Digiqole ad

Menya ‘Givenchy’ uruganda rukora imideli n’imibavu ikundwa ku isi

 Menya  ‘Givenchy’ uruganda rukora imideli n’imibavu ikundwa ku isi

Ni uruganda rukora ibintu byinshi binyuranye

Uruganda’ Givenchy’ rwamamaye mu gukora imideli n’imibavu  rwashinzwe mu 1952  mu Bufaransa rushingwa n’umugabo ‘ Hubert de Givenchy ‘. Ubu  42% by’ubucuruzi bwe buri  i Burayi 7% buri mu burasirazuba bwo hagati , 18% m’u Bushinwa , 14% biri muri Asia na Pacific , 12% buri muri America , 4% muri Japan, ahandi hasigaye  hose harimo na Africa bahacuruza ku kigero cya 3%.

Ni uruganda rukora ibintu byinshi binyuranye
Ni uruganda rukora ibintu byinshi binyuranye

‘Givenchy’ ni rumwe mu nganda zikunzwe cyane ku isi, ibyamamare nka  Lauren Bacall, Babe Paley, Greta Garbo, Elizabeth Taylor, Marlène Dietrich, Jacqueline Kennedy-Onassis, Beyoncé Knowles, Princess Grace of Monaco Wallis Simpson n’abandi bakunda ibihangano by’uru ruganda.

Nk’uko bigaragara ku mbuga za internet zitandukanye dukesha iyi nkuru mu 1952 Hubert de Givenchy nibwo yashyize hanze imideli ye mishya ‘ les séparables’, iyi mideli yamuhinduye icyamamare.

Ibitangazamukur nka Vogue Magazine, The New York Times bose bagarukaga ku kazi gatangaje ndetse n’ubuhanga bwagaragazwaga na Givenchy mu mideli ye.

Givenchy ni uruganda rumenyerewe mu gukora imideli y’ubugeni ‘ haute couture’ , imibavu ndetse n’ibyifashishwa mu kwitunganya no kongera ubwiza ‘ cosmetics’

Kubera ubuhanga Givenchy yakomezaga kugaragaza byamufashije kuba umunyamuryango w’abakora imideli y’ubugeni n’imideli isanzwe ‘ pret-a-porte’.

Mu 1954 , Hubert de Givenchy yakoze amashati yo kwambara, ayaha izina rya ‘ Givenchy Université ‘ , yakorewe i Paris mu Bufaransa n’imashini yari yakuye muri America.

Mu 1956, Hubert de Givenchy na Cristóbal Balenciaga bombi berekanye imideli yabo i New York mu gikorwa cyo gushyigikira ibitaro bya America byari biherereye i Paris.

Mu 1957, Givenchy yakoze imibavu yise ‘ L`Interdit’ , muri uwo mwaka kandi Balenciaga wakoranaga bya hafi na Givenchy  yakoze amakanzu ku nshuro ya mbere.

Tumwe mu dukapu bakora
Tumwe mu dukapu bakora

Mu 1959, Givenchy na Balenciaga batangaje ko imideli bakoze bari kuyereka itangazamakuru nyuma y’ukwezi barangije kuyimurikira abaguzi.

Mu 1969, Hubert de Givenchy yakoze imideli ye mishya y’abagabo yise “Gentleman Givenchy”

Mu 1971, uruganda rwa  Givenchy rwatangiye gukora inkweto, imirimbo yo mu ijosi , karuvati, kimonos n’ibindi. Muri uwo mwaka kandi ‘Hubert de Givenchy’ yahawe  akazi ko gutunganya imbere muri ‘Hilton Hotels’ ku isi hose.

Ubu bimwe mu bihangano bitandukanye by’uruganda ‘Givenchy’ bicuruzwa i Kigali ndetse ni ibihangano bigaragara ko bikundwa n’abantu benshi cyane abishoboye kuko biba bifite umwihariko.

Bakora imibavu ikundwa cyane n'abayizi
Bakora imibavu ikundwa cyane n’abayizi
Bagakora n'imyambaro yihariye
Bagakora n’imyambaro yihariye
N'utundi tuntu tunyuranye tugendanye na Fashion
N’utundi tuntu tunyuranye tugendanye na Fashion

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish