Episode 61: Ubukwe bubereye aho Nelson na Gasongo baba bugiye

Jojo-“Sinababwiye! Dore bansanze n’aho nibereye, ese ubwo murajyahe?” Jojo akivuga gutyo Mama Kenny yahise ahagarara maze arahindukira areba inyuma aho twari turi ahita avuga, Mama Kenny-“Nonese uriya ni wa Jojo mwavugaga?” Gasongo-“Yego niwe Mama Kenny!” Njyewe-“Ahubwo se uriya musore bari kumwe niwe uje gukodesha mu rugo iwawe?” Mama Kenny-“Yego da! Niwe rwose” Gasongo-“Mama Kenny uzi […]Irambuye

Abanya-Maroc barifuza gushora imari igera kuri $100M mu Rwanda

Uyu munsi i Kigali hateraniye inama y’umunsi umwe yigaga uko hatezwa imbere ubuhahirane hagati ya Maroc n’u Rwanda,  abashoramari bo muri Moroc berekwa ahari amahirwe bashobora gushoramo imari yabo mu Rwanda. Ngo ubu hari imishinga ifite agaciro kagera kuri Miliyoni 100 z’amadolari bamaze kugaragaza ko bashaka gushora mu Rwanda. Ni inama yetuwe n’ikigo cy’abanya Maroc […]Irambuye

Ibisasu byaturikiye kuri Metro mu Burusiya, byica abantu 10

Mu nzira yo munsi y’ubutaka ikoreshwa na za Metro mu mujyi wa St Petersburg mu Burusiye kuri uyu wa mbere haturikiye ibisasu byahitanye abantu kugeza ubu 10 abandi barenga 50 barakomereka. Biracyekwa ko ari igitero cy’iterabwoba. Amafoto ateye ubwoba y’inkomere n’abapfuye yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ahabereye guturika. Hari amakuru avuga koi bi bisasu ari […]Irambuye

Kaboneka abona intwaro Inkotanyi zakoresheje yafasha na ba Gitifu b’Imirenge

Nkumba/Burera – Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yasozaga ku mugaragaro itorero Isonga icyiciro cya kane ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose igize igihugu hamwe n’abashinzwe imiyoborere myiza muri buri karere, ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Mata 2017yabwiye aba bayobozi ko asanga intwaro inkotanyi zakoresheje zihagarika Jenoside nabo bayikoresha ngo bagere ku mihigo yabo. Minisitiri Francis Kaboneka […]Irambuye

Minisitiri yongeye kwibutsa aho Leta ihagaze ku butinganyi

Kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’ubutabera abajijwe n’abanyamakuru aho Leta y’u Rwanda ihagaze ku butinganyi (abaryamana bahuje ibitsina) bumaze iminsi bugarukwaho cyane, ndetse hari n’ababukora ubu bashaka gushyingirwa, yasobanuye ko aho Leta ihagaze ari ku biteganywa n’amategeko gusa. Yavuze ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rivuga neza ko abantu bashyingiranwa  byemewe n’amategeko mu Rwanda ari umugabo […]Irambuye

Kiliziya ngo ntabwo yahindutse ikigo cy’ubucuruzi

Bitewe n’ibikorwa bibyara inyungu Kiliziya Gatulika igenda yongeera hari bamwe bavuga ko yahindutse ikigo cy’ubucuruzi. Mu muhango wo gufungura Kivu Peace View Hotel ya Diyoseze ya Nyundo ku mugoroba wo ku cyumweru, Guverineri w’Iburengerazuba yemeye gufasha kiliziya kumvisha abafite iyo myumvire ko atari yo. Anaclet Mwumvaneza Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo wafunguye iyi Hotel nshya […]Irambuye

Kuri Gereza ya Gasabo abagororwa bigaragambije, batera amabuye hanze

Umuhanda werekeza Kimironko wafunzweho amasaha macye kugira ngo hatagira ukomeretswa n’amabuye yaterwaga n’abagororwa imbere muri Gereza bayohereza hanze, hari mu myigaragambyo bakoreye imbere muri Gereza bagashaka ko bigera hanze. Iyi gereza ya Gasabo yari yibasiwe n’inkongi kuwa gatantu ushize. Muri iki gitondo ahagana saa tatu abagororwa bari muri gereza imbere bateye intugunda, humvikana urusaku hanze, ndetse bohereza […]Irambuye

Umukobwa ‘yishe’ mukuru we amuziza umugabo

Police y’ahitwa Kanungu muri Uganda iri guhiga umukobwa utarageza imyaka 20 uri gushinjwa kwica mukuru we amuteye icyuma  bapfa umugabo. Mukuru we Gift Asiimwe yaguye mu nzira bamujyana ku bitaro bya Bwindi ahitwa Kayonza mu karere ka Kanungu mu burengerazuba bwa Uganda. Umupolisi ushinzwe gukurikirana ibyaha muri aka gace yavuze ko umukobwa uri gushakishwa yateye […]Irambuye

Episode 60: Umukobwa Gasongo yarwaniye atashye kwa Mama Kenny

Uwo mukobwa yari Jojo wacu, mushiki wa Brown wawundi twagendanye ingendo nyinshi ariko imvura yagwa agatoha vuba ndetse agatetema ntago yigeze amenya ko umunsi uzagera maze tugahurira ahantu nkaha. Yari yambaye agapantaro gato keza kamufashe cyane amaherena sinaherukaga ayagira ariko icyo gihe yari yambaye nk’atatu kuri buri gutwi kwe, ama chenette yari yambaye yo sinakubwira […]Irambuye

en_USEnglish