Gicumbi: Bari imbere mu mata menshi, ariko kandi n’imbere mu kurwaza bwaki
Muri Gahunda ya Girinka umukamo uva mu nka zatanzwe ku miryango yari izikeneye ushobora kuba uhagije mu kurwanya imirire mibi ndetse Gicumbi iza imbere y’utundi turere mu kohereza ku isoko amata menshi ku isoko kuko buri minsi yohereza mu tundi turere 6 500L z’amata, ariko aka karere kari mu dufite abana benshi barwaye bwaki, 250.
Ngo ni ikibazo kiva ku myumvire y’ababyeyi ku mirire y’abana, aho guha abana amata bakayashora isoko ngo babone amafaranga.
Mu bana 250, babaruwe, barwaye bwaki muri bo 226 bari mu ibara ry’umuhondo naho 27 bari mu ibara ritukura, bakeneye gufashwa byihariye nk’uko byemezwa n’ushinzwe ubuzima mu karere.
Mu ikusanyamibare ryakozwe mu kwezi kwa cumi 2015 mu bana bato 55 168 bari mu karere ka Gicumbi abagera ku 6 170 (8,3%) babasanganye ikibazo cy’imirire mibi, muri aba bafite ibibazo 38% byabo bari bafite ikibazo cyo kugwingira gishegesha abana bari mu minsi 1 000 ya mbere y’ubuzima bwabo.
Iyi mibare yatumye Akarere gafata umwanzuro ko umuryango ufite inka ikamwa munsi ya 3L ku munsi atemerewe kugurisha amata.
Liberatha Niyonsaba umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa mbere yabwiye Umuseke ko mu mibare bafite ubu abana 250 aribo barwaye bwaki.
Abana benshi ngo bakaba ari abavuka ku bakobwa batewe inda bakiri iwabo n’abandi badafite abagabo bazwi bigatuma nta bushobozi usanga bafite bwo kurera abo babyaye.
Icyo bakora ubu ngo ni ubukangurambaga mu miryango bugamije gushishikariza imiryango guha abana amata aho kuyagurisha, guhinga imboga mu turima tw’igikoni, kuzirikana inkono y’umwana bigishwa mu kagoroba k’ababyeyo no kuringaniza imbyaro.
Uyu muyobozi ati “Hari ubwo usanga umubyeyi afite abana icumi yajya no ku kigo nderabuzima gufata amata y’urwaye bwaki yayazana akayacuranwa na babandi ntihagire igihinduka.”
Ingamba ziriho ngo bizeye ko hari umusaruro zizatanga, imibare bafite ubu ngo yavuye ku bana 361 bari barwaye bwaki umwaka ushize, bakizera ko hari ikiri guhinduka.
EVENCE NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi