Ku ishuri rya Gitega ibyumba 8 birafunze, abana bariga PIANO

Uburezi ku ishuri rya Gitega mu mujyi wa Kigali abaharerera n’abahigisha baravuga ko buri mu kaga kubera imicungire mibi y’ishuri. Abana benshi ababyeyi babo baribavanyeho, abasigaye ntibiga uko bikwiye kuko hari abarimu batari bacye bagiye. Haravugwa ibibazo mu mitangire y’amasoko, ndetse n’abana bigishwa Piano kubera kubura abarimu b’ibindi bisanzwe. Iki kibazo abaturage bakibajije umuyobozi w’Akarere […]Irambuye

MINEDUC yahagaritse amashami 3 muri 5 ya Kaminuza ya Gitwe

Minisiteri y’Uburezi ngo ishingiye kubyo yabonye mu igenzura yakoze mu mwaka w’amashuri 2016/2017 ku bipimo ngenderwaho byashyizweho na Guverinoma mu mashuri makuru hagamijwe gutanga ireme ry’uburezi yahagaritse amwe mu mashami ya Kaminuza ya Gitwe. Aya niyo ahanini yari agize iyi kaminuza iherereye mu karere ka Ruhango. Ministeri y’uburezi yamenyesheje ko yasanze hari ibipimo iyi kaminuza […]Irambuye

Episode 43: Mu bitaro Nelson asuwe n’umusore atungurwa no gusanga

Abaganga barasohotse maze natwe duhita duhaguruka vuba vuba ngo twumve icyo batubwira, burya inkuru yose iza ihumuriza cyangwa itikura mu mutima ni iyo guhagurukirwa maze ugashinga ikirenge kigahama ukitegura kuyakira uko byagenda kose. Abaganga baratwitegereje maze umwe wari ubarimo ubanza ariwe wari uyoboye abandi babiri bari bari kumwe ahita avuga atuje, Muganga-“Bite byanyu?” Njyewe-“Muga! Ntubibona […]Irambuye

Ngororero: Akarere kubatse imishinga minini ariko idatanga umusaruro

*Uruganda rutunganya ifu y’imyumbati rwa Miliyoni 500 ntabwo rukora *Isoko ryo mu Murenge wa Kavumu rya Miliyoni 250 naryo ntirirema *Agakiriro gakorerwamo n’abantu bake katwaye Miliyoni 280   Iyi mishinga niyo abaturage bavuga ko yubatswe Akarere katabanje kubagisha inama kugira ngo bihitiremo  aho yagombaga kubakwa  habanogeye kuko ngo aho iherereye ari kure ugereranije n’aho batuye. […]Irambuye

Gatsibo: Umusore yanyoye arasinda ubundi yiyahuza ikinini cy’imbeba

Amayobera ni yose ku rupfu rw’umusore witwa Innocent Hakizimana wiyahuye akoresheje ikinini cy’imbeba mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri rishyira kuwa gatatu. Abamuheruka bavuga ko nijoro yari yasinze, kugeza ubu nta mpamvu iramenyekana y’urupfu rwe. Uyu musore w’imyaka 25 gusa yabanaga na nyina bonyine mu karere ka Gatsibo Umurenge wa Kabarore mu kagari ka […]Irambuye

Itegeko ku micungire y’imihigo ryateje impaka kuko ritareba abikorera

*Bamwe mu badepite bato n’abikorera nibakorere ku mihigo bakoresha amafr y’igihugu * Amatora yabaye inshuro eshatu kuri raporo imwe Inteko Ishinga Amategeko  umutwe w’abadepite yateranye kuri uyu wa gatatu ngo yemeze umushinga w’itegeko rigena imicungire y’imihigo igamije umusaruro w’ibikorwa mu butegetsi bwa leta, uyu mushinga w’itegeko ariko wateje impaka ndende kuko iri tegeko rireba inzego […]Irambuye

Umuhanzi Saidi Brazza uheruka Iwawa yongeye gufatirwa mu rumogi

Saidi Brazza, umuhanzi uheruka kwemera ko anywa urumogi ndetse akisabira kujyanwa Iwawa akajyayo akarangiza amahugurwa yaho umwaka ushize akagaruka ahamya ko yavuye ku biyobyabwenge, yagaragaye mu bantu Police yafashe mu mukwabu wo kurwanya ibiyobyabwenge, ndetse nawe yemera ko yananiwe kurureka burundu. Saidi Brazza wamenyekanye hambere mu ndirimbo “Yameze Amenyo” yavuze ko yavuye Iwawa afite indangagaciro […]Irambuye

Nyamirambo: Umukwabu wafashe 300Kg z’urumogi mu minsi 2 gusa!

Abantu 18 barimo abagore/abakobwa umunani bafatiwe mu mukwabu wa Police y’u Rwanda mu mirenge ya Rwezamenyo, Gitega, Nyarugenge na Kigarama {muri Kicukiro} mu mujyi wa Kigali mu bucuruzi bw’urumogi. Muri rusange hafashwe ibiro 300 by’urumogi mu minsi ibiri gusa. Mu bafashwe harimo umuntu wo mu Rwezamenyo i Nyamirambo wacukuye munsi y’igitanda cye ashyiramo iyi tank […]Irambuye

Kenya nayo yaciye amashashi

Judi Wakhungu Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibidukikije n’umutungo kamere muri Kenya yatangaje kuri uyu wa kabiri icyemezo cy’uko guhera mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka bitemewe gutwara ibintu mu mashashi ku butaka bwa Kenya. Iri tangazo ryatanze amezi atandatu ku banyaKenya n’abasura iki gihugu ko nyuma yayo gukoresha, gukora no kwinjiza amashashi muri Kenya bitemewe […]Irambuye

2016, Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 5,9%. Intego yari 6%

Kuri uyu wa gatatu, Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyagaragaje imibare mishya igaragaza ko mu 2016, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 5,9, mu gihe intego yari 6%. Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yavuze ko nubwo intego itagezweho n’ubundi iyi mibare ari myiza kuko ubukungu bwazamutse hafi y’igipimo cy’igihugu. Imibare iragaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2016, […]Irambuye

en_USEnglish