitsa umutima ndavuga nti: “Fiston! Ni njyewe bariya twari kumwe ni….”

Ngikomeza kuvuga Fiston yahise anca mu ijambo n’uburakari bwinshi ahita ambwira.

Fiston-“Jyana ayo! Ubwo se wowe nta soni biguteye koko? Ubu se Bruno wamuburanye iki gituma wirirwa ubungabunga mu kabari udatoranya? Abasore n’abagabo koko bose ntutoranya?”

Sha Nelson! Fiston uko yakomezaga kumbwira ibyo nanjye umutima wanjye wakomezaga gutera urwana na roho, maze mbona igitonyanga cy’amarira kiraguye, Fiston aho kunyumva yahise yongera arambwira.

Fiston-“Dore mbese ngo aratangira kwiriza atera impuhwe, nubwo atari njye Bruno ariko sinakwihanganira umukobwa nkawe ubagarira yose ntanasimbuke nayumye.”

Nahise mvuga cyane nti-“Fiston mbabarira ngusobanurire uriya Martin ni umukozi dukorana, dore na Dorlene nguyu yabikubwira naho bariya basore…..”

Nkivuga Fiston yahise ansha mu ijambo binyereka ko kuri we nta ruvugiro nari mfite maze ahita ambwira.

Fiston-“Cecekaaaa! Ubwo nabo murakorana ngaho taha ugende usugire usagambe ntacyo uterekanye!”

Nakomeje kwinginga Fiston ngo yemere acishe macye anyumve ariko aranga maze arambwira ngo.

Fiston-“Siiiiiiii! Rekera aho! Alia, ntacyo umbwira byose nabibonye ndi hariya muri contoire kuva ukiza kugeza ubu utashye, ngayo amafoto, ngayo ama selfie ariko weee! Niba ntacyo nabonye buriya simbona, reka nigire mu kazi

Fiston yarahindukiye ngo agende maze nanjye mpita mufata ukuboko ndamubwira nti-“Fiston! Wambabariye ukanyumva koko ko ukuri atari ibyo amaso yawe yabonye ahubwo ukuri ari ukuri ku mutima wanjye?”

Fiston-“Ndekura Alia, ndekura nigire mu kazi, ubwo se ubu uzi uko Bruno ameze? Naho wowe wibereye mu tubari n’abagabo!”

Akimbwira gutyo yahise anyiyaka maze aragenda amarira nyatura Dorlene aransindagiza turasohoka tugeze hanze ahamagara moto twerekeza aho twagombaga kurara.

Sha amarira yanze gukama pe! Mbura uko mbigenza Dorlene ntiyagiye kuryama muri chambre yagombaga kuraramo ahubwo yaje mu yanjye atangira kunyinginga ambwira kwihangana ikintu ntari gupfa gushobora muri ako kanya, abonye byanze yatangiye kumbwira ngo,

Dorlene-“Sha Alia! Ihangane unyumve, rekera aho kurira, rekeraho guhogora Fiston siwe mukunzi wawe kandi nta n’icyo ateze guhungabanya ku rukundo rwanyu, ngaho ceceka utuze sibyo?”

Ibyo sinabyumvaga ahubwo, mu mutima wanjye habyiganiragamo inkangu y’agahinda ndetse nkicuza impamvu nemeye kujyana na Martin, burya ibiza biragendana kandi biza byikoreye, uwo munsi nibwo bwa mbere nari nsohokanye n’abandi, byabindi byitwa ambiance.

Nitegereje Dorlene nawe akomeza kundeba ndetse aramfata arankomeza ngo numve ko turi kumwe maze mpita mubwira ngo-“Dorle! Mbabarira uryame ibyanjye ubindekere nta kundi nyine byarangiye si ndi uwa Bruno kuko nsohokana n’abandi”

Dorlene-‘Oya sha! Wivuga gutyo, ahubwo irengagize amagambo ya Fiston uce mu kawe kayira, ndabizi nta kosa ufite rituma ucika intege bigeze aho!”

Nabaye nkutuza gato maze nubura amaso yanjye nitegereza Dorlene mubwira ntuje nti;

Dorle! Fiston ndamuzi bihagije ni umwizerwa ukomeye wa Bruno ku buryo ibitekerezo byabo byagiye bikaba bimwe, buriya byarangiye nyine Bruno aranyanze

Dorlene-“Oya! Niba ari umuntu utekereza neza ntabwo yakwanga kuko wasohotse uri kumwe n’abandi utamubwiye, cyane ko utari uri wenyine? Nanjye twari kumwe! Nzaba umugabo wo kubihamya igihe bizaba ngombwa!”

Numvishe ntabishyikira neza maze nongera kwipfuka mu maso, mu byambyiganiragamo byose nta rumuri nabonaga ahubwo byose nabonaga ari umwijima ndetse nkabona ko ibyanjye na Bruno byose birangiye.

Njyewe-“Ooooolala! Alia, warahababariye pe! Ihangane byari ibyakwanditsweho nta naho wari kubicikira

Aliane-“Sha Nelson! Ubuzima burakomeza nyine nonese ko nta kundi byari kugenda? Nahise mfata telephone maze ndeba numero za Bruno nitaga Mon Coeur ngiye kumuhamagara umutima uranga ndongera nyishyira hasi

Dorlene-“Uuuuuh! Alia, ko wari ugiye kumuhamagara se ngo umusobanurire byose none ukaba uyisubije hasi bite?”

Ako kanya nahise nihanagura amarira mbwira Dorlene ko yampamagaye igihe twari turi muri Pub nkanga kumwitaba maze arikanga.

Dorlene-“Mana weee! Ubwo se uriya muhungu koko ntiyaba ariwe waciye inyuma akagutanga maze Bruno akaguhamagara agira ngo akunyomoze?”

Nahise ntuza nitsa umutima ubugira gatatu nkaraga ururimi inshuro zirenga izikenewe maze mbwira Dorlene nti:-“Erega nta kabuza byarangiye ndetse nta n’igaruriro pe! Niyo mpamvu ngiye kurwana n’umutima maze nkabyakira nubwo bigoye”

Darlene-“Nonese Bruno yizera Fiston kuruta uko akwizera Alia?”

Nibutse byose nanyuzemo na Bruno mu gihe cyatambutse, maze ndeba Dorlene ndamubwira nti;

Dorle! Bruno ndamuzi bihagije, nagerageje kuzamura ikizere kuri we ariko kubera kunkunda cyane bimutera gufuha no kuba yamenya buri kimwe cyose kuri njyewe, nonese isura Fiston yanyambitse ntiwayibonye? Nta gushidikanya byamugezeho, ubu se nkore iki koko?”

Dorlene-“Sha ihangane utuze dore amasaha arakuze maze mu gitondo uze kumuhamagara nabikubaza umusobanurire byose ndabizi niba koko agukunda araza kukumva.”

Nemeye nsa n’utemeye maze turaryama ariko njye ntabwo nigeze ntora agatotsi, narakanuye amaso akomeza gukurura ya mashusho yose nabonye, amatwi yanjye agarura ya magambo yose numvaga burinda bucya.

Saa kumi n’imwe za mu gitondo narabyutse nicara ku buriri maze mfata telephone yanjye ndeba numero za Bruno maze nkanda yes nshyira ku gutwi.

Narategereje telephone irinda ivaho, ndongera bwa kabiri nabwo biranga inshuro zirenga umunani zose Bruno yanze kunyitaba.

Dorlene wanyitegerezaga yabonye agahinda mfite aramfata arankomeza maze arambwira.

Dorlene-“Sha Alia, niba yanze kukwitaba basi jya Online umwandikire umusuhuza nagusubiza umubwire ko uri kumuhamagara akanga kwitaba umusabe akwitabe akanya gato basi

Koko numvishe ari igitekerezo cyiza maze mfungura Data njya Online, message zitangira kuza, ngiye kubona mbona profile picture ndiho, ndebye neza mbona ni imwe muri ya mafoto Sam yaraye amfotoye ndikanga ndeba uwariwe mbona ni Sam nari naranze gusubiza message enye zose.

Nahise mpereza telephone Dorlene ngo andebere niba koko ntibeshya maze ansubiza vuba ngo,

Darlene-“Maze ni wowe, dore no kuri Status yanditseho ngo “Mon coeur”

Nahise mushikuza telephone vuba maze ndabyisomera mpita nandika vuba mwiyama musaba no gukuraho ifoto yanjye n’umujinya mwinshi ubanza naranamututse, burya uzirinde kuvugisha cyangwa kwandikira umuntu ufite umujinya kuko uvuga iby’umujinya ushaka aho kuvuga iby’umutima wawe ushaka.

Sha namaze kwivayo ntuka Sam ngaruka kwa Bruno maze ndatuza mwandikira umutima wirekuye nti-““Mon coeur, Bonjour! Bizou!”

Hashize akanya maze mbona aransubije nihutira gufungura ariko ibyo amaso yanjye yasomye nicujije impamvu nize gusoma, yaranzubije ngo,

Bonjour nawe! Bizou subira kuziha abo mwararanye!”

Natangiye umutima wendaga gushwanyuka maze Dorlene arankomeza mpita nandika indi message mubwira ngo,

Bruno! Ndagukunda ndakwinginze mbabarira unyumve ngusobanurire.

Aho kunsubiza nagiye kubona mbona ikirundo cy’amafoto aza ari menshi, hari harimo yayandi Sam yamfotoye ndetse harimo n’andi menshi atandukanye arangije hasi arandika ngo;

Nundi munsi ntuzatinyuke kunkina, kandi ntacyo nshaka kongera kuvugana nawe

Nagize ngo ndandika mbona message ntizimugeraho ngize ngo mpamagare wapi biranga nkubita telephone ku buriri ndarira ndihanagura.

Uwo munsi nagerageje kujya gusinya mu mahugurwa twarimo hahandi namwe mwayakoreye, ibyo gukurikira nti byari birimo pe!

Nagize amahirwe mbona burije buracya umunsi wa kabiri biranga ku buryo n’abandi bageze aho barabibona mbabwira ko ndwaye baransezerera ndataha feri ya mbere nayifatiye i Kigali nkomeza kumuhamagara ariko bikanga, ni nabwo nafashe telephone yuwo mbonye wese nkamuhamagara ariko bikanga nkamubura, niko gufata umwanzuro wo kujya iwe aho yabaga kuko nakundaga kujyayo kenshi mu kugera iwe nsanga umuryango ukinze maze nicara aho yewe ngo ndategereje.

Hashize akanya maze mbona umwana wabanaga na mukuru we mu muryango wegeranye n’uwo Bruno yabagamo maze ambonye kuko yari anzi aratangara aza ansanga maze aransuhuza niko kumbaza ngo,

Alia! Bite ko uri hano wenyine Bruno agiye hehe ko nshaka kwirebera film?”

Nahise musubiza nti-“Nari nje kumureba none nsanze nta wuhari sinzi aho agiye!”

Nkimubwira gutyo yahise atangara cyane maze arambwira ngo;

Yeeeeee? Nakubeshyaga rata, nzi ko yagiye ubwo se ubundi kuki yaguhishe? kubera iki? Mbwira?”

Nelson! Nabuze icyo nsubiza nanga kumwereka  ko ntari mbizi maze ndijijisha ndamubwira nti-“Eeeh! Nanjye nakubeshyaga rata! Nari mbizi nako nyine nari nje kubyirebera ngo mbihamye neza, koko se nibyo?”

Sha, umwana yahise ansubiza yitonze ngo:- “Yagiye ejo rero kandi yajyanye ibintu bye byose ntabwo tuzi aho yagiye, ariko navuye kwiga bambwira ko ngo yagiye arakaye cyane!”

Maze kubyumva narikanze numva umubiri wanjye wuzuye ubukonje nanga kubyereka umwana muto ndihangana ndahaguruka mfata inzira ndataha.

Namaze iminsi itatu mu buriri ntabyuka nirirwa ndira nkicuza impamvu byabaye, rimwe natekerezaga ko wenda yaba yariyahuye, ibyo byose bigatuma numva niyanze.

Nanze Online burundu kuko mirongo icyenda ku ijana ariyo yantwikiye inzu niyubakiye maze mu guhiramo nkabura aho mfunda imitwe!

Numvise nanze Martin, nanga Fiston ndetse na Sam kuko bankinnye bakanyereka ko nta jambo nagira bahari, maze kwakira byose narikomeje nihingamo imbaraga ndasindagira ubuzima burakomeza.

Ibyambayeho byose nabishyinguye mu mutima nakira ko wenda Bruno atari we nari naragenewe, niko kwiyegereza Imana mbabarira bose numva ndabohotse, kuva ubwo ntangira kubaho mu buzima bushya, none dore ndakomeye kandi ndi umukobwa ufite intego!

Njyewe-“Oooooh lala! Alia, Mbega inzira ihanamye wazamutse? Eeeeh! Ese burya ufite pages nk’izi z’ubuzima?”

Aliane-“Yego sha! Ni inshamake z’igitabo kirambuye cy’ubuzima bwanjye kandi zikaba ingenze kuri njye n’abazazisoma bose.

Njyewe-“Alia! Sinakubwira ngo pole kuko warangije kwihangana ndetse ukaniyubaka ahubwo nakubwira ngo Courage ibyo ari byo byose hari umunsi umwe uzaza noneho wo ugasiba byose ndetse ugakora amateka mashya mu buzima bwawe.”

Aliane-“Ooooh! Urakoze kunyifuriza ihirwe Nelson! Kandi Imana yumve isengesho ryawe!”

Njyewe-“Urisanga Alia!”

Aliane-“Nyuma yibyo rero nagira ngo witwararike kuri Dovine n’uwo muvandimwe wawe bakundana, sinifuza ko waba Fiston,

Nelson! Burya hari igihe twihengamiraho ari naho hahandi duhera tubona amakosa y’abandi tukihutira no kwenyegeza tuvuga ko byacitse maze byaba amahwi ikosa rikaba ikosa, ubwo kuva ubwo icyaduhuje tukakibagirwa inzu twiyubakiye ikirundumurira hasi tuyireba.”

Njyewe-“Ooooolala!”

Aliane-“Nelson! Niba koko wifuza kuzagira umugisha bika ibanga nkubwiye turi babiri tekereze neza ku nzira yanjye maze kugutembereza ugire icyo ufasha uriya mwana Dovine utabibye urwango ngo nongere kubona ishusho y’ibyambayeho,

Burya umuntu amenye ko buri wese akosa ntiyakumva ko ubuzima turimo turi ku murongo, nshobora kuba mbara inkuru ya Dovine uyu munsi ejo nawe akambara, ariko icyo nifuza nuko Dovine aba uwacu nk’uko namumenye atanzi ndetse atazi ko igihe kizagera nkakumenya kandi nawe uzi benshi bamuzi, sinifuza ko bigera hahandi ho kuba iciro ry’imigani kandi yarakunze agakundwa.

Nifuza ko yamenywa n’abandi batari twe tukamwubakira amateka twirengagije ayo tuzi akaba mushya mu bandi,

Nelson! Buriya Dovine turamutse tumuvuruguse mu isayo tukamwerekana asa nabi naba ngusebeje nawe waba usebeje abavandimwe bawe bamumenye, inshuti ze ndetse tugasebya n’umuryango we, icyo nifuza rero nuko twamuvuruguta mu mazi y’akazuyaze maze ukamwerekana asa n’umuseke weya!”

Njyewe-“Ndakumva Alia! Kandi humura byose wambwiye ntibyari amasigarakicaro, bibaye ibyo naba ndi biri hanze kandi ndi mbona bihita, Alia! Ibyo wambwiye byose byansigayemo kandi ntacyo ntiteguye gukora

Aliane-“Yego sha! Ahwiiiiii ndumva nanjye nduhutseho! Burya kuvuga biraruhura pe!”

Njyewe-“Woooow! Byiza, Nonese Alia, kugeza n’ubu ntabwo uzi irengero rya Bruno?”

Aliane-“Oya! Rwose nanubu wapi sinzi irengero rye, njya ngerageza kuba nahamagara ariko byaranze, Fiston nawe ubanza yarahinduye numero kandi niwe wenyine nshobora kuba nabaza amakuru ye!”

Njyewe-“Ooooh my God! Pole Sana! Humura tuzamubona! Ahubwo se wanyeretse amafoto ye nkareba uko yasaga?”

Aliane-“Ooooh! Nta kibazo pe! Jya Online rwose nziguhe umurebe!”

Ako kanya nahise mfungura telephone vuba maze njya Online, Aliane anyoherereza amafoto kuri WhatsApp maze ntangira kumwitegereza neza ako kanya nagiye kubona mbona Gaju arinjiye nsimbukira hejuru niruka musanga, mugezeho ndamuhobera ndamukomeza,

Njyewe-“Wooooooow! Gaju yambiiiiiiii!”

Gaju-“Yambiiiii Nelson!”

Natangiye kwitegereza neza Uniform yari yambaye, yari yambaye akajipo gato k’ubururu bwijimye n’ishati y’umweru na clavat y’umukara n’udukweto tw’umukara, mbega byari bimubereye cyane maze numva ndishimye nkomeza kumwitegereza ari nako twese tumwenyura.

Narebye inyuma ye mba mbonye Mama Brown nihuta musanga ndamuhobera cyane, bari bari kumwe kandi na John maze nawe ndamusuhuza mbaha kalibu baratambuka baricara,

Njyewe-“Yeweeee! Mama wacu! Muraho?”

Mama Brown-“Yoooooh! Turaho mwana wanjye!”

Njyewe-“Mama! Habe no kutubwira ko muje koko?”

Mama Brown-“Ahubwo muradukubita pe! Twabahishe byinshi ngo tubasuhuze ahubwo!”

Njyewe-“Muravuga Brown na Papa se?”

Gaju-“Yiiiiiiiii! Tuvuye kubasezera tunababwira amakuru yacu!”

Njyewe-“Ooooh my God! Ubu se koko kuki mutatubwiye ngo….?”

Mama Brown-“Mwana wa! Mwakoze mwe mutaje ahubwo! Gusa nubwo nzashengurwa n’agahinda nzi ko ntazahinduka, nzakomeza mwubahe kandi mukunde ikindimo ntaho kizajya kabone n’iyo nakwitwa amazina angana iki”

Mama Brown akivuga gutyo nahise menya ko Papa Brown ashobora kuba yamenye byose maze akanga agahatiriza umutima kwanga icyiza maze akanga kwemera ya mafuti y’abagabo rimwe na rimwe abyara ibibazo, nyamara bamwe bakayita uburyo bwabo.

Nikije umutima maze tukiri aho ngiye kumva numva ijwi risakuza cyane wagirango ni utabaza ngo-“yeeeeee!!…….

 

Ntuzacikwe na Episode ya 42 ejo mu gitondo….

24 Comments

  • Ejo ni episode ya 42 ntabwo ari 43 mutazaturira mu mibare.Ikindi muri izi episodes 3 zirangiye abakinnyi baducanze.Rimwe ni Martin ubundi ni John?????????

  • No1

  • Ohhh Pascal ntakabuza buriya yamushyingiye John dore ko adatana namagambo akomeretsa, Thx Umuseke gusa iki kiganiro cya Ariane na Nelson cyari kibaye kirekire pe iminsi ibiri yose bari bayihariye habura gato. Gusa nubwo Bruno yamwanze sinamurenganya ayo mafoto ye nabasore mu kabari nijoro akagerekaho no kwanga kumwitaba nanjye nakeka akantu. Naho gaju wacu we rwose amasomo meza.

  • Thanks.

  • Mbaaye uwa mbere .mbega aliane wahuye nuruva gusenya!

  • Wow trois ans zirashize brown aragarutse mbega igitangaza na gaju agiye kwiga gusa Aliane anyibukije kuba umuntu no kutibagirwa aho wavuye kweri

  • story iri noneho kumbera nkishyamba pe..muri episode ishize mwavugaga ngo john niwe wasohokanye dovine none dore iyi irangiye ari martin.mumuremo aka ga confusion.
    maman brown niyihanganire papa brown kuko urukundo burya rurababarira!

    • @Uburyohe, episode y’ejo barayikosoye bandika Martin mu mwanya wa John. Yisubireho urebe

  • AHOOOOO

  • Umuseke murakoze, ariko episode40 na 41 zabayemo amakuru ya Alliane gusa,mugerageze guhinduraho gake.

    EPISODE IKURIKIRA NI 42 AHO KUBA 43. Thx.

  • utanbwirako brown ariwe wari ntunsige wa alliance ndikumva nabiketse ESE koko pascal azafatwa he?bjye nanga abantu batamenya ko bakosheje ngo bemere amakosa.uwose kandi winjiye asakuza so gasongo buriya?
    murakoze kutwicisha anatsiko reka dutegereze turebe uko ejo bizaba byifashe

  • utanbwirako brown ariwe wari ntunsige wa alliane ndikumva nabiketse ESE koko pascal azafatwa he?njye nanga abantu batamenya ko bakosheje ngo bemere amakosa.uwose kandi winjiye asakuza si gasongo buriya?
    murakoze kutwicisha amatsiko reka dutegereze turebe uko ejo bizaba byifashe

  • Bjr umwanditsi turagukunda kdi turagushimira uburyo udususurutsamo kosora ejo ni episode ya 42siya 43tuzareba murakoze buriya ninde wiyamiriye ejo ubanza aruburyohe pe ibintu bizajya kuburyo tu

  • Yeweeeeee!!!! Komeza rwose ndakwinginze gusa ngize ubwoba bwuwo muntu utabaje.

  • Pauvre Aliane, mbega inkuru ibabaje ariko ifite inyigisho. Alia ihangane hari igihe Imana izafungura amarembo pe.

  • nelson azarongoreho nk’isaha imwe aliane bari mu gitanda yumve kuburyohe.

    • hhhhhhhhhh
      uri kibihira koko

  • ayiwe! nonde utabje rwose!? mbega amatsiko reka dutegereze

  • nkubu koko malitini wabaye ute ugire ibyago wateje iwawe ugire guhangayikisha numugore wishakiye ugerekeho nibitutsi wahindutse koko utazasigira abana agahinda kadashira koko

  • sawa

    • yes

  • Mbega courage

  • byizawee!!gaju kwishuri!m.brawn yongeye guhurira nibigeragezo kuri gerezase bahu!!?uwo usakuzase buriya sigasongo utunguwe nokubona gaju na mamawe!?Nelson? aliane akeneyeko mwisungana ukamuba hari ukamuhumuriza,kubwinzira yumusaraba yanyuzemo,ariko irimo amasomo menshi yatwubaka twese!ariko kdi!ntuzibagirwe uwakurutishije abari bifite,mugihe wowe wabinagako utabikwiye,ukiri kamzu!?ukagerekaho nokubizira!uzazirikane amateka namakoni wanyuzemo igihe wari mubitaro!aliane yihangane,bibaho!nyuma ubuzima bugakomeza.

  • Seiko mudusobanurire, uwasohokanye na Aliane ni John cg ni Martin? Mwaducanze pe

Comments are closed.

en_USEnglish