Ibisasu byaturikiye kuri Metro mu Burusiya, byica abantu 10
Mu nzira yo munsi y’ubutaka ikoreshwa na za Metro mu mujyi wa St Petersburg mu Burusiye kuri uyu wa mbere haturikiye ibisasu byahitanye abantu kugeza ubu 10 abandi barenga 50 barakomereka. Biracyekwa ko ari igitero cy’iterabwoba.
Amafoto ateye ubwoba y’inkomere n’abapfuye yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ahabereye guturika.
Hari amakuru avuga koi bi bisasu ari za bomb nto zikorwa n’abantu bita ‘nail bombs’, ngo byaturikiye ahantu habiri hegeranye muri uyu mujyi abantu bategera za Metro.
Ikinyamakuru Moscow Times kivuga ko igisasu cya gatatu cyo bakibonye ku yindi ‘station’ ya Metro kitaraturika.
Perezida Vladimir Putin yari ari muri uyu mujyi wa St Petersburg guhura na Perezida wa Belarus Alexander Lukashenko yahise atanga ihumure no gukomeza abagizweho ingaruka n’iki gikorwa.
Ibyaturikijwe ngo byarimo ibikoresho byica cyangwa bigakomeretsa cyane bita (nshrapnel) biturikirizwa ahantu benshi bategera za Metro.
Abantu bahise bakwirwa imishwaro biruka banyuranwamo mu myotsi inkomere zitabaza.
UM– USEKE.RW