Digiqole ad

Umukobwa ‘yishe’ mukuru we amuziza umugabo

 Umukobwa ‘yishe’ mukuru we amuziza umugabo

Icyuma

Police y’ahitwa Kanungu muri Uganda iri guhiga umukobwa utarageza imyaka 20 uri gushinjwa kwica mukuru we amuteye icyuma  bapfa umugabo.

Mukuru we Gift Asiimwe yaguye mu nzira bamujyana ku bitaro bya Bwindi ahitwa Kayonza mu karere ka Kanungu mu burengerazuba bwa Uganda.

Umupolisi ushinzwe gukurikirana ibyaha muri aka gace yavuze ko umukobwa uri gushakishwa yateye icyuma mukuru we wamushinjaga kugirana umubano udasanzwe n’umugabo we (Gift Asiimwe).

Asiimwe wari umukozi w’ibya Mobile Money ngo murumuna we yamuteye icyuma mu ngoto mu ijoro ryo kuwa gatandatu.

Murumuna we ubu akaba ari gushakishwa nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Monitor.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish